Ubwo ibigo bikorera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali byibukaga abahoze ari abakozi ba Air Rwanda na Regie des Aeroports bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Mutuyemariya yagaragaje ko Air Rwanda yari indiri y’interahamwe.
Mutuyemariya yavuze ko Air Rwanda yari indiri y’Interahamwe n’Interamwete nka Nyirandegeya Mwamini Espérance, “washahuraga abagabo” n’umugore wa Théoneste Bagosora.
Nyirandegeya Mwamini Espérance yakatiwe gufungwa burundu, yashize hasi impuhwe za kibyeyi yica Abatutsi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka harimo n’abana bato.
Col Bagosora we muri Mutarama 1993 yavuye i Arusha muri Tanzania mu nama ku masezerano y’amahoro atanyuzwe, aravuga ati “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”.
Mutuyemariya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu kazi byari ibintu bikomeye kubera amacakubiri n’ivangura.
Ati “Byari ibintu bikomeye cyane, ha handi twari dufite n’imodoka y’akazi ugatinya kuyigendamo ugatega kuko abenshi banayirwaniragamo bamwe bapfa Inkotanyi n’ibindi.”
Byamugizeho ingaruka cyane kuko we n’umugabo we banafunzwe mu 1990 mu bihe by’ibyitso.
Mutuyemariya wakoraga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amatike, ikintu yibuka ni uko rimwe abagore b’Abahutu bigeze kumufungirana mu biro ngo bamukubite azizwa ko yari Umututsi.
Ati “Ku bw’umugisha hari undi mugabo twakoranaga w’imfura cyane witwaga Habumugisha Samson aravuga ati ntawe mukoraho. Abo bagore sinshaka kuvuga amazina yabo kuko n’ubu harimo n’umwe tujya duhura.”
Mutuyemariya wari ufite imyaka 31 ubwo Jenoside yabaga, yerekana ko ari ibintu byamugizeho ingaruka, ati “na we urabyumva abantu mwakoranaga bakaguhinduka, ni ikintu kibabaza cyane”.
Nyuma ya Jenoside, Mutuyemariya n’abandi bakozi bongera kugaruka gukora, ibintu bitari byoroshye. Ati “Twatangiye tuyora imyanda, ibintu byose byarabaye imyanda, ariko ubu ibintu byarahindutse ubu ndi Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amatike mu Karere.”
Ati “Uretse ko kubona n’akazi muri Air Rwanda [ku Batutsi] bitari byoroshye, mu 1990 abantu baratotejwe karahava. Hari uwo nzi witwaga Virgil wafunzwe amezi atandatu yitwa icyitso. Aha kuhavuga biba bigoye. Ni ahantu wajyaga ku kazi uvuga uti ese ndataha, kuko wabaga uri mu byago buri gihe.”
Munkankusi Berna wari ufite umugabo wakoraga muri Air Rwanda witwaga Karinganire Rafael, yavuze ko bari batuye hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, nawe yavuze ko umugabo yafunzwe kenshi yitwa icyitso cy’Inkotanyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!