00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu navuye muri Amerika nkaza gutura mu Rwanda aho ubuzima bw’abirabura buhabwa agaciro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2024 saa 11:05
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya Prof Senait Fisseha, inzobere mu buvuzi, akaba Visi Perezida ushinzwe gahunda mpuzamahanga mu muryango Susan T Buffett Foundation. Iyi nkuru yatambutse bwa mbere mu kinyamakuru The Telegraph ishyirwa mu Kinyarwanda na IGIHE.

Tariki 25 Gicurasi 2020, nari ndi mu rugo mu mujyi wa Omaha muri Nebraska ndi mu nama yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), twiga ku cyorezo cya Covid-19. Nibwo natangiye kubona amashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, abapolisi batatu b’abazungu bari bapfukamye ku ijosi ry’umugabo w’umwirabura. Ijambo rya nyuma uwo mugabo yavuze yagize ati “Ntabwo mbasha guhumeka.”

Nk’umugore ufite ubwenegihugu bwa Ethiopia na Amerika, nshima amahirwe nahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Amerika niho nize mpabonera amahirwe menshi, mbona akazi mu rwego rw’ubuzima nkunda, mpabonera umuryango unyitaho.

Nubwo bimeze gutyo, urupfu rwa George Floyd rwampumuye amaso nk’umubyeyi w’abana bane bato b’abangavu n’ingimbi. Natangiye kurushaho guhangayikira umutekano wabo. Kubera guhurirana n’icyorezo cya Covid-19 n’inama za buri kanya zo kuri Zoom, natangiye kwifuza impinduka.

Nifuzaga kugaruka mu kazi kanjye muri Afurika. Nyuma yo kuganira n’umugabo wanjye n’abana, twafashe umwanzuro wo kwimukira mu Rwanda dore ko hari hashize umwaka tuhavuye mu biruhuko. Ubusanzwe benshi batarasura u Rwanda, barwumva nk’igihugu cyabayemo Jenoside ndengakamere ariko maze kuhagera nibwo natangiye kubona ubundi bwiza bwihishe muri icyo gihugu.

Mu 1994 nibwo Nelson Mandela yagiye ku butegetsi, biba iherezo ry’ivanguraruhu rya Apartheid muri Afurika y’Epfo. Uwo mwaka nibwo u Rwanda rwahuye na Jenoside ya mbere mbi mu kinyejana cya 20. Mu gihe cy’iminsi ijana, Abatutsi basaga miliyoni barishwe.

Icyo gihe nari umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko, ntazi ibijya mbere. Ubu nibwo namenye ko nyuma yo gukolonizwa n’u Bubiligi, muri iki gihe cya Jenoside ibyari ibihugu by’ibihangane nk’u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, ntacyo byakoze ngo bahagarike Jenoside.

Nyuma y’imyaka 30, ibikomere byarakize ariko inkovu ziracyahari. Ubwiyunge ntibusobanuye kwibagirwa. Muri uyu mwaka ubwo habonekaga indi mibiri 119 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Majyepfo, ububabare bwarushijeho kwiyongera.

Sinkihangayikira abana banjye mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda ni Paul Kagame. Bamwe bamubona nk’umuyobozi udasanzwe, abandi bakamubona nk’umunyagitugu ariko ibikorwa byose yakoze cyane cyane mu guteza imbere igihugu no kugabanya ubukene, biragoye kujya impaka nabyo.

Mu bukungu, u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’urwego rwa serivisi. Nubwo benshi bibanda ku ngagi (nazo ni ibitangaza), ariko ibiyaga, imisozi, inyamaswa bifite ubwiza burenze uko umuntu yabitekereza.
Mu kwihaza mu biribwa, u Rwanda rwateje imbere ubuhinzi, rushyira imbaraga mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Umubare w’Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 75% mu mpera z’ikinyejana cya 20, ubu bageze kuri 40% nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibigaragaza. Haracyari byinshi byo gukora ariko nibura imbaraga zashyizwemo ziri gutanga umusaruro.

Mu Rwanda nta mpungenge ngira ko umuhungu wanjye agiye gutembera hanze nijoro cyangwa se iyo umukobwa wanjye azenguruka mu rusisiro atwaye moto. Uburezi bwahawe intebe, Kigali ni umwe mu mijyi icyeye nagezemo ku Isi, amashashi yaciwe mu 2008, hatangizwa imishinga myinshi igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Nk’umuganga, maze igihe mparanira iterambere ry’uburinganire kugira ngo abaturage bo mu bihugu by’amikoro make babashe kubona serivisi z’ubuvuzi. U Rwanda ni icyitegererezo muri byose aho abagore bagize hejuru ya 60% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ni kimwe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere byabashije gutangiza gahunda y’ubuvuzi kuri bose izwi nka ‘Mutuelle de Sante’, aho ikoreshwa n’abaturage ku kigero cya 90%.

Nk’igihugu gifite umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka ungana na $966, u Rwanda rwabashije kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose ku kigero kirenze kure icya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite umusaruro mbumbe ku muturage wa $76,000.

Icyorezo cya Covid-19 cyarushijeho gutuma u Rwanda ruteza imbere urwego rw’ubuvuzi. Mu ntangiriro za 2021 ubwo inkingo zatangiraga kuboneka, u Rwanda rwafashe ingamba ebyiri, iz’igihe kigufi n’ikirambye. Bwa mbere rwakoranye n’uruganda rwa Pfizer, rushaka uburyo rwabona inkingo z’urwo ruganda zari zatangiye gushyirwa ku isoko muri Gashyantare 2021. Umuryango wanjye wose wakingiwe mbere y’inshuti zacu ziba muri Amerika.

Mu buryo burambye, Perezida Kagame yaganiriye n’uruganda rw’Abadage rukora inkingo rwa BioNTech. Mu Ukuboza umwaka ushize, u Rwanda rwafunguye uruganda rwarwo rwa mbere rukora inkingo rufite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka, ibintu bizubaka ubushobozi bw’ubwirinzi ku Banyarwanda ndetse n’abaturage bo mu karere ruherereyemo.

Navuye muri Amerika nshaka ahantu hatari akavuyo, naje kubisanga mu gihugu gifite abaturage bahuye n’akaga gakomeye mu buzima ariko bakabasha kubyigobotora. Imyaka ine irashize, umuryango wanjye uracyafite gahunda yo kuba mu Rwanda na Amerika ariko amasomo y’ubuzima twigiye i Kigali, azajya aduherekeza aho tuzajya hose.

Ndi umwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bifatanyaga mu kwibuka ubuzima bw’abatutsi basaga miliyoni bishwe. Narushijeho kubona igisobanuro cy’imyaka 30 y’ubumwe n’ubwiyunge ari nacyo cyizere u Rwanda rw’uyu munsi rwubakiyeho. Ni icyizere cy’ejo hazaza iwacu hashya hanzaniye mu rugendo rwanjye rw’Ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .