Ni amagambo Guterres yagarutseho ku wa 12 Mata 2024, ubwo Loni yifatanyaga n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu munyamabanga mukuru yanenze yivuye inyuma imbuto zagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zibibwe n’abakoloni n’imvugo z’urwango zatizwaga umurindi n’ubutegetsi bwariho.
António Guterres yagaragaje ko kuri iyi nshuro abantu bakwiriye kurwanya bivuye inyuma bene izo mvugo zaje mu isura nshya, cyane cyane muri ibi bihe Isi ikomeje kugendera ku muvuduko wo hejuru mu by’ikoranabuhanga.
Yazirikanye kandi ubudaheranwa bwakomeje kurangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rugendo rwaranzwe n’ibizazane bikomeye birimo ibikomere byo ku mubiri, ibyo ku mutima n’ibindi bibazo, Jenoside yateje.
Umuyobozi w’Inteko Rusange ya Loni, Dennis Francis we yagaragaje ingaruka ziterwa n’imvugo z’urwango, ahamagarira abagize Isi gufatira ingero ku byabereye mu Rwanda mu 1994.
Francis yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe “n’uruhererekane rw’imvugo z’urwango zibasiraga Abatutsi zenyegezwaga n’ubutegetsi bwariho, akerekana ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibyo bibazo, bisa n’aho ntacyo byasigiye Isi kuko uyu munsi bene izo mvugo zikomeje kugaragara henshi ku Isi.
Indorerezi ihoraho ya Afurika Yunze Ubumwe, Amb Fatima Kyari Mohammed yagaragaje ubushake bw’uyu muryango mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubwiyunge kuri uyu mugabane.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibihe bibi byabayeho mu mateka y’ikiremwamuntu, ariko yanagaragaje ko tugomba gukora ubutaruhuka mu kurwanya ko ibyo bikorwa by’ubwicanyi byakongera kuba ukundi.”
Claver Irakoze warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yasangije abitabiriye amateka ashaririye umuryango we wanyuzemo, agaragaza ko kuri iyi nshuro “adahagaze nk’uwarokotse gusa, ahubwo agaragaza imbaraga z’umuntu kabone n’iyo yanyura mu bikomeye bingana gute.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yashimiye uruhare umuryango mpuzamahanga, wagaragaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uburyo igihugu gikomeje guteza imbere ubutabera, ubumwe n’ubudaheranwa.
Yagaragaje ko nubwo ihungabana ritakira burundu ariko Abanyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe zo kudaheranwa n’amateka, bagahitamo inzira y’ubwiyongere no kwiyubaka.
Mu 2003 ni bwo Inteko Rusange ya Loni yemeje Jenoside yakorewe Abatutsi nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzirikana ubugome yakoranywe ndetse n’ingaruka yateje Abanyarwanda n’Isi muri rusange.
Yemejwe kandi mu buryo butari ubwo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri jenoside gusa, ahubwo no gufatanyiriza hamwe mu kurwanya icyatuma ibyabaye mu Rwanda byongera kuba aho ari ho hose ku Isi.
Ni umuhigo uzagerwaho harwanywa uburyo bwose bwakurura urwango mu bantu, byaba irondaruhu, ivangura n’ibikorwa byose biganisha ku gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi zabayeho mu Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!