Minisitiri Dr Utumatwishima yitanzeho urugero ko iwabo batari mu bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse batahunze ku buryo iyo ibivugwa kuri FPR-Inkotanyi ko hari abo yishe biba ari byo bataba bagihumeka uw’abazima.
Yabigarutseho ku wa 09 Mata 2024, ubwo yahanuraga urubyiruko rurenga 5000 rwari rwifatanyije n’Umuryango Our Past Initiative mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.
Akenshi abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi usanga bagaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko FPR-Inkotanyi yabohoraga igihugu yishe abantu, n’ibindi bigamije kugoreka amateka nkana.
Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko atumva impamvu abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera n’aho birengagiza ukuri guhari.
Yerekanye ko baba birengagiza ko hari abayigizemo uruhare babyiyemerera, bakarenzaho bakagoreka amateka bakoresha amagambo yuzuye ugupfobya arimo nko kwita Jenoside yakorewe Abaututsi iyo mu Rwanda, bakavuga ko yatwaye Abatwa, Abahutu n’Abatutsi.
Ati “Ni gute umuntu avuga ibyo kandi muri twe dufite ababyeyi bafunzwe bakoze Jenoside ndetse bakemera ko bayikoze, barakoze intonde z’Abatutsi bakaba babizi kandi barabyemeye? Bakaba baragiye kuri bariyeri bareba amarangamuntu bahiga Umututsi.”
Uyu muyobozi yabwiye urubyiruko ko nirubona rugenzi rwarwo ruvuga bene izo mvugo ndetse rugafatanya n’abandi babikora, nk’urwamenye ukuri rugomba kujya rutwama urwo rwayobye, ndetse “ujye ukoresha uko ushoboye umuhe ibimenyetso.”
Yagarutse no ku bandi bazana ibinyoma by’uko Inkotanyi zicaga abantu zabaga zasanze mu Rwanda, agaragaza ko ari ibintu bidafite ishingiro ndetse ko we akunda cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga, abihinyuza kandi yitanzeho urugero.
Ati “Mbasobanurira ko njyewe iwacu mu rugo twebwe tutahunze kandi twabanye neza n’Inkotanyi ndetse ntabwo twari mu miryango yahigwaga. Iyo biza kubaho natwe tuba tutakiriho.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko umuntu wese afite amateka, agasaba ko abafite imyaka 30 kuzamura bagomba gutanga umusanzu basobanura amateka yabo hirindwa ko urubyiruko u Rwanda rufite rwaguma mu rujijo.
Amafoto: Dukundane Ildebrand
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!