00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rw’Amashyaka ya politiki ya Hutu Power mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène
Kuya 12 April 2024 saa 08:47
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 si impanuka. Ntiyatunguranye haba ku Rwanda n’isi yose muri rusange. Jenoside yakorewe Abatutsi ni indunduro y’inzira ndende y’umugambi mubisha wa politiki wahuriweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Ubukoloni bw’Ababiligi na Kiliziya Gatulika by’umwihariko ni bo batangiye gutandukanya Abanyarwanda babazanamo ibyitwa amoko atari yarigeze abaho. Abanyarwanda bize mu mashuri ya Kiliziya Gatulika no mu Iseminari bakuriye muri iyo ngengabitekerezo ntibashobora kwitandukanya n’Abakoloni kugira ngo basigasire ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umurage basigiwe n’abasokuruza.

Aho gusigasira ubumwe bw’abenegihugu no guharanira iterambere rusange ry’Igihugu, abo Banyarwanda biyitaga abasirimu (évolués) bahisemo gushyira imbere politiki yo guheza Abatutsi mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu. Ishingwa ry’Ishyaka Riharanira Iterambere ry’Abahutu (PARMEHUTU) bikozwe n’itsinda ry’abo banyabwenge bashyigikiwe na Kiliziya Gatulika ni ikimenyetso gikomeye cyane gisobanura impamvu y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu by’ukuri PARMEHUTU ni ishyaka ryari rishingiye ku ivanguramoko haba mu ishingwa ryaryo no mu bikorwa byaryo. Umunyarwanda utari Umuhutu ntiyashoboraga kwemererwa kwinjira muri iryo shyaka. Umurongo wa politiki ngenderwaho uteye utya, ubwawo ni imbuto ya jenoside. Perezida KAYIBANDA ari na we wari Perezida w’Ishyaka PARMEHUTU, kuva mu 1957 itariki y’itegurwa ry’inyandiko “Manifeste y’Abahutu” itangiza ishyaka PARMEHUTU, yashyize imbere politiki ishingiye ku rwango, iheza Abatutsi.

Muri politiki ya KAYIBANDA n’ishyaka rye PARMEHUTU, Abatutsi muri rusange bafatwaga nka ba nyirabayazana w’ibyago byose Abahutu bahuye na byo mu myaka myinshi yatambutse, bakirengagiza ko mu mateka y’u Rwanda nta na rimwe ubutegetsi bwa cyami buyobowe n’Abatutsi bwigeze bwica abantu benshi bushingiye ku bwoko cyangwa itsinda runaka. Abakoloni n’abanyamadini basanze u Rwanda rwari rufite abakene n’abakire. Urwo Rwanda ntirwicanaga. Birumvikana rero ko mu buryo buziguye uwateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uwazanye politiki ishingiye ku rwango rwibasira Abatutsi akarugira umurongo wa politiki ngenderwaho. Ishyaka rya PARMEHUTU n’abarishinze ni bo ba nyirabayazana.

Mu 1963, ubutegetsi bwa Kayibanda, bwitwaje ko itsinda ry’impunzi z’Abatutsi bateye u Rwanda baturutse i Burundi binjirira mu Bugesera, bwateguye ubwicanyi bwibasira Abatutsi bari mu Gihugu, cyane cyane muri Perefegitura za Kigali, Kibungo, Gitarama, Gisenyi, Ruhengeri, na Gikongoro. Ababyiboneye bari mu Rwanda, abashakashatsi n’abanyamadini bose bahamya neza ko ubwo bwicanyi bwari bwujuje ibyisabwa byose kugira ngo bwitwe icyaha cya jenoside. Itangazamakuru mpuzamahanga ryabigaragaje.

KAYIBANDA yakuwe ku butegetsi mu 1973 akorewe “coup d’etat” /yahiritswe ku butegetsi na HABYARIMANA Juvenal wari umusirikari mukuru mu ngabo ukomoka mu majyaruguru y’Igihugu. Yashinjaga KAYIBANDA n’ishyaka rye PARMEHUTU kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Mu ijambo rye Habyarimana yavuze ko azaharanira ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda bose. Aha twakwibutsa ko Habyarimana yafashe ubutegetsi mu gihe amaraso y’Abatutsi birukanywe mu mashuri no mu kazi yamenekaga hirya no hino mu gihugu, abarokotse ubwo bwicanyi bongera guhatirwa guhungira mu bihugu by’amahanga.

Mu 1975, HABYARIMANA yashinze ishyaka rye rya MRND rifite intego: “Amahoro, Ubumwe, Amajyambere”. Abanyarwanda bose babaga ari abayoboke b’iryo shyaka cyane cyane ko ari ryo shyaka ryonyine ryariho, rinayoboye igihugu rikagenerwa ingengo y’imari na Leta mu mikorere yaryo yose.

Perezida KAYIBANDA ari na we wari Perezida w’Ishyaka PARMEHUTU, yashyize imbere politiki ishingiye ku rwango, iheza Abatutsi

Nubwo mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe yari afite imigambi myiza, Habyarimana yahise ashyiraho politiki imeze kimwe n’iya Kayibanda wamubanjirije. Ashyiraho icyo yise iringaniza ry’amoko n’iry’uturere bigamije guheza Abatutsi mu mashuri no mu kazi. Yatonesheje cyane abakomoka mu gace avukamo bagahabwa imyanya ikomeye mu nzego zose z’ubuzima/imitegekere y’Igihugu. Aho agereye ku butegetsi Habyarimana yanze gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi bahunze u Rwanda kuva mu 1959. Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’uruhererekane rw’ibikorwa by’ubwicanyi no gucecekesha impirambanyi za demokarasi, abanyamakuru bigenga, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi. N’abageragezaga kurwanya ruswa na bo baribasirwaga.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, FPR Inkotanyi yatangije Urugamba rwo Kubohora Igihugu hagamijwe guca burundu politiki y’ivangura yaranze u Rwanda kuva mu 1959. Icyo gitero cyabaye impamvu y’ifatwa n’ifungwa n’iyicwa ry’Abatutsi mu bice binyuranye by’Igihugu cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru y’Igihugu aho Habyariman yakomokaga. Buri gihe uko ingabo za Leta ya Habyarimana zakubitwaga inshuro n’iza FPR, Leta yahitaga itegura ubwicanyi bwibasira abasivili bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Imishyikirano y’Amahoro y’Arusha yamaze imyaka itatu (3), kuva mu 1991 kugera mu 1993 yari ishyigikiwe n’amashyaka ya politiki ataravugaga rumwe na MRND ariyo PSD, MDR, PL, PDC, n’andi matomato nka PDI, PSR. Mbere y’uko ayo mashyaka asenyuka bikozwe na Habyarimana yari yaramaze gusobanukirwa ko Imishyikiranyo y’Amahoro ari bwo buryo bwonyine bushoboka bwakemura burundu ikibazo cy’intambara. Inkubiri ya Hutu power yatumye abenshi mu bayoboke b’amashyaka ya politiki bayoboka inzira y’ubuhezanguni.

Nyuma y’uko amashyaka PSD, MDR, PL, yishyize hamwe n’ishyaka rya FPR, MRND yongereye imbaraga mu gucengera mu bayoboke b’ayo mashyaka no kubabibamo amacakubiri. Ku rundi ruhande na none MRND yangereye imbaraga mu kwiyegereza udushyaka dutoduto no gushinga utundi kugira ngo igaragaze ko hari amashyaka ayishyigikiye. Ni muri icyo gihe hatangajwe ukwishyira hamwe/imikoranire y’ishyaka rya MRND na CDR, PARERWA (ryashinzwe tariki ya 20/01/1992), PECO (ryashinzwe tariki ya 30/11/1991) na PADER (ryashinzwe tariki ya 20/01/1992). Aya mashyaka yasohoye amatangazo menshi yasinywe n’abayobozi bayo bamagana/barwanya imishyikirano y’amahoro y’Arusha;

 Ku ruhande rwa MRND, amatangazo yasinywaga na Perezida wayo ku rwego rw’Igihugu NGIRIMPATSE Matayo cyangwa RUGIRA Amandini wari Perezida w’ishyaka MRND muri Perefegitura ya Butare akaba na Visi Perezida waryo ku rwego rw’Igihugu;

 Ku ruhande rwa CDR, amatangazo yasinywaga na Martini BUCYANA wari Perezida w’Ishyaka, Jean Baptiste MUGIMBA, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, MISAGO Antoine RUTEGESHA wari Visi Perezida wa kabiri; rimwe na rimwe agasinywa na NYIRIMBIBI Elie cyangwa NAHIMANA Theoneste. NAHIMANA (ukomoka ku Gisenyi) yasimbuye BUCYANA Martin ku mwanya wa Perezida w’ishyaka CDR nyuma y’uko yiciwe I Butare tariki ya 23 Gashyantare 1993.

 Ku ruhande rw’Ishyaka PARERWA, amatangazo menshi yasinywaga na Michel NSHIMIYIMANA Umucungamari w’ishyaka;

 Ku ruhande rw’Ishyaka PADER, amatangazo yasinywaga na Jean Baptiste NTAGUNGIRA Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka;

 Amatangazo y’Ishyaka PECO yasinywaga na Perezida waryo Dr. Jean Baptiste BUTERA. Iryo shyirahamwe ry’amashyaka ryitwaga “Alliance pour le Renforcement de la Democratie (ARD) (Ishyirahamwe rigamije guteza imbere Demokarasi).”

Ayo mashyaka agize ARD yagaragaye mu bikorwa bitandukanye ahuriyemo n’ishyaka MRND bigamije guhungabanya imishyikirano y’amahoro y’Arusha yafatwaga nka coup d’etat ya rubanda ikozwe n’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi ariyo: FPR, PSD, PL, na MDR.

Muri rusange abayobozi bakuru b’Ishyaka MRND bateguye amabaruwa menshi yakwirakwizaga ingengabitekerezo ya jenoside. Amwe yakwirakwijwe n’Abaminisitiri bakomoka muri iryo shyaka andi akwirakwizwa n’Umunyamabanga Mukuru waryo. Hari kandi n’amatangazo yagiye atangazwa n’abayobozi b’Ishyaka MRND ku rwego rwa Perefegitura na yo akwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Abaminisitiri icyenda (9) bakomokaga muri MRND ni aba bakurikira :
1. Dr. Casimir BIZIMUNGU, Minisitiri w’Ubuzima;
2. Pauline NYIRAMASUHUKO, Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore;
3. Augustin NGIRABATWARE, Minisitiri w’Imigambi ya Leta;
4. Prosper MUGIRANEZA, Minisitiri w’Abakozi ba Leta;
5. Andre NTAGERURA, Minisitiri wa Transport n’Itumanaho;
6. Callixte NZABONIMANA, Minisitiri w’Urubyiruko n’Amakoperative;
7. James GASANA, Minisitiri w’Ingabo,
8. Daniel MBANGURA, Minisitiri w’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco. Banditse amatangazo menshi arwanya imishyikirano y’amahoro y’Arusha.
9. ?????

Mu ibaruwa yo kuwa 15 Ukwakira 1992 bandikiye Minisitiri w’Intebe, aba Baminisitiri bo mu ishyaka MRND barwanyije ingingo zimwe na zimwe z’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR ku bijyanye n’igabana ry’ubutegetsi muri Guverinoma y’Inzibacyuho yaguye. Ingingo ya mbere ni iyavugaga ko Perezida wa Repubulika azashyiraho Minisitiri w’Intebe ariko ntagire ububasha bwo kumukuraho. Ingingo ya kabiri yari ijyanye n’ishyirwaho ry’Urukiko rw’Ikirenga: Abaministiri bo muri MRND bavugaga ko uru Rukiko rubangamiye ubwigenge bw’ubutabera. Barwanyije kandi uburyo abayobozi bakuru b’Igihugu bazajya bashyirwaho, cyane cyane ububasha bwa Minisitiri w’Intebe bwo gushyiraho abayobozi bakuru cyane cyane abo muri serivise za Minisitiri w’Intebe).

Tariki ya 11 Ugushyingo 1992, Aba Baminisitiri ba MRND bandikiye Minisitiri w’Intebe indi baruwa igaruka ku Mishyikirano y’Amahoro yaberaga Arusha. Bavuga ko iyo mishyikirano igamije gusa inyungu z’amashyaka MDR, PL, PSD. Barwanyije umwanzuro/icyemezo cyafatiwe Arusha tariki ya 30 Ukwakira 1992 kijyanye n’amasezerano y’amahoro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR ku bijyanye n’igabana ry’Ubutegetsi muri Guvernoma y’Inzibacyuho yaguye. Bavugaga ko icyo cyemezo cyibangamiye inyungu za “Rubanda Nyamwinshi” n’iz’Igihugu muri rusange. Biragaraga ko ingengabitekerezo ya “Rubanda Nyamwinshi” yongeye kugaragara, bisobanuye ko imyitwarire y’aba Ministiri bo muri MRND bakomeje gushyira imbere politiki ishingiye ku irondakoko ry’igice kimwe cy’Abanyarwanda bitwa ko ari bo benshi mu Gihugu (Abahutu).

Tariki ya 12 Ugushyingo 1992, amashyaka ya MRND, PADER, CDR, PECO, na PARERWA yanditse itangazo rigenewe abanyamakuru ryamagana ko imishyikirano ikomeza. Bavuga ko “Ibitekerezo bitangwa n’intumwa z’u Rwanda bidashingiye ku byifuzo bya Rubanda”. Iri tangazo ryavugaga kandi ko amashyaka MRND, PADER, CDR, PECO, na PARERWA azaharanira ishyirwaho rya Guverinoma y’Inzibacyuho igamije gutegura amatora abereya rubanda kandi akozwe mu mucyo mu rwego rwo guteza imbere demokarasi. Muri ibyo bihe icyo ishyaka MRND n’abambari bayo bitaga “Rubanda” ni Abahutu.

Iyo intumwa z’u Rwanda, mu Mishyikirano y’Amahoro ya Arusha zari ziyobowe na Minisitiri NGULINZIRA Boniface, zemeraga gusinya amasezerano zibonaga ko arengera inyungu za Rubanda, Ishyaka MRND n’abambari bayo bateraga hejuru bavuga ko inyungu za rubanda zititaweho ko NGULINZIRA yagambaniye Igihugu.

Mu 1993, kwigumura no guhangana bikomeye kw’amashyaka ya MRND, MDR, PSD, PL, PDC, CDR n’utundi dushyaka dutoduto twashinzwe na MRND kwabyaye ishyirahamwe ryiswe “HUTU POWER” bisonbamuye ihuriro ry’Abahutu rigamije kwihorera ku rupfu rwa Perezida Melchior NDADAYE wishwe n’abasirikari b’Abatutsi muri coup d’ état /ihirikwa ku butegetsi mu Burundi. Iri huriro ryatangijwe ku mugaragaro muri mitingi y’ishyaka MDR yabaye tariki ya 23 Ukwakira 1993 iyobowe n’umwe mu bayobozi bakuru baryo Frodouald KARAMIRA wari Visi Perezida wa kabiri wa MDR ku rwego rw’Igihugu; hari kandi n’ abayoboke b’abahezanguni b’ishyaka MRND na CDR bari bateranye mu kiriyo cy’urupfu rwa Melchior Ndadaye no kureba amasomo rubasigiye. Mu by’ukuri intego kwari ukugira urwitwazo ikibazo cy’u Burundi kugira ngo bamagane Amasezerano y’Amahoro y’Arusha yari amaze gusinywa tariki ya 4 /08/1993.

Mu ijambo rye KARAMIRA yibasiye cyane FPR ariko cyane cyane Umuyobozi wayo Jenerali Paul KAGAME amushinja ko ari we wishe Perezida w’u Burundi Melchior NDADAYE kandi ko yavukije Abarundi demokarasi bari bamaze kugeraho. Karamira yashishikarije Abahutu bose bo mu Rwanda kwishyira hamwe no gufata ingamba za ngombwa, ababeshya ko Kagame afite imigambi nk’iyo ku Rwanda kugira ngo aburizemo amahoro na Demokarasi u Rwanda rwagezeho. Karamira yatuste Abahutu bo muri MDR bari bashyigikiye Amasezerano y’Arusha barimo Faustin TEWAGIRAMUNGU wari Perezida wa MDR akaba na Minisitiri w’Intebe wemejwe n’Amasezerano y’Arusha, yibasira kandi uwari Minisitiri w’Intebe UWIRINGIYIMANA Agathe na Anastase GASANA, abita “Inyenzi” n’ “ibikoresho” by’Abatutsi.

Mu mvugo/amagambo akarishye cyane, KARAMIRA yahamagariye Abahutu “guhiga umwanzi uri muri twe” no kutiyicarira bibwira ko ibyabaye i Burundi bitagera no mu Rwanda kubera ko umwanzi ari muri twe. Karamira yatonganyije cyane imbaga y’abitabiriye mitingi ababwira ko Abahutu badashyigikiye ubumwe bw’Abahutu ari abagambanyi ko na bo bagomba gufatwa nk’abanzi. Yabivuze muri aya magambo: “Twagaragaje neza ibyo tugomba kwirinda, kwirinda kurwanya undi Muhutu. Twaratewe/twagabweho igitero ntabwo rero natwe ubwacu tugomba kwitera. Turwanye igitero by’umwanzi ushobora kutwiba Guverinoma yacu”. Karamira yasoje imbwirwaruhame ye mu mvugo ikarishye cyane yamamaye nka “Hutu Power! MRND Power! CDR Power! MDR Power! Abahutu bose Power!” Imbaga y’abitabiriye bose irasakuza cyane nyuma ya buri jambo bagasubiramo ngo Power!

Karamira ntiyitwaye gutyo ku bushake bwe ahubwo yasohozaga umugambi wateguwe n’ishyaka MRND na Perezida Juvenal Habyarimana wo kubiba amacakubiri mu mashyaka atavuga rumwe na Leta kugira ngo bibonere abayoboke babiyungaho mu rwego rwo kurwanya ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha no kuyashyingura burundu bategura Jenoside yakorewe Abatutsi no kwikiza/kwica Abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu. Twavuga ko bamwe mu banyapolitiki Habyarimana yashoboye kwigarurira kugira ngo abakoreshe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu power batari boroheje, bari bafite inyungu zabo bwite maze ashobora kwizishingiraho abashyira mu myanya ibahesha amafaranga menshi. Ni muri urwo rwego Justin MUGENZI yabonye amafaranga menshi maze abasha kwishyura imyenda ya banki yari afite no kwiyomeka/kwihuza ku muryango wa Perezida Juvenal HABYARIMANA we n’inshuti ze zo mu ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa Muntu (PL) kugira ngo bacemo ibice iryo shyaka Habyariman yahoraga atewe impungenge z’uburyo rikunzwe n’abaturage kubera ko muri icyo gihe ari ryo shyaka ryonyine ryari rihuriwemo n’Abahutu n’Abatutsi cyane cyane mu buyobozi bwaryo.

Nyuma yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu power mu mashyaka ya politiki, kwihutisha umugambi wo gukora jenoside byakozwe binyuze mu bukangurambaga bwashishikarizaga Abahutu kwica abaturanyi babo b’Abatutsi babita abanzi. Ayo makuru yageze kuri ONU no kuri za Ambasade z’ibihugu bitandukanye by’Uburengerazuba zari mu Rwanda. Tariki ya 05 Ugushyingo 1993, Lieutenant Marc NEES, Umusirikari w’Ububiligi wari ushinzwe ubutasi muri MINUAR yemeje ko uwo munsi Perezida Habyarimana yayoboye inama muri hoteri ye Rebero L’Horizon. Muri iyo nama hafatirwa icyemezo/umwanzuro wo “gukwirakwiza za gerenade, imipanga n’izindi ntwaro mu Nterahamwe za MRND n’Impuzamugambi za CDR.” Tariki ya 16 Mutarama1994 habaye imyigaragambyo yahuje abayoboke benshi b’amashyaka ya Hutu power bo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo ibera kuri Sitade i Nyamirambo. Muri iyo mitingi, Justin Mugenzi wari uyoboye igice cya Hutu power muri PL yafashe ijambo maze asaba abitabiriye gusuzugura Abatutsi n’Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR. Muri iyo nama kandi hatangiwemo intwaro nyinshi zihabwa Interahamwe, abapawa bo mu ishyaka rya MRND, CDR, MDR, PSD, PDC na PL. Iryo kwirakwizwa ry’intwaro ryemejwe kandi n’Ambasaderi w’Ububiligi tariki ya 15 Mutarama 1994 mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi amumenyesha ko intwaro zikomeje gukwirakwizwa mu Nterahamwe anamusaba ko MINUAR yazifatira. Ni na byo General Remeo Dallaire wari uyoboye MINUAR yagaragaje mu ibaruwa yo ku wa 11 Mutarama 1994 yandikiye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi, asabaga uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro ariko Koffi Annan wari uyoboye serivise ishinzwe ibya MINUAR aramwangira.

Tariki ya 25 Gashyantare 1994 habaye inama ikomeye cyane yahuje abayobozi b’Interahamwe iyoborwa na Perezida wazo Robert KAJUGA. Muri iyo nama hemejwe ko Interahamwe zigomba gucunga cyane Abatutsi, cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali kuko amalisti yabo yari yaramaze gukorwa no guhora biteguye gushyira mu bikorwa ubwicanyi, igihe cyose bibaye ngombwa bifashishije imbunda n’ibindi bikoresho. Undi mwanzuro wafashwe ni ugukorana/gufatanya n’Impuzamugambi za CDR n’abapawa bo mu mashyaka ya MDR, PSD na PL. Uku guhuza imbaraga kwiyongereye ku bufatanye bwari hagati ya MRND n’utundi dushyaka dutoduto ari two PECO (Parti Ecologiste), PDI (Parti Démocrate Islamique), PADER (Parti Démocratique Rwandais), RTD (Rassemblement Travailliste pour la Démocratie), MFBP (Mouvement des Femmes et du Bas Peuple) et PPJR (Parti Progressiste de la Jeunesse Rwandaise).

Kuri iyo tariki ya 25 Gashyantare 1994 kandi Ishyirahamwe ry’Abakorerabushake baharanira Amahoro (AVP), umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wasohoye itangazo ryamagana umugambi w’ubwicanyi, n’ingengabitekerezo y’urwango yakwirakwizwaga na RTLM usohora urutonde rw’inzirakarengane zibasiwe n’ibikorwa by’urugomo byakozwe n’ubutegetsi muri Kigali banasaba MINUAR ko yabihagarika.

Tariki ya 27 Gashayantare 1994, abayobozi b’Interahamwe ndetse n’abayobozi bakuru b’Ishyaka MRND barimo Michel BAGARAGAZA, Joseph NZIRORERA, Augustin NGIRABATWARE, Claver MVUYEKURE, Pasteur MUSABE, Seraphin RWABUKUMBA na KAJUGA Robert bateraniye muri Hoteli Rebero L’Horizon bemeza gushyiraho itsinda rishinzwe kwica Abatutsi no kuritera inkunga mu buryo bw’amafaranga.

Tariki ya 15 Werurwe 1994, Abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (Human Rights Watch, la Fédération Internationale des Ligues des Droits de l’Homme, le Centre International des Droits de la Personne et du Développement démocratique et l’Union interafricaine des Droits de l’Homme et des Peuples) ku bufatanye na Amnesty Interanational basohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’ihohoterwa mu Rwanda, ikwirakwizwa ry’intwaro, gutinza ishyirwamubikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro y’Arusha n’ibikorwa bya MRND bigamije guha imbabazi ku bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu byari byarakozwe mbere.

Tariki ya 30 Werurwe 1994, Colonel Tharcisse RENZAHO wari Perefe w’Umujyi wa Kigali yoherereje Umukuru wa Etat major y’Ingabo Colonnel Deogratias NSABIMANA, urutonde rw’abantu barimo n’abasirikari bavuye ku rugererero kugira ngo bashyirwe mu itsinda rigamije kurinda umutekano wa rubanda ; kandi uko kurinda umutekano w’abaturage byakorwaga n’itsinda ry’abicanyi rya MRND na CDR (Escadron de la mort du MRND, CDR) n’andi matsinda y’abapawa bose bagamije gutsemba Abatutsi n’Abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibaruwa ya RENZAHO Tharcisse yakomerezaga ku byatangajwe na Ferdinand NAHIMANA tariki ya 28 Werurwe 1994. Mu kiganiro kuri radiyo aho yahamagariraga abaturage kwirindira umutekano bategura imperuka y’Abatutsi bashaka gushyiraho/kubaka ubwami bw’Abatutsi mu bihugu byose bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Ishyaka CDR ryari rifite umwanya ukomeye cyane mu gushishikariza Abahutu gukora jenoside. Igitekerezo cyo gushinga ishyaka rya CDR cyaturutse mu nama zitandukanye zabereye muru Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishami rya Nyakinama hagati y’itariki ya 22/10/1991 na 17/01/1992. Izo nama zitabirwaga n’abahezanguni b’Abahutu bakomoka muri Perefegiture ya Ruhengeri na Gisenyi bari mu buyobozi bw’Igihugu bahuriye ku rwango banga Abatutsi. Utwo dutsinda twari twariyise ngo “Ihuriro ry’abaharanira iterambere rya Repubulika (Cercles des Républicains Progressistes)” ryari riyobowe na Charles NDEREYEHE NTAHONTUYE wakomokaga muri Komini Cyabingo, Perefegitura ya Ruhengeri.

Yayoboraga Umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi muri Perefegitura ya Gikongoro, (PDAG).

Tariki ya 22/02/1992 inama igamije kwemeza inzego z’ishyaka CDR yateraniye muri Hotel Urugwiro i Kigali ihuza abayoboke 10 b’abahezanguni bakomeye batangaza ko bashyizeho ishyaka CDR (Coalition pour la Defence de la Republique) mu Gifaransa. Mu Kinyarwanda rikitwa “Impuzamugambi ziharanira Repubulika”.
Abo bantu bashinze Ishyaka CDR ni aba bakurikira :

Bucyana Martin, Nahimana Théoneste, Misago Rutegesha Antoine, Mugimba Jean Baptiste, Uwamariya Béatrice, Higiro Céléstin, Nzaramba Céléstin, Akimanizanye Emmanuel, Hitimama Athanase na Simbizi Stanislas. Abantu bazahora bibuka aba bantu bamenyekanye cyane mu bugome ndengakamere, bashyizeho ishyaka ry’abahezanguni bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana inzirakarengane zigera kuri miliyoni hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994. Ingengabitekerezo y’urwango yibasira Abatutsi yigishijwe binyuze mu matangazo atandukanye yatangajwe hagati y’umwaka w’1992 n’1993 haba mbere na nyuma y’isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro y’Arusha.

Ingero zimwe z’ayo matangazo ni izi zikurikira:

Ku itariki ya 02 Nzeri 1992, CDR yandikiye ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Boniface Ngulinzira ibaruwa mu rurimi rw’Igifaransa yise “Exigences du Parti CDR pour sa participation à un nouveau Gouvernement de transition incluant le FPR”. Ni ukuvuga “Ibitegekwa n’ishyaka CDR kugira ngo yemere kwinjira muri Guverinoma y’inzibacyuho irimo FPR”. Muri iyo baruwa, CDR irasaba ibintu izi neza ko bidashoboka kandi igakoresha iterabwoba ngo bikunde bigerweho. Icya mbere CDR isaba ngo nuko amashyaka yose azemera kwinjira muri Guverinoma y’Inzibacyuho agomba gusinya ko azirengera ibyavuye muri revolusiyo yo muri 1959. Iyo ngirwa revolusiyo icyayiranze ni ugushyiraho ubutegetsi bushingiye ku irondabwoko, ku bwicanyi no gucira bamwe mu Banyarwanda mu buhungiro. Benshi mu bari bagize FPR icyo gihe ni Abanyarwanda b’impunzi birukanywe mu Rwanda n’iyi ngirwa revolusiyo ndetse n’abana babo bavukiye cyangwa bakurira mu mahanga. Ubwo se koko CDR yumvaga ko FPR izemera Guverinoma ishingiye kuri iyo ngirwa revolusiyo?

Ikindi cyasabwaga na CDR nacyo kitashobokaga ngo nuko CDR yagombaga guhabwa imyanya yo kuba Minisitiri w’Intebe hakiyongeraho Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane na Minisiteri y’Uburezi (amashuri mato, ayisumbuye n’amakuru). CDR yashoje urwandiko rwayo isaba Minisitiri NGULINZIRA kwita kubyo imusabye igihe azaba agiye mu mishyikirano Arusha, ikongeraho ko nibitagenda gutyo ngo NGULINZIRA azirengere ingaruka zizaterwa n’icyizakurikiraho.

Ku itariki 18 Ukwakira 1992, CDR yasohoye itangazo rigenewe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nyakwigendera Bonifasi NGULINZIRA, yise : “UBUTUMWA RUBANDA NYAMWINSHI YASHINZE ISHYAKA CDR KUGEZA KURI BWANA MINISITIRI Bonifasi NGULINZIRA MINISITIRI W’UBUBANYI N’AMAHANGA N’UBUTWERERANE”. Muri iryo tangazo, CDR yibasira cyane Minisitiri NGULINZIRA imwita umugambanyi kandi ivuga ko Rubanda nyamwinshi itazemera ibizava muri iyo mishyikirano :

“Bwana Minisitiri, Rubanda Nyamwinshi yababajwe nuko mwayiheje muri iyi mishyikirano mwihererana hamwe n’Inyenzi-Inkotanyi kandi ibibazo bigibwaho impaka bireba Abanyarwanda bose. (…) Ubwo se ubona ko amasezerano azava muri iyo mishyikirano uzayubahiriza wenyine n’Inyenzi-Inkotanyi muyagirana ? (…) Ibyo ari byo byose wari ukwiye kuzirikana ko amasezerano uzasinya azagomba kwemezwa na Kamarampaka y’Abanyarwanda bose kugira ngo abone gushyirwa mu bikorwa. Ni ngombwa rero ko wivugurura, ukumva inama za Rubanda Nyamwinshi kandi ukazikurikiza kugira ngo ibyo muzageraho bitazaba imfabusa”.

Ku itariki ya 09 Ugushyingo 1992, CDR yasohoye itangazo ryamagana amasezerano yari yemerejwe Arusha ku wa 30 Ukwakira 1992 ku byerekeye Isaranganya ry’ubutegetsi muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye. CDR yabyanditse muri aya magambo : “Ishyaka CDR ryamaganye iyo migambi ibangamiye Demokarasi, rirasaba ahubwo ko haba amatora yatuma abaturage bihitiramo abayobozi bashaka. (…) Iby’amahirwe nuko gusinya byonyine bidahagije kugira ngo amasezerano ashyirwe mu bikorwa kuko mbere na mbere agomba kwemerwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo inyungu za Rubanda zitabweho kurushaho. Kubera ibyo byose ishyaka CDR ryamaganye ku buryo budasubirwaho ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono kw’itariki ya 30/10/1992 ku byerekeye kugabana ubutegetsi muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye. Ryongeye guhamya ko Guverinoma rizaba ritarimo kandi irimo FPR rizayiburizamo. Ishyaka CDR riboneyeho gusaba andi mashyaka n’abitangiye Demokarasi bose gushyira hamwe kugira ngo baburizemo umugambi wo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho yaguye hakurikijwe amasezerano adashobora kwemerwa na busa”.

Ku itariki ya 19 Gashyantare 1993, CDR yasohoye irindi tangazo ribeshyera Inkotanyi ngo kuba zarishe Abahutu 800 mu mujyi wa RUHENGERI, 2000 muri Komini Kidaho, 600 muri Komini Nkumba, 500 muri Komini Kinigi na 800 muri Komini Nyarutovu. CDR ikomeza ibeshya ko muri Komini imwe gusa ya BYUMBA yitwaga Kinyami naho Inkotanyi zahishe abandi bahutu 800. CDR imaze gutanga iyo mibare idafite ishingiro, yashoje isaba Abahutu bose, bo mu mashyaka yose ko bagomba guhaguruka bakirwanaho, bivuze kwica Abatutsi. CDR ibivuga muri aya magambo :

“Murabona ko mu minsi icumi, Inyenzi-Inkotanyi zimaze kwisasira abaturage b’inzirakarengane 10.000. Ni ukuvuga 1000 buri munsi. Ibi birerekana ko Abahutu nibadahaguruka ngo birwaneho, mu bihe biri imbere hazaba hasigaye mbarwa. Mumenye kandi ko Inyenzi-Inkotanyi zica Abahutu zitavangura zikurikije amashyaka kuko kuri zo Abahutu bose ari kimwe. Abibwira ngo bari muri MDR cyangwa PSD ntacyo bazaba baribeshya. Amarorerwa amaze gukorwa nababere isomo.
Nkuko ishyaka CDR ritahwemye kubivuga, Rubanda Nyamwinshi yari ikwiye gushyira hamwe nkuko byagenze muri 1959 niba idashaka kurimbuka. (…) Ishyaka CDR rirasaba abanyapolitiki bakibuka ko bakomoka muri Rubanda nyamwinshi kureka amacakubiri yabo atatanya Rubanda nyamwinshi. Nibwo buryo bwiza buzatuma ubwoko bw’Abahutu butarimbuka”.

Ku itariki 20 Gashyantare 1993, CDR yakomeje uwo mugambi w’ubukangurambaga bwo gukora JENOSIDE isohora irindi tangazo ryereka Abahutu bakomoka i Cyangugu no ku Kibuye ko na bo bagiye guterwa n’Inkotanyi, ikabasaba kwirwanaho :

“Ishyaka CDR rimaze kumenya ko umutwe w’Inkotanyi ugiye kugaba ikindi gitero mu Rwanda kizaza giturutse mu Bweyeye ho muri Cyangugu. Icyo gitero kigamije gufata Perefegitura ya Cyangugu n’iya Kibuye bityo Inkotanyi zikaboneraho kwigarurira GISENYI ziturutse ku Kibuye zinabifashijwemo n’ikindi gitero cy’ingabo za Museveni zizanyura mu birunga.

(…) Ishyaka CDR ryongeye gusaba imbaga y’Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kwamagana byimazeyo amashyaka MDR, PL, PSD na PDC yiyemeje kurimbura Rubanda Nyamwinshi afatanyije n’Inyenzi-Inkotanyi”. Icyiboneka muri iri tangazo nuko CDR itibasira Abatutsi gusa, ahubwo n’Abahutu bo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND/CDR nabo batunzwe agatoki nk’abanzi b’abo CDR yitaga Rubanda Nyamwinshi.

Ku itariki 23 Gashyantare 1993, CDR yanditse itangazo ryamagana abantu bose bagira uruhare mu Mishyikirano y’Amahoro yaberaga Arusha : “ishyaka CDR riboneyeho gusaba Rubanda Nyamwinshi kwamagana byimazeyo bariya bagambanyi bose no kwima amatwi inyigisho zabo zigizwe n’ibinyoma bigaragara mu bikorwa byabo byuzuye ubugambanyi”.

Mu itangazo ryo ku wa 25 Gashyantare 1993, CDR yakomeje gukwiza ingengabitekerezo yayo ya JENOSIDE igira iti : “Ubwicanyi bw’abasilikare ba Museveni n’Inyenzi-Nkotanyi bugamije kurimbura Rubanda Nyamwinshi bwihimura kuri Revolusiyo yo muri 1959 (…) Ishyaka CDR ryongeye kuburira ABAHUTU aho bari hose ko ubwo bwicanyi butareba akarere aka n’aka ko abubwo buteganyijwe mu gihugu cyose. Abahutu rero bakwiye gushyira hamwe bakarwanya umwanzi ugamije kubarimbura. (…) Ishyaka CDR ryongeye kwihanangiriza umutwe w’Inyenzi-Nkotanyi n’ibyitso byazo ko amaraso bakomeza kumena bazayaryozwa”.

Ubukangurambaga bwa JENOSIDE nyuma y’isinywa ry’Amasezerano y’Arusha

Nyuma y’isinywa ry’Amasezerano y’Amahoro, CDR yasohoye amatangazo afite ubukana burenze ubw’aya mbere. Uretse