00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abansimburanyijweho ni benshi: Ubuhamya bw’uwasambanyijwe n’Interahamwe muri Jenoside

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Philbert Girinema
Kuya 7 April 2024 saa 08:26
Yasuwe :

“Barangije [kwica abana banjye n’umugabo] ubwo nanjye baramfashe si ukunsambanya barantanyaguza. Sinongeye kwihisha ukundi, nari kwihisha iki? Byari bimaze kurangira numvishe ntagomba kwihisha.”

Imyaka 30 irihiritse u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni, isiga ibindi bibazo by’ingutu bijyanye n’ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ku bayirokotse, imfubyi abapfakazi batagira kivurira, indwara zidakira n’ibindi.

Ayo magambo atangira inkuru ni ay’umubyeyi twaganiriye, Jenoside yabaye atuye i Rwamagana.

Uyu mubyeyi yasigiwe na Jenoside ibibazo uruhuri, birimo, gufatwa ku ngufu n’Interahamwe, zikamusambanya zikamusiga ari intere n’ibindi.

Ibyo byakozwe mugabo we n’abana be bamaze kubicira mu maso ye, ndetse, ikirenze ibyo, ibyo biterasoni yabikorewe umwana rukumbi yari asigaranye abireba.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye uyu mubyeyi afite imyaka 40, afite umugabo n’abana batatu barimo umukobwa umwe, mbese wari umuryango udasaba umunyu.

Ati “Data yapfuye mu 1991 mu gihe mama we yapfuye mu 2005. Iwacu twari abana umunani barimo abakobwa batanu. Abahungu batatu na murumuna wanjye na bo bapfuye muri Jenoside.”

Uyu mubyeyi wamazweho abe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mukuru we yapfuye nyuma ya Jenoside, ubu iwabo bakaba barasigaye ari batatu, ni ukuvuga we, mukuru na murumuna we.

Nk’abandi bose yari yarize ndetse yigishije Ikinyarwanda, Igifaransa, n’Imibare mu mashuri abanza igihe kitari gito.

Jenoside nyir’izina yageze mu gace yari atuyemo ku wa 13 Mata 1994, ariko ahekurwa tariki 18 muri uko kwezi.

Habyarimana Juvénal wari Perezda akimara gupfa, Abatutsi mu gice cy’iwabo batangiye kwicwa, abandi batangira kwihisha hirya no hino ngo bucye kabiri.

Uyu mubyeyi we kwihisha ntibyari byoroshye kuko yari afite umwana muto. Ku wa 13 Mata 1994, hahise hicwa Abatutsi batanu b’i Sovu nk’urugero Abicanyi batangaga.

Ahagana saa tatu yo ku wa 18 Mata 1994 ni bwo ibintu byabaye bibi cyane kuri uyu mubyeyi.

Icyo gihe umugabo we baramufashe baramujyana bamwicira iyo bamujyanye, abibwirwa n’uko Interahamwe zagarutse zambaye imyenda y’umugabo we.

Ntibyarangiriye aho kuko zashakaga kurimbura umuryango wose, n’uyu mubyeyi Interahamwe zikomeza kumushakisha uruhindu, akihisha aha mu kanya akahimuka, areba ko yarokoka.

Byageze mu ma saa cyenda baba baramubonye. Bari barangiwe n’umuntu wabahishaga kuko birirwaga bihisha mu bigunda nimugoroba bakarara mu rugo rw’umuntu.

Kera kabaye imbwa abicanyi bagendanaga yabafashije kumuvumbura aho yari yihishe n’abana.

Ati “Nahise mpinduka nk’igiti neza neza. Bati ‘wa mbwakazi we ubona igihe twagushakiye, ngaho haguruka, ntabwo twabicira mu isambu itari iyanyu, muze tubajyane mu yanyu.”

Uyu mubyeyi wibuka ibyamubayeho mu myaka 30 nk’ibyabaye ejo, yahise yamburwa umwana muto, abicanyi bamuha umwana mukuru.

Ibyo uyu mubyeyi yari afite byose barabimwambuye kugeza no ku myenda yari yambaye asigarana iy’imbere gusa.

Umwana mukuru wari wamaze kubona ko amazi atari ya yandi, yabwiye umubyeyi we ngo nasabe imbabazi abo bari babatwaye, bamusubizanya inabi nyinshi cyane, bamubwira ko “Imana y’Abatutsi bayirasiye i Gitarama (Muhanga y’ubu) n’i Rwamagana.”

Ati “Naramubwiye nti ‘genda upfe neza Imana irahari’. Bahise bamukubita ubuhiri mu mutwe yitura hasi yubitse inda, umutoya yitura hasi agaramye na we bamuhonda hano (ku mutwe). Ibyo babikora ndeba.”

Uyu mubyeyi wicirwaga abana areba, ndetse yambaye hafi y’ubusa, abo bicanyi bamaze kumuhekura, bahise bamwadukira baramusambanya bamugira intere.

Ati “Navuze ko ntongera kwihisha. Bwarakeye mu gitondo ba bagabo barongera baransambanya. Bagendaga bansimburanywaho. Nta kundi nari kubigenza. Umuntu ntiyavugaga, warakomaga bakagukubita ubuhiri.”

Uyu mubyeyi yasambanyijwe n’abagabo benshi, ariko abo yibuka neza ni batandatu.

Ku wa 20 Mata 1994, ubwo hari hashize iminsi ibiri abana n’umugabo we bamaze kubica, yatekereje kujya i Rwamagana, ariko ikibazo kikaba icyo kugenda yambaye kuko, ibintu byose bari babimucyuje.

Ati “Uwo mugore wari uducumbikiye yampaye umupira nikinga mu gituza kuko nta kindi nari mfite. Nambara n’akajipo bari bansigiye.”

Yarazamutse, ahura n’igitero cyari cyamutumweho ngo kimwice, nyuma abasirikare bategeka ko we n’abandi bakobwa n’abagore baticwa kuko ngo bagombaga kujya babasambanya, igitero kimusiga uko.

Kubera ko Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu, zari ziri gusatira kugera za Rwamagana, uyu mubyeyi yavuze ko we n’umwana umwe yari asigaranye bagiye bazisanganira.

Ati “Twumva abantu batangiye kurasa na ho ngo ni Inkotanyi. Turiruka twinjira mu rugo rwari aho hafi, bukeye baza kuhadukura badushyira mu nkambi y’i Rwamagana, ariko nkomereza kumererwa nabi bijyanye n’uko nari nasambanyijwe bikomeye.”

Byakomeje kwanga uyu mubyeyi akomeza kuva, biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga, ahasanga bene wabo, baramuvura.

Ati “Bandoze (kudoda) ukuboko, kuko hari ibisebe kubera inkoni, ku rubavu no mu bukomane na nyakayaga baradoda. Urabona iki kiganza kidoze imbere n’inyuma. Nkora gake aho ntakigira mu kazi [ko kwigisha].”

Uyu mubyeyi yavuye mu kazi ko kwigisha mu 2000, ubu atunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Avuga ko abigenza gake kuko iyo akoze imirimo isaba ingufu cyane izo nkovu zaba izo ku kuboko, mu rubavu no ku ibere zimererwa nabi.

Nubwo banyuze muri ayo mateka, bakomeje gutwaza we n’umwana we. Umwana we yarize aranaminuza, mu 2015 arashyingirwa ndetse uyu munsi uyu mubyeyi afite abuzukuru babiri.

Nubwo uwo mwana yari ahari nyina akorerwa ibya mfura mbi, ntabwo yabisobanukirwaga, ariko uyu mubyeyi ntiyigeze abona imbaraga zo kubimusobanurira.

Ati “Nubwo bankururaga areba ntabwo yari azi ibyo ari byo. Ntabwo nabashije kubimusobanurira, ahubwo yabyumvise ntanga ubuhamya. Byaramugoye cyane ku buryo adakunda ko ntanga n’ubuhamya mbivugaho.”

Uyu mubyeyi agaragaza ko Umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, AVEGA-Agahozo, n’Ikigega FARG cyamwubakiye inzu, byagize uruhare mu komorwa ibikomere.

Yerekana ko AVEGA-Agahozo yatanze umusanzu wayo mu kubomora ibikomere, binyuze mu mahugurwa yo guhangana n’ihungabana, bikajyana no kwiyubaka ku giti cye binyuze mu buhinzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .