00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro wa politiki y’ubufana – Minisitiri Dr Utumatwishima

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 10 April 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro wa politiki mbi y’akavuyo imeze nko gufana.

Yabigarutseho ku wa 09 Mata 2024 mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rurenga 5000 rwari rwifatanyije n’Umuryango Our Past Initiative mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko ubutegetsi bwabayeho mbere ya 1994 bwavugaga ko mu gihe bufite abantu benshi butigishije, bafite ubwenge buke babushyigikiye, (ibyo bitaga rubanda nyamwinshi), ibyo bwagombaga kubabwira byose bagombaga kubikora ako kanya nta byo gutekereza.

Ati “Bakabigenza batyo kuko bumvaga barabatoje kudashishoza mu myaka myinshi ishize. Urumva ni ugufata abantu ntubajyane mu mashuri, bagakena utegereje ko igihe kizagera ukabashora mu muhanda bakica abantu.”

Yerekanye ko uko kudashishoza kwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu minsi 100, igirwamo uruhare n’abantu benshi bagamije kwica no kuvanaho burundu, umuntu wese witwaga ko ari Umututsi.

Uyu muyobozi yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari umusaruro w’urwango ndengakamere rwigishijwe Abanyarwanda kuva ku muto kugeza ku mukuru, mu myaka myinshi yabanjirije uwa 1994.

Yavuze ko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi ari urusobe rw’inyigisho z’urwango zatangirwaga aho ari ho hose.

Ni ukuvuga haba mu mashuri, mu kazi, mu bihaye Imana, mu makoperative no mu binyamakuru.

Ati “Murabizi ko hari abavugaga ko bareberera rubanda nyamwinshi ndetse bagashaka kugerereka ibibazo by’abaturage ku bo bitaga Abatutsi. Mu gihe utabonye ishuri, akazi, cyangwa amafunguro wese ukabigereka ku Batutsi, ukabikora utoza abaturage ngo bakore Jenoside.”

Yasabye urubyiruko kumenya neza igisobanuro cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nyuma y’myaka 30, ubu mu Karere u Rwanda ruherereyemo ingengabitekerezo ya jenoside yongeye guhabwa intebe.

Ati “Iby’amoko twe twarenze hano, byongeye kuba politiki iyoboye mu baturanyi. Abadutanyije twita abakoloni n’abandi, harimo abashyigikiye iyo myumvire y’abaturanyi kugira ngo ibe yagaruka. Tugomba kuba maso kugira ngo bitazatugerera mu gihugu.”

Yerekanye ko abatanyije Abanyarwanda bazi ko Abanyafurika nta bushobozi bw’imyumvire bigeze bubaka nk’abantu bashobora kumenya icyiza n’ikibi, ko batazi kwigira ku masomo y’amateka.
Ati “Bazi ko abaturage basanze muri aka Karere kera mu myaka ya 1900 bakabayobora, ari bo tukiri bo mu 2024. Bazi ko muri aka gace kacu hakirimo abantu watoza kwica bagenzi babo bakabikora nk’uko babikoze mu 1994.”

Yakomeje ati “mujya mubona mu baturanyi amashusho abantu baririmba ko bamaze gutwika inzu z’abaturage, abo bishe bakabarya, bakanyura mu mijyi birata bafite imihoro. Utureba atyo muri 2024 aravuga ati ‘ba bantu baracyari kwa kundi.”

Minisitiri Dr Utumatwishima kandi yagaragaje ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho hadashyizwemo imbaraga ngo abantu bahagurukire ngo barwanye ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyabaye byakongera bikaba.

Yabishingiye ku buryo ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikomeje kwiyongera rikava mu bakuru rikagera no mu “rubyiruko rw’imyaka 24” rwavutse nyuma ya Jenoside.

Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ko urubyuruko rugomba gusobanukirwa amasomo Jenoside yakorewe Abatutsi yasize, abantu bakarenga ibikomere bafite hakubakwa Umunyarwanda ushyize hamwe.

Ni ibintu bizatuma babana hanyuma bagahangana n’uwahirahira abazanamo amacakuri.

Ni ingingo yajyanishije no gushaka ubumenyi bwo buzatunga ubushaka uyu munsi, binyuze mu kubona umurimo, Umunyarwanda akibeshaho yiha agaciro ndetse yigira.

Ati “Ha handi ntawagushukisha kukugaburira ngo atume uba umuntu mubi, uhemuka, utakaza Ubunyarwanda, wa wundi wijandika mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa urwanya igihugu. Nta kugamburuzwa n’inda uko waba ungana kose.”

Yavuze ko ari ibintu buri wese akwiriye kwitaho yaba muto, yaba afite umutungo muke, akavuga ko nta kiruta kuba imfura.

Minisitiri Dr Utumatwishima yashimiye Our Past Initiative imaze imyaka 12 igira uruhare mu kumvisha urubyiruko izo ndangagaciro, ariko ikanabifatanya n’ibikorwa byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro wa politiki y'ubufana
Abarenga 5000 bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byateguwe na Our Past Initiative
Ni umukino wakanguye amarangamutima y'abatari bake bijyanye n'ubuhanga wari uteguranwe
Aha bagaragazaga uruhare rutaziguye rw'Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Itsinda rya Our Past Initiative ryakinnye umukino ryateguye ugaragaza uburyo Abatutsi bahizwe mu 1994
Ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitegurwa na Our Past Initiative byitabirwa cyane n'urubyiruko rubarirwa mu bihumbi
Abarenga 5000 bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byateguwe na Our Past Initiative

Amafoto: Dukundane Ildebrand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .