00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhagurutsa abana b’Abatutsi mu mashuri biri mu byihutishije jenoside-Minisitiri Utumatwishima

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 13 April 2024 saa 01:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko uburyo bwo kwigisha urwango mu mashuri, byihutishije Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko umwana yari yarigishijwe uko Umututsi ameze kuva mu mashuri abanza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2024 ubwo yari mu Kiganiro Isesenguramakuru kinyura kuri RBA.

Minisitiri Dr Utumatwishima yerekanye ko abayobozi bayoboye u Rwanda nyuma ya Jenoside, berekanye ko kubaka ubuyobozi bwiza bushingiye ku rukundo, kwirenga, ubwitange no guha amahirwe buri wese, ari byo bituma igihugu gitera imbere.

Ati “Iyo usubiye inyuma ubona ukuntu urwango rwigishijwe […] ukuntu bigishaga umwana uri mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, bakamuhagurutsa ari kumwe na mugenzi we ngo bamwereke uko Umututsi ameze, bakimuka mu wa kabiri mpaka mugeze mu wa gatandatu.”

Yemeza ko iyo myigishirize ikora ku mitekerereze y’umwana byari nko kwigisha uwo mwana ngo niharamuka hagezwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi “muzabe mubazi neza”.

Ati “Ni nko kuvuga ngo tubaberetse guhera mu mwaka wa mbere, mukiri ibitambambuga, mugeze mu mwaka wa munani mwarabamenye. Nitujya gukora intonde (z’Abatutsi) ntabwo muzibeshya. Nkeka ko ari yo mpamvu ubona abantu bari bazi buri rugo, bazi aho abantu batuye.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yerekanye ko nubwo ibyo byabayeho Jenoside yakorewe Abatutsi ikisasira abarenga miliyoni, igasiga n’ibindi bibazo uruhuri, ubuhanga n’ubushishozi bya FPR-Inkotanyi bwatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu.

Yavuze ko bitari byoroshye gufata abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ibyo bikomere ukabahuza n’abavutse nyuma ya Jenoside, ukabubakamo iyi miterere mishya yo kuba Umunyarwanda wumva ubutumwa bumwe “ni ikintu Umunyarwanda yagira ku rugamba agaharanira ko kitavaho”.

Depite Sheikh Musa Fazil Harelimana yagaragaje ko ubusanzwe kamere y’Umunyarwanda ari nziza ariko nyuma yaje guhindanywa n’ubuyobozi bubi.

Yerekanye ko icyari gikenewe kwari ugusukura kugira ngo ahahindanye hatunganywe, Abanyarwanda bongere batahirize umugozi umwe.

Ati “Kumesa icyanduye ushaka ngo hagaragare ya kamere nziza ni urugendo. Iyo hari ubushake ruroroha kuko haba hari kamere nziza. Niyo mpamvu uwarokotse yababariye. Wumve iyo kamere imbaraga ifite? Yarababariye mu bihe bikomeye ataranashyingura n’abe.”

Yerekana ko impamvu uwo warokotse ababarira ataranabona n’abe ngo abashyingure mu cyubahiro ari wa mutima wo guharanira indangagaciro za Ndi Umunyarwanda, zimusaba kubikora kugira ngo u Rwanda rubeho.

Senateri Harelimana yavuze ko nubwo hari abanduye bakijandika mu mabi menshi yashyiriye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hari abatarigeze bandura na busa, ndetse bisaba ko bameneshwa ariko “bahungana n’u Rwanda banga ko rwandura n’aho bari gusembera.”

Ati “Abantu bari abatware hano ariko bajya mu nkambi ubuzima buba bubi, bakavuga bati ‘ubuzima bwose turimo ntitugomba guta Ubunyarwanda’. Bashyizeho ubundi buryo bwo kugaruka mu gihugu kuko ubundi bwananiranye, barwanira u Rwanda kugira ngo rukomeze kuba rwo kuko byaganaga kurugira Uruhutu.”

