00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika ikwiye kwiyeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo kwigira nyoni nyinshi muri Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 April 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Tariki ya 3 Mata 2024, Perezida Joseph Biden yatangaje ko intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizitabira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo izi ntumwa zizaba ziri i Kigali, bizibutsa uruhare rwa Amerika muri Jenoside mu karere, nk’intambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kimwe no mu Rwanda mu 1994, guverinoma ya Amerika yahisemo kwirengagiza imiburo irimo uw’Umujyanama Wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira jenonoside, Alice Wairimu Nderitu kuri Jenoside ishobora gukorerwa Abatutsi bo muri Congo. Uku kwirengagiza gushoboka kwa jenoside kwa Washington n’ubufasha mu bya dipolomasi iha Kinshasa, bigaragaza ko idashobora kwibuka politiki yashyigikiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari iri gutegurwa mu Rwanda.

Yiganye u Bufaransa, ishyigikira umuragwa w’ingengabitekerezo ya Habyarimana

Abamaze igihe bakurikira politiki yo mu karere n’amateka y’amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari, ntabwo bananirwa kubona isano iri hagati y’imyitwarire ya Amerika muri RDC n’iy’u Bufaransa mu Rwanda mu 1994, ndetse n’isano iri hagati ya Habyarimana na Tshisekedi. Nk’u Bufaransa, ubufasha Amerika iha Leta ifite politiki y’ivangura no gushyigikira imvugo zibiba urwango ni nk’ubwo yahaye u Rwanda mu myaka y’1990.

Nka Habyarimana, Leta ya Tshisekedi:

 Yanze gucyura ibihumbi amagana by’abaturage bamaze mu nkambi z’impunzi imyaka irenga 20 mu bihugu by’abaturanyi.

 Yanze guha agaciro inyeshyamba zivuga ko zirwanira uburenganzira nk’abenegihugu ba Congo.

 Afata Abatutsi b’Abanye-Congo nk’abanyamahanga binjiriye igihugu cyabo, akagaragaza ko bafasha M23, agatuma batotezwa, bakicwa, bagatsembwa.

 Yinjije imitwe yitwaje intwaro mu gisirikare cy’igihugu, ayihanganisha n’uwo yita umwanzi.

Nk’aho iri sano ritari rihagije, Leta ya RDC yinjije mu gisirikare umutwe w’abajenosideri wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Kinshasa kandi yimitse ingengabitekerezo ya jenoside ya FDLR n’ibitekerezo by’abajenosideri kuri jenoside ndetse n’ababashyigikiye byo guhakana no kwerekana ishingiro rya jenoside, hamwe no gushyigikira ko isubirwamo.

Nk’uko uwari Komanda wa FDLR yabibwiye umunyamakuru Chris McGreal wa The Guardian mu 2008, intego y’iri huriro ni “ukwica Abatutsi aho bari hose.”

Bigaragara neza ko Kinshasa yaremye umwanya wa jenoside mu karere k’ibiyaga bigari ariko Washington, nka Paris mu myaka 30 ishize, yakomeje gutanga ubufasha.

Aho guha agaciro umuburo w’Umujyanama Wihariye wa Loni mu bijyanye no gukumira jenoside, Leta ya Amerika yahisemo gushinja abashobora kugirwaho ingaruka n’uyu mushinga wa jenoside no kwamagana umwe muri mbarwa babashyigikiye mu karere, ubwa mbere yamagana ibikorwa bya M23, ntiyagaragaza uburyo bwo kurinda abagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’iri huriro rya Leta ya Congo, ubwa kabiri, isaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo, idahangayikishijwe n’impamvu zaba zaratumye zijyayo, niba zinariyo. Amatangazo ya Washington yongereye imbaraga abahezanguni n’abateza intambara muri Congo.

Bumvise baguwe neza, bumva ko ibyaha bakoze ubushize n’ubu byari bikwiye, byaba ubugizi bwa nabi bakora buri munsi n’ubwicanyi bakorera Abanye-Congo b’Abatutsi, ukwinjira guhoraho ku butaka bw’u Rwanda no kurasa ku butaka bw’u Rwanda kwa FARDC na FDLR cyangwa ibikangisho byo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda byatangajwe ku mugaragaro na Perezida wa Congo.

Ku ruhande runini, bemeranya na Washington ko ibikorwa n’ibikangisho byabo bidakwiye kugira ingaruka kandi ko bidakwiye guhanwa.

Politiki ya Amerika mu karere irimo inenge

Muri iyi myaka 30, Abanyarwanda bibaza uko Amerika yiha ububasha ku babona hari ibishobora kubahungabanya, mu gihe itigeze itanga ibisobanuro ku myitwarire yayo mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amerika yirengagije umuburo wa CIA wa jenoside yategurwaga, yanga kwemeza ko ubwicanyi bwakorwaga ari jenoside, igira uruhare rukomeye mu cyemezo cya Loni cyo gucyura ingabo zari mu butumwa bw’amahoro, iha icumbi abicanyi ndetse ifata n’ibindi byemezo byatunguranye.

Uyu munsi Abanyarwanda bibaza niba Amerika ikomeza kubona ko imvugo zibiba urwango n’ubukangurambaga bwo kwica bukomeza muri Congo bikwiye gukomeza hitwajwe uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuvuga, nk’uko yabigenje ubwo ubuyobozi bwa Clinton bwangaga gusenya radiyo RTLM mu 1994, mu gihe cya jenoside. RTLM yari igice cy’ingenzi cyari kigize jenoside, yabwiraga abantu kwica n’uburyo bwo kubikora nk’uko Gen Roméo Dallaire wabaye Komanda wa MINUAR yabisobanuye ubwo yasabaga Leta zo mu burengerazuba gutabara.

Aho gukora ibyo Dallaire yasabye, Amerika ntiyavuze gusa iby’ubwisanzure mu kuvuga, ahubwo yanagaragaje ko guhagarika imirongo ya RTLM byatwara amafaranga menshi. Uyu munsi nk’ejo hashize, Amerika ishaka amasezerano y’amabuye y’agaciro muri Congo no guhatana n’u Bushinwa, yirengagije amahame y’ubumuntu n’ayo kurinda abaturage.

Ibi byose bigaragaza ko, niba kwamagana imyitwarire ya Kinshasa bisobanuye guhomba aya masezerano, byaba bibi ku nzirakarengane.

Umuntu ashobora kwibeshya akavuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo biyirebaho ariko nibura Amerika yagombaga kwirinda gufata uruhande rwo kwigaragaza nk’igamije gushyigikira gahunda zigamije amahoro, nyamara ibyo abayobozi bayo barimo bigamije gutobera amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyira hanze amatangazo adasobanutse, agamije gutesha agaciro ibyemezo biba byafashwe n’inzego nyafurika zigamije guhosha amakimbirane. Ayo matangazo ya Amerika asaba M23 kurambika hasi intwaro burundu no gutanga uduce imaze gufata ndetse no gusaba ingabo z’u Rwanda kuvayo, byagiye bitiza umurindi Leta ya Kinshasa gutsimbarara, ikomeza gushyiraho amananiza ku bahuza bagamije amahoro nkuko biba byemejwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika ari nabyo byavuyemo kwirukana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (zari ziri mu Burasirazuba bwa Congo) zari zaramaze no gufasha impande zombi gutanga agahenge, bigafashwa abaturage bazahajwe n’intambara.

Urundi rugero rw’uburyo Amerika yagiye ibangamira ubuhuza bwose bwa Afurika, ni ibyakurikiye inama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahurije u Rwanda na Congo, i Luanda muri Angola. Iyo nama yasabye ko Congo igaragaza uburyo izakoresha ihashya FDLR, u Rwanda rukabishingiraho rusuzuma ingamba rwafashe z’ubwirinzi ku mutekano warwo.

Biratangaje uburyo Amerika ibinyujije k’uyihagarariye muri Loni, yarahise ikora ibishoboka byose igashyiraho ubundi buryo bwayo budafututse bw’ukuntu imyanzuro ya Luanda igomba gushyirwa mu bikorwa.

Amerika mu kanama k’umutekano ka Loni yavuze ko u Rwanda ari rwo rugomba kubanza gusuzuma ingamba rwafashe z’ubwirinzi, hanyuma akaba aribwo Congo ikurikizaho kugaragaza uburyo izakoresha ihashya FDLR nkuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabyiyemeje. Iyi myitwarire ya Amerika nta kindi igamije atari ugutera ingabo mu bitugu Congo ngo ibangamire imyanzuro yafashwe n’abahuza b’abanyafurika.

Iyi myitwarire ya Amerika bigaragara ko icuramye mu gihe n’iyo baza kwicecekera ntacyo byari guhungabanya ku nyungu zabo muri Congo. Ntabwo wavuga ko Congo yashyize igitutu kuri Amerika ku buryo igeza aho kwemera gushyigikira umushinga [wa Congo] wo gukora Jenoside.

Mu buryo bwumvikana, Amerika kugura ngo ishyigikire mu buryo bwa dipolomasi Guverinoma igana mu nzira zo gukora Jenoside, ni uko ari gutyo Amerika iba yabishatse. Kugira ngo umuntu abyumve neza, birasaba gusesengura imyitwarire mu bya politiki mpuzamahanga ya Amerika mu karere k’ibiyaga bigari guhera mu gihe cy’ubwigenge n’uburyo yagiye igira uruhare mu bibera mu Rwanda kuva icyo gihe.

Yashyigikiye Amerika n’u Bufaransa mu gukwirakwiza iby’amoko

Igihe kinini cyakurikiye ubwigenge, Amerika yagiye ikoresha ukuboko kwayo guhishe, ikina amakarita atandukanye mu kugena uko ibintu bigenda muri Afurika. Uburyo yakomeje gukoresha ni ukureka ibihugu byahoze bikolonije Afurika nk’u Bwongereza, u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi, bikomeza kugenzura ibyo bihugu bishya byahoze bikolonijwe ariko bigaharanira ko inyungu za Amerika zibungabungwa.

Mu karere k’ibiyaga bigari, Amerika hari aho byageraga igakoresha ingufu zayo mu buryo bugaragara nko mu iyicwa rya Patrice Lumumba wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo, muri Mutarama 1961. Ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Bubiligi bwari bumaze igihe bugenda runono abayobozi bagaragazaga amatwara y’ubwigenge butavangiye mu bihugu bwahoze bukoloniza, ari nabyo byateye kwicwa k’Umwami w’u Rwanda Rydahigwa ubwo yari avuye mu nama n’Abayobozi b’Ababiligi i Bujumbura muri Nyakanga 1959.

Ibimenyetso kandi bigaragaza ko u Bubiligi bwagize uruhare mu kwica intwari y’Ubwigenge bw’Abarundi, Louis Rwagasore mu Ukwakira 1961.

Kubera ko u Bubiligi bwaharaniraga ko ibyo bihugu bwahoze bukoloniza bitajya ku ruhande rw’aba-Communistes mu gihe cy’intambara y’ubutita, Amerika nta kibazo byari biyiteye kureka u Bubiligi bugakora icyo bushaka cyose mu nyungu zabwo. Icyakora u Rwanda n’u Burundi byo byahahuriye n’akaga gakomeye.

Ingengabitekerezo y’urwango rushingiye ku moko yakomeje gukwirakwizwa n’abakoloni, inyigisho zihanganisha amoko, Abahutu n’Abatutsi zihabwa intebe mu bihugu byombi. Kuva icyo gihe, iyo turufu y’amoko yazanywe n’u Bubiligi yakomeje kuba ikirango cyagendeweho mu kwica mu mutwe abayoboye ibyo bihugu byombi nyuma y’ubwigenge, maze birushaho guha imbaraga politiki ya Amerika mu karere k’ibiyaga bigari.

Izo politiki zipfuye ku Rwanda n’u Burundi zarushijeho kwigaragaza mu 1972, ubwo inyeshyamba z’Abahutu zatsindwaga (mu Burundi). Izo nyeshyamba ziraye mu bihumbi by’Abatutsi mu Majyepfo y’igihugu zirabica, maze biha urwaho Guverinoma yahise itangiza umugambi wa Jenoside wari ugamije gutsemba Abahutu.
Icyo gihe Ishami rya Amerika rishinzwe ububanyi n’amahanga ryandikiye Perezida Nixon na Henry Kissinger ko “ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi busa n’ubudashoboka, kandi ntabwo wakwitega ko ibintu bizagenda neza hatabayeho ko Abahutu ari nabo nyamwinshi bigaranzura nkuko byagenze mu Rwanda.”

Kissinger yaribeshyaga kuko u Rwanda ntabwo rwaru rutekanye. Rwari ruyoboye na Leta y’ivanguramoko, ifite amayeri menshi yo kwikiza abatutsi. Iyo Leta yagize Abatutsi benshi impunzi kugeza ubwo mu Ukwakira 1990 batangije urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo nk’abenegihugu.

Umugambi wa Leta ya Amerika w’uko mu Rwanda n’u Burundi Abahutu aribo bakwiriye gutegeka wakomeje gusagamba. Byongeye kwigaragaza ubwo Amerika yivangaga mu biganiro by’amahoro by’Abarundi mu mpera z’imyaka ya 1990. Byatumye icyo gihe hemezwa Itegeko Nshinga rishingiye ku moko mu masezerano ya Arusha yo mu 2000 ari nayo yashyize ku butegetsi CNDD-FDD. Bitandukanye n’ibyo Kissinger yibwiraga, ntabwo byatumye u Burundi buba igihugu gitekanye. Ibyabaye mu 2015 bitwereka ko kiri igihugu cyugarije n’imvururu zishingiye ku moko utibagiwe n’ibibazo by’ubukungu.

Iyo myitwarire ya Amerika ni nayo u Bufaransa bwagendeyeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, buvuga ko buharanira ko Abahutu aribo bakomeza kuyobora, bitanga urwaho rwo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Perezida Biden wa Amerika na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga

Nubwo ayo yose ari amasomo ashingiye ku mateka, politiki ya Amerika mu karere k’ibiyaga bigari ikomeje gushingira ku bintu by’amoko. Kugeza ubu Amerika ishyigikiye Leta ya Congo igendera ku matwara na politiki nk’ibyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako Amerika ishyigikira abambari ba politiki ya ‘Hutu Power’ nka Paul Rusesabagina wigira nk’aho agamije kuzana demokarasi yihishe inyuma y’iturufu y’amoko.

Amerika kandi ikomeje gushyigikira ihakana rya Jenoside, aho aricyo gihugu cyonyine ku Isi cyanze kwemeza mu mategeko yacyo inyito nyayo y’ibyabereye mu Rwanda mu 1994.

Gushaka guhindura u Rwanda igikoresho cya Amerika

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Perezida Paul Kagame yagarutse ku mpamvu ibibazo bya FDLR byananiranye gukemuka, nyamara umuryango mpuzamahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zisuka miliyari z’amadolari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, bwashyizweho ngo bukemura icyo kibazo n’ibindi nkacyo. Kagame yumvikanisha ko FDLR ari igikoresho cyateguwe ngo bakomeze kugenzura u Rwanda. Ibiri kuba bisa nk’ibihamanya n’icyo gitekerezo.

Birazwi ko ishingwa rya FDLR ryagizwemo uruhare n’u Bufaransa bugamije kongera kugira ijambo mu Rwanda. Umugambi wa FPR wo gushyira ku ruhande abanywanyi b’u Bufaransa bari bashyigikiye Hutu Power, byakomye cyane mu nkokora u Bufaransa. Mu guhangana n’icyo gitutu cya FPR, u Bufaransa bwahaye intwaro abasize bakoze Jenoside bari bahungiye muri Zaïre. Muri iyo myaka ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe, abategetsi b’u Bufaransa batangiza urugamba rw’amasasu n’ubutabera byibasira abayobozi bashya b’u Rwanda. Byarangiye batsinzwe urwo rugamba.

Kuba ingabo za Loni muri Congo zaraterwaga inkunga n’ibihugu bya Amerika n’u Burayi ariko bakanga kurwanya FDLR nyamara buri gihe bakagaragaza inyota yo guhashya M23, umutwe ufatwa nk’uw’Abatutsi, ntabwo bitangaje.

Nubwo Amerika yagiye isa n’itarajwe ishinga no guhangana hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, ntabwo yigeze yamagana iyo myitwarire y’u Bufaransa.

Ibyo u Bufaransa bwakoze byose, nta na rimwe u Rwanda rwigeze rushaka kwiyunga ku zindi mpande zihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zarasenyutse.

Ubu ibintu byarahindutse. Mu gihe isi iyobowe n’ibihugu bitandukanye bifite ingufu, Abanyamerika n’Abanyaburayi bafite ubwoba ko bashobora gutakaza ijambo bahoranye. Amerika yatangiye kwinjira mu cyo Prof John Mearsheimer yise ‘ihangana rishingiye ku mutekano’ ihanganyemo n’u Bushinwa n’u Burusiya.

Ni umukino ushingiye kuri “Uri kumwe natwe cyangwa ntituri kumwe’. Intwaro ikomeye muri urwo rugamba ni umutungo kamere harimo n’amabuye ya Congo ndetse n’ubucuruzi bw’intwaro muri Afurika. Aho niho u Rwanda rwinjirira mu mukino.

Kuba u Rwanda rwaranze kwinjira muri uwo mukino witwa ko ari uw’umutekano, bifite ikiguzi: Bifatwa nko kubangamira inyungu za Amerika. Mu gihe ibisirikare by’Abanyaburayi bikomeje kwirukanwa mu gace ka Sahel, bikajyanwa mu bindi bice nko mu Burayi bw’Iburasirazuba no mu Burasirazuba bwo Hagati, sosiyete zigenga , sosiyete z’umutekano zigenga n’ibisirikare by’ibihugu bya Afurika nibyo byitezweho gukomeza kurinda inyungu z’Abanyaburayi no kubyinjandikamo mu gihe ibintu byaba bigenze nabi.

Bimwe mu bihugu bya CEDEAO nka Côte d’Ivoire et Nigeria byarabigaragaje ubwo byashakaga kwinjira muri Niger, imaze kwirukana u Bufaransa.

U Rwanda rwo ruratandukanye. Hari abumva ko umwanzuro wo kujya muriMozambique guhangana n’ibyihebe muri Cabo Delgado byatewe no kujya kurinda inyungu za sosiyete y’Abafaransa, Total muri icyo gihugu ariko bakiyibagiza ko mu 2020 u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kujya guhangana n’umutwe wari ushyigikiwe n’u Bufaransa muri Centrafrique. Byerekana ko u Rwanda ari igihugu gishyize imbere inyungu z’abanyafurika n’ubufatanye bwungukira abanyafurika.

Abafatanyabikorwa bamwe barabyumvise baranabyubaha ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo ntizigeze zinyurwa. Kugira ngo icyo gihugu kibashe kugenzura umutungo kamere ndetse n’igisirikare nk’icy’u Rwanda gifite imyitwarire ishimwa, Amerika ikomeje gukora ibishoboka byose harimo no gutera icyuhagiro umutwe wa FDLR.

Kwinyuramo kwa Amerika

Hari ikiganiro giherutse gutangwa n’umwarimu wa Kaminuza yo muri Amerika, aho yagarutse ku mubano ugoye w’u Rwanda na Amerika. Yavuze ko nubwo benshi mu bakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika bashima ubuhanga bw’igisirikare cy’u Rwanda ndetse bakifuza ko igihugu cyabo kigirana imikoranire myiza n’u Rwanda, abayobozi b’ububanyi n’amahanga bwa Amerika ni impirimbanyi za demokarasi ya mpatsibihugu, badashobora kwihanganira kubona u Rwanda rwihitiramo demokarasi irubereye.

Uko kubona ibintu mu buryo butandukanye mu miyoborere ya Amerika byerekana intandaro y’imyitwarire ya Amerika ku Rwanda.

Nubwo igisirikare cya Amerika n’ishami ry’icyo gihugu rishinzwe ububanyi n’amahanga bose bifuza imikoranire n’ingabo z’u Rwanda ku mpamvu zitandukanye, uburyo bwo kubigeraho buratandukanye. Ababona ibintu uko biri bashaka ko habaho ubufatanye bushingiye ku nyungu z’ibihugu byombi, mu gihe impirimbanyi zindi zishaka kwikiza ubutegetsi [bw’u Rwanda] zifata nk’ubutubaha, bakabusimbuza ubuzemera gushyira hasi inyungu z’u Rwanda, iza Amerika akaba arizo zijya imbere.

Imigambi ya Amerika ijyanye n’iy’u Bufaransa bwagenderagaho kuva mu 1990 kugeza mu 2022. Ishingiye ku bintu bitandukanye.

Uburyo bwa mbere ni ugutesha agaciro abayobozi b’u Rwanda, isura yabo igahindana mu maso ya rubanda. Ni akazi katoroshye kuko urugendo u Rwanda rurimo n’ibyo rwagezeho byose bishingiye ku mahitamo ya politiki yakozwe n’abo bayobozi.

Ibyo bashaka kubigeraho bashaka guhindura amateka y’u Rwanda babicishije mu guhakana, ivangura no kugerageza kumvikanisha impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye, ari nako bafata intwari za FPR bakazihindura abicanyi, hanyuma bagashyigikira abambarai ba Hutu Power nka Paul Rusesabagina. Babikora kandi bafata inzirakarengane z’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo bakazihindura nyirabayazana w’ibizibaho, hanyuma M23 bakayigereka ku Rwanda barushinja gushaka amabuye ya Congo ari nayo araje ishinga Amerika.

Ubundi buryo ni ukwibasira ingabo z’u Rwanda, bazana ibikangisho byo kuzivana mu zitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro. Impamvu y’ibyo bikangisho irumvikana: Guteranya ingabo n’Ubuyobozi. Umuntu yakwibaza impamvu iyo turufu yatsinzwe mu Burndi mu 2015 kandi ari igihugu gisanganywe ingabo zishingiye ku moko, bumva ko yakunda mu gihugu nk’u Rwanda. Ibihugu by’i Burayi byakangishije kuvana u Burundi mu butumwa bwo kugarura amahoro ariko Nkurunziza abereka mu bworo bw’ikirenge. Ni ryari aba bavandimwe bo mu Burengerazuba bw’Isi bazigira ku mateka?

Iturufu ya gatatu ya Amerika ni ugutera icyuhagiro FDLR, bayifata nk’umutwe witwaje intwaro ufite impamvu nyazo urwanira. Inshuro nyinshi Amerika yagiye yitwara nk’itarebwa n’ikibazo cy’uwo mutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Nubwo Amerika ariyo yawise umutwe w’iterabwoba guhera mu 2001 ubwo wagabaga ibitero muri Bwindi ugahitana ubuzima bw’abakerarugendo icyenda barimo n’abanyamerika babiri, Amerika nta na rimwe ijya iwugaragaza uko uri.

Biratangaje uburyo u Rwanda rwerekanye ubushake rwoherereza Amerika batatu mu bakekwagaho uruhare muri ibyo bitero ariko Amerika yo ntigaragaze ubwo bushake. Amerika yanze gusangiza u Rwanda amakuru ajyanye n’imanza z’abo bantu ndetse n’aho baherereye ubu.

Uko bimeze kose, FDLR yakomeje kuba igikoresho cya Amerika ku Banyarwanda bahunga icyo bita ‘Guverinoma y’igitugu’, bakifashishwa bahuzwa n’abo Amerika yita abatavuga rumwe na Leta. Amerika nka Leta yose ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nta yandi mahitamo ifite uretse gukomeza kwishingikiriza ibisigisigi bya Guverinoma nkoramaraso yatsinzwe mu 1994.

Nkuko twabigaragaje, Abanyamerika kimwe n’Abafaransa, bafite uruhare mu iterabwoba rigamije kurengera inyungu zabo. Byashoboka ko hakiri abanyafurika bagifite icyizere ko Guverinoma yanze kwemera ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside, wenda izagera aho ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo ndetse n’ihakana ryayo mu Rwanda.

Ukuri ni uko ibikangisho ibihugu byacu bihura nabyo, ari ibigamije kurengera inyungu z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, kugeza n’aho badatinya gushaka kubutsa iturufu ya Hutu Power mu gihugu bizwi neza icyo iturufu nk’iyo yakoze mu myaka 30 ishize.

Mu mukino wa politiki z’Abanyaburayi, kunywana n’abajenoside nta mugayo!

Inkuru ya Lonzen Rugira na Lionel Manzi. Yasohotse bwa mbere mu rurimi rw’Igifaransa mu kinyamakuru The Pan African Review, ishyirwa mu Kinyarwanda n’Ubwanditsi bwa IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .