00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwicirwa abarenga 208, kutihorera, gushinga IBUKA no kutemera gupfa: Intashyo za Dimitrie Sissi wakize ibikomere

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 April 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Mukanyiligira Dimitrie Sissi ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yiciwe abarenga 208 bo mu muryango we.

Uyu mubyeyi ari mu bashinze IBUKA, umuryango uhararira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye nka za manu zo muri Bibiliya zatunze Abanya-Israel ubwo bajyaga i Kanani bakagerayo ntawe utaka inzara nyamara nta n’umwe wari ufite n’urwara rwo kwishima.

Mukanyiligira mu buryo bwo gusangiza Isi no guha agaciro biruseho abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeje kwandika igitabo acyita ‘Do not Accept To Die’, cyangwa se ntukemere gupfa ugenekereje mu Kinyarwanda.

Ni igitabo gikubiye mu bice bitandukanye birimo uko yabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko jenoside yatangiye, uburyo yakozwe n’uko Abatutsi bahizwe abarenga miliyoni ikabahitana.

Yagarutse ku bihe bya nyuma ya Jenoside, uko abarokotse babayeho, uko biyubatse n’uko igihugu cyakomeje guhangana n’ibyo bibazo byose.

Ati “Mu gice cya kabiri cya Jenoside yakorewe Abatutsi nagarutse k’uko nk’abatutage twabonaga itegurwa, ariko ntitugire icyo twabikoraho kuko nta bushobozi. Nerekanye uko yatangiye n’uko byose byagenze ariko ngera aho mva muri rusange nigarukaho ubwanjye.”

Ku ruhande rwe uyu mwanditsi yagarutse ku bihe bikomeye yahuye na byo muri Jenoside, uko yihishe, uko yageragejwe kwicwa, uko yarokotse, uburyo yahuye n’Inkotanyi n’uko zabohoye igihugu.

Nubwo yayirokotse, Jenoside yakorewe Abatutsi, ikirangira ntabwo Mukanyiligira yatuje kuko yahoraga atekereza ko azongera guhigwa no kwirukankanwa ku manywa y’ihangu.

Ati “Ariko harimo n’ibyishimo kuko noneho urokotse, ko ubonye amahirwe yo kongera kubaho. Icyakora harimo n’agahinda n’ishavu n’umubababaro byo kwibuka abawe ubuze ako kanya n’urupfu bishwe no gushakisha amakuru y’uko babishe, ijambo rya nyuma bavuze, byose bikagushengura.”

Mukanyiligira yabayeho yinubira Imana, akayibaza impamvu yatumye abe bamurushaga byinshi bicwa agasigara, ibintu ngo yabanye na byo igihe kinini, bikanatuma kwiteza imbere bigorana.

Ati “Harimo agahinda n’umubabaro ariko na none harimo kwiyemeza. Ndarokotse ibyo bibazo byose reka mbishyire ku ruhande, inyongezo y’ubuzima mpawe nyibeho kandi nyibeho neza.”

Nyuma ya jenoside kandi cyari igice cyo kwiyemeza no gushaka kubaho ku bwe no kuberaho abe yabuze.

Kwa Mukanyiligira bavutse ari abana barindwi. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hicwamo batatu, we na bakuru be babiri bararokoka kuko batari baraye iwabo ku Kibagabaga (mu Karere ka Gasabo k’ubu).

Avuga ko ari amahirwe akomeye bagize kuko nubwo abicanyi bari bafite intonde z’abo bazica, iyo bazaga mu rugo hakagira uwo badasangayo, bakamubura no mu bice biri hafi aho byaba ubwihisho “hari igihe yagiraga amahirwe yo kubaho”.

Ati “Ariko ni amahirwe bigoye gusobanura. Bishe abandi babyara bacu bari iwacu mu biruhuko, bica ba datawacu na ba mama wacu, umuryango munini muri rusange. Muri iki gitabo harimo abarenga 208 nashoboye kwibuka.”

Ni ibintu byamugoye cyane kubyakira, ariko akavuga ko kwemera Imana byamubereye akabando k’iminsi.

Ku rundi ruhande ariko yemeza ko iyo Mana atayeretswe n’umupadiri cyangwa umupasiteri runaka ahubwo ibyo “kuba imbunda barayishyize ku musaya ariko nkarokoka si impuwe z’iyo Nterahamwe, wari umugambi w’Imana.”

Ati “Byanshoboje kumva ko njye n’Imana tuziranye ndetse narokotse kubera ubuntu bwayo nkizera ko izamfasha no mu bindi bihe bisigaye.”

Guha akazi Interahamwe

Nyuma y’ukwezi kumwe Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, uyu mubyeyi yageze ahahoze ari iwabo asanga hose hahindutse amatongo.

Yasanze inzu yarasenywe, bimwe byo kuvuga ngo n’uwacitse abicanyi azabeho mu buryo bumugoye cyane, ariko no mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso.

Mukanyiligira ntiyacitse intege. Muri kwa kubaho akaberaho n’abe, yakomeje guhangana kugira ngo yereke abagerageje kumumaraho abe ko umugambi wabo wo kumaraho Abatutsi batawugezeho.

Mu 2001 ubwo ibintu byari bitangiye kugenda neza, yabonye ko kujya gutura ku Kibagabaga bigoye, kuko abamwiciye bari bagihari kandi kubabona bimutera ibikomere.

Yiyemeje kutahatura ariko yiyemeza gutura hafi yaho, ni ko guhitamo kujya i Nyarutarama.

Ati “Icyo gihe najyaga nsenga ngo byibuze Interahamwe zo muri Kibagabaga zizaze gusaba akazi aho yari atuye nk’uburyo bwo kwihorera kutarimo gutukana, kwica cyangwa kwifuriza undi indi nabi yose.”

“Ka kazu kari katanakomeye kubera ubukene twakuriyemo turi Abatutsi bimwa byinshi, noneho mbone ko wa mwana batabonye muri bya bigunda, muri rya shyamba, ubu arikubaka inzu ikomeye kandi yabaha n’akazi ndetse akanabatunga.”

Uwo wari umutima wo kwihorera kwiza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize, ariko hanagamijwe kwirinda ko uwarokotse yakwandagarira mu maso y’abamwiciye.

Kubaho umunsi ku wundi yerekana ko byahaye abarokotse gukorera ku muvuduko uri hejuru, gukora byinshi mu gihe gito “kugira ngo ndamutse nongeye gupfa [nzabe mfite icyo nsize gifatika].

Ati “Hari ikintu cyo kumva twarapfuye. Njye numvaga turi mu gihe cy’inyongezo bitarimo ibyo bintu byo guteta. Guhitamo umugabo muri batanu cyangwa batandatu, ayo mahitamo ntabwo yabaga ashingiye ku kintu gikomeye. Tugire vuba nibaramuka bongeye kutwica tuzabe tubyaye gatatu.”

Mukanyiligira agaragaza ko kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byamushyize ku ntebe y’icyubahiro, bitari uko yari afite akazi gakomeye akora, kuva mu miryango ikomeye n’ibindi.

Ni icyizere yakomoraga ko uko byagendaga kose intambwe yateraga ijya mbere ntawagombaga kumusubiza inyuma, bikajyana ko kwishyira hamwe kw’abarokotse Jenoside.

Ibi byatumye we n’abandi 150 bashingwa IBUKA yagombaga guhuza abarokotse kugira ngo baberane ababyeyi.

Ati “Uwo mutima n’intekerezo zo kwihuza no gufashanya ni byo byari no muri AERG, GAERG, AVEGA. Kurokoka Jenoside byadusabye imbaraga zirenze turafashanya. Ni imiryango yaduhaye uburyo bwo kwimenya no kwiyakira tukazamurana.”

Nari mpari: Ubundi buhanzi bukorera mu ngata kutemera gupfa

Nyuma y’igitabo ‘Do not accept to die’, Mukanyiligira kuri ubu ari gutegura igitabo azita ‘Nari Mpari’ kigaragaza ko nyuma y’urupfu haje ubuzima, ndetse iterambere rye n’igihugu ryagezweho mu buryo atabariwe.

Ati “Nari mpari Gacaca ziba, abicanyi bababarirwa, nari mpari byose biba, ibi byose byabereye urugero amahanga byagezweho ndeba. Ni uko nzacyita.”

Uyu mubyeyi agaragaza ko nubwo gutanga ubuhamya, amakuru n’ikindi cyose cyafasha ngo ibyabaye bimenyekane ari inshingano, bisaba ubushobozi burenze amikoro, umwanya n’ubuhanga, ni ukuvuga uburyo ubara inkuru udakomeretsa.

Ati “Naremeye ndakomereka kuko ari ko gukira. Nyuma y’imyaka 28 hari ibintu ntari narigeze nanatekerezaho uretse no kubyibuka, ariko iyo wandika bimwe bihamagara ibindi, kuko umusomyi byose akeneye kubisoma. Aho ni ha handi cya gikomere kigaruka.”

Iki gitabo yanditse kigaragaza inzira yanyuzemo, yacyanditse mu bihe bya Covid-19, agahengera abo mu rugo bamaze gutora agatotsi, agahaguruka akandika ariko bigoye.

Yagaragaje ko hari ibihe yibukaga agiye kwandika akumva yavuza induru, yakwibuka ko igihugu cyari mu bihe bidasanzwe, byose akabyihanganira “kuko ni ko gukira.”

Kugeza uyu munsi iki gitabo kiri guhindurwa mu zindi ndimi, ibintu Mukanyiligira avuga ko bitituye aho ahubwo byasabye ibitambo, nk’umwanya wo kwita ku be, inshuti ariko akawutanga kugira ngo ntihazagire ubura amahirwe yo kumenya ibyabaye mu Rwanda.

Uretse Icyongereza cyanditswemo n’Igifaransa cyahinduwemo umwaka ushize, uyu munsi n’Ikidage n’igitabo cyo mu majwi (audio book) byamaze gutunganywa.

Abajijwe icyo iyi myaka 30 imusigiye, Mukanyiligira atazuyaje yagize ati “Kuba nararokotse nkavuga abishwe mu ndangagaciro zabo ni umwenda nishyuye.”

Ashimira Inkotanyi zabohoye Abanyarwanda, bikarenga iterambere ry’imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi, bikagera ku guhindura imitekerereze y’Abanyamahanga, “kuko ubu iyo tugeze hanze ntitukibonwamo abicanyi, ahubwo tubomwamo abatwaje bakagera ku iterambere rifatika.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .