00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abanyarwanda bibutse Jenoside, basabwa guhangana n’abagoreka amateka

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 April 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda babayo basabwa guhangana n’abiyemeje kugorera amateka yaranze u Rwanda nkana.

Ni icyumweru cyatangijwe ku wa 07 Mata 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’imirimo irimo kururutsa ibendera kugeza mu cya kabiri, gucana urumuri rw’icyizere ndetse no kunamira abazize Jenoside.

Cyabimburiye ibindi biteganyijwe kuba muri iki cyumweru muri Amerika birimo n’ikizabera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, Capitol Hill, ku wa 15 Mata 2024.

Mu butumwa yatanze ku bitabiriye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana yagarutse ku magambo ya Perezida Paul Kagame, agaruka k’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba kwihesha agaciro ubwabo.

Ati “Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho, imitima yacu yuzuye intimba ariko ku rundi ruhande tukanashimira. Nubwo twibuka abacu ariko tunashimira aho igihugu kimaze kugera.”

Amb Mukantabana yasabye ko Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye bagomba guhuriza hamwe imitima mu guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabasabye guhumuriza abayirokotse ndetse no gukomeza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda cyane ko ari bwo shingiro ry’iterambere ry’igihugu no gukomera kwacyo.

Ni mu gihe Bernadette Denis wari uhagarariye Ibuka ikorera muri Amerika yashimiye Inkotanyi zitanze zikabohora igihugu Jenoside igahagarikwa, anagaruka no ku bikomere abarokotse bahuye na byo muri iyi myaka 30.

Icyakora Denis yagaragaje ko bataheranywe na byo ahubwo bakomeje gutwaza bakiyubaka ndetse bakabona imbaraga zo kubabarira ababiciye, no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri n’urwango, kugira ngo ubwiyunge bushyira ku mahoro arambye buhabwe intebe.

Muri iki cyumweru muri Amerika hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka bitandukanye, birimo ibizabera mu mashuri makuru na za kaminuza, nka Kaminuza ya Havard, Kaminuza ya Kiliziya Gatolika yo muri Amerika, University of Central Arkansas n’izindi.

Amb. Mukantabana asaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuzitabira ibyo bikorwa byo kwibuka byose biteganyijwe mu minsi 100.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kubyitabira bizafasha mu guhangana n’abiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside nkana, bagerageza gushakisha amaronko mu kubiba urwango no kugorera amateka yaranze u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Ibuka muri Amerika, Bernadette Denis (uri imbere) yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Amerika ubwo bari bakurikiye ubutumwa Perezida Kagame yatangaga ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana (uri imbere) yasabye Abanyarwanda baba muri Amerika guhangana n'abagoreka amateka y'u Rwanda nkana
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana n'abandi banyarwanda baba muri iki gihugu ubwo bari bakurikiye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Amerika bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bernadette Denis yagaragaje uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye n'ibikomere bitandukanye ariko bakishakamo imbaraga zo kubabarira ababiciye
Ibendera ry'u Rwanda kuri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika ryururukijwe kugeza mu cya kabiri
Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yacanye urumuri rw'icyizere
Abana b'Abanyarwanda baba muri Amerika na bo bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda
Bernadette Denis wari uhagarariye IBUKA ikorera muri Amerika ubwo yari akurikiye uko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byagendaga mu Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana yasabye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda kwitabira ibikorwa byo kwibuka biteganyijwe kubera mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .