00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaha ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye abaturage kwirinda muri ibi bihe byo kwibuka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 April 2024 saa 06:20
Yasuwe :

Abayobozi bo mu Ntara y’Uburasirazuba bayobowe na Guverineri Pudence Rubingisa, basabye abaturage b’iyi ntara kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda n’Isi muri rusange byinjiyemo.

Mu byo ubu buyobozi bwasabye aba baturage birimo, kwitabira ibiganiro, kurangwa n’ubumwe ndetse no kwirinda ibikorwa byo gupfopfa Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibishingiye ku ngengabitekerezo yayo.

Guverineri Rubingisa yavuze ko nk’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagomba kumva ko bafite inshingano zirenze ku kwibuka, kwitabira ibiganiro bitandukanye n’ibindi.

Ati “Dufite inshingano zo kubungabunga umutekano cyane cyane uw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyabo. Dufite inshingano cyane cyane zo kwigisha amateka abana bacu bato, barumuna bacu bayabwirwa nabi.”

Yasabye urubyiruko na buri Munyarwanda wese kutemera ko hari abatoba amateka y’u Rwanda bayavuga uko atari, abasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bwose bushoboka, bagahinyuza abo bayagoreka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP, Kanyamihigo Innocent na we yibukije aba baturage ko bagomba kwitabira ibiganiro bibera ku midugudu avuga ko hari amabwiriza ahari buri wese akwiriye kubahiriza.

ACP Kanyamihigo yavuze ko mu bihe byashize hari abantu bagiraga amagambo mabi, cyangwa se ugasanga bagiye gutema imyaka n’amatungo by’umuntu warokotse Jenoside, agasaba ko ari imico ikwiye kwamagaranwa.

Ati “Ugasanga uwononewe bimugizeho ingaruka nyamara bitari ngombwa. Ndasaba abantu kwirinda imvugo mbi zisesereza n’ikindi kibi cyose cyabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB mu Ntara y’Uburasirazuba, Rutaro Hubert na we yagaragaje ko muri iyi minsi hari ibyaha abaturage bagomba kwirinda.

Birimo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi yavuze ko abantu nibirinda ibi byaha muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibyaha bizagabanyuka cyane.

Uyu muyobozi avuga ibi mu gihe RIB, iherutse gutangaza ko mu myaka itanu ishize yakurikiranye amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo 2660, yaregwagamo abantu 3563.

Icyakora uru rwego rugaragaza ko kugeza mu 2023, icyaha cy’ingengabitekrezo ya Jenoside cyagabanyutse ku ijanisha rya 13%.

Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Rubingisa Pudence yasabye abaturage ko bagomba gukoresha uburyo bwose burimo n'imbuga nkoranyambaga mu guhinyuza amakuru atari yo atangwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP, Kanyamihigo Innocent yibukije abaturage bo mu Burasirazuba ko imico yo gutema imyaka n'amatungo y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi igomba kwamaganirwa kure
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB mu Ntara y’Uburasirazuba, Rutaro Hubert ubwo yagaragazaga ibyaha abaturage bo mu Burasirazuba bakwiriye kwirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .