Iri shyirahamwe ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye muri Hotel Chez Lando, nyuma y’iminsi rihawe ubuzima gatozi rikanasohoka mu igazeti ya Leta.
Iri Shyirahamwe rigizwe n’ibyiciro bitandatu byubaka uruganda rw’igitabo kuko rihuriza hamwe abanditsi, abasohora ibitabo, abacapa ibitabo, abacuruza ibitabo, amasomero n’abasomyi.
Ni ishyirahamwe rishamikiye ku rugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) nk’uko byasobanuwe na Hategekimana Richard usanzwe ari umwanditsi, akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
Yagaragaje ko imbogamizi ikomeye abari mu ruganda rw’ibitabo bafite ari uko nta bashoramari uru Ruganda rufite, aho biterwa n’uko nta Politiki ihari igenga ibitabo.
Yagaragaje ko haramutse hagiyeho Politiki igenga ibitabo, byafashe uru Ruganda gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF mu Rwanda ufite mu nshingano ubuvugizi, Kanamugire Callixte, yavuze ko Politiki igenga ibitabo ari ngombwa cyane kuko iyo idahari nta mushoramari washora imari ahantu hatari Politiki itanga umurongo w’imikorere
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Pan African Movement –Rwanda, Epimaque Twagirimana yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo, avuga ko ari inzira nziza yo gukomeza kwibohora no kubaka u Rwanda.
Senateri Dr. Kanyarukiga Ephrem yavuze ko iri shyirahamwe rigiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, asaba ko inzego bireba kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’abari mu ruganda rw’igitabo mu Rwanda.
Yavuze ko Politiki y’ibitabo itari kubaho hatarabaho Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’igitabo ndetse n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yizeza ko kuba bigiyeho nta cyabuza gushyiraho Politiki igenga ibitabo.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda wari witabiriye, Naeem Khan yijeje ubufatanye Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo mu Rwanda aho yabemereye ko bagiye gutangira gukorana n’abari mu ruganda rw’Igitabo muri Pakistan
Abitabiriye uyu Munsi Mukuru bunguranye ibitekerezo ndetse no kwishimira ko mu Rwanda Iterambere ry’ibitabo rikataje, bikaba bitanga icyizere ko ubukungu bushingiye ku bumenyi buzagerwaho nta kabuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!