Senateri Harelimana yerekanye ko abo Banyarwanda barwaniye izo ndangagaciro babohora igihugu, bahagarika Jenoside ndetse bashyiraho politiki idaheza, izira kwihorera, kuko “n’uwabigerageje yabihaniwe ku buryo bukomeye.”

Ati “Bariya ko bakoze ibyaha kandi mu 1977 barashyizeho itegeko rihana ibyaha rivuga ko uwishe yicwa ubwo na bo ni ukubica. Bati oya uwishe ntabwo yicwa turashyiraho Gacaca ba ruharwa turebe ikibakwiriye abandi bababarirane kubera u Rwanda, huhirwa ya kamere ngo ishibuke.”

Umuyobozi wa BK Group Plc, Béata Habyarimana yerekanye ko gushyiraho icyerekezo ku Rwanda, byatumye guhora hahangwa amaso hanze biba amateka.

Ati “Ni ikintu dutandukaniyeho n’ibindi bihugu, aho ukenerera umugati ukajya kuwugura i Paris mu Bufaransa kugira ngo aze awurire nk’i Dakar. Umugore akajya gusokoresha imisatsi i Paris ngo afite ubukwe ku wa gatandatu i Dakar. Twe ibisubizo biri hano twibonyemo ubwo bushobozi.”

Habyarimana agaragaza ko umuntu wese ushobora kureba ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30, abona ishusho y’icyo kureba kure bisobanuye, aho abantu batanga imisoro ibikorwaremezo bikubakwa, ibintu abantu batigeze babona kera.

Ati “Mbere ya Jenoside hari umuminisitiri wakoraga ibirori byo kwizihiza ko yagwijije miliyari kuri konti ye. Ukavuga uti se mu by’ukuri ubwo buyobozi burajyana hehe. Kureba kure ni ha handi uvuga uti iterambere ry’Umunyarwanda aho ari ho hose agahabwa ubushobozi.”

Abijyanisha no kubazwa inshingano umwihariko w’u Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu, akavuga ko mu nzego zose bikurikizwa uteshutse agacishwago akanyafu, kuko kudahana ari byo byagejeje u Rwanda ahabi.

Habyarimana yavuze ko kandi uko kureba kure kugomba no kujyana n’umuco wo guhahira inda, ahubwo abantu bagakora mu buryo burambye.

Minisitiri Utumatwishima yerekanye ko kwikunda n’inyungu bwite bikunda guturuka k’uko umuntu yakuze bijyanye n’amateka umuntu yanyuzemo y’ubukene, yagera mu nshingano akababanza gukemura ikibazo cye cy’ubukene.

Ati “Akenshi agafata ibye yemerewe ariko kabona ntibyihuta agafata n’iby’abandi.”

Uyu muyobozi yerekanye ko hari ubushakashatsi bukorwa ku bana, aho ufata umwana muto ukamwicaza imbere y’amandazi, ukamubwira ko umuha rimwe ariko ukamubwira ko niyihangana nyuma y’isaha umuha abiri.

Ati “Ariko umwana yicara imbere ya rya rindazi nyuma y’iminota 10 akarira arireba ashaka kurirya, nyuma y’iminota 30 akarwara umutwe. Kugira ngo yihangane isaha ngo bamuhe abiri ugasanga ni ikibazo.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yerekanye ko abahanga basanze ko abamaze isaha banamaze gukura bihanganye bagategereza, bakihanganira ibigeragezo kugeza bageze ku kindi kintu, bidasabye gufata iby’abandi.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yerekanye ko guhagurutsa abanyeshuri mu mashuri biri mu byihutishije Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Habyarimana Beata yerekanye ko abantu bakwiriye kurenga gukorera inda, bagakora mu buryo butanga umusaruro uzafasha no mu bihe birambye
Sheikh Musa Fazil Harelimana yagaragaje ko iyo u Rwanda rutagira abacunguzi, intekerezo za Ndi Umunyarwanda zari kuba amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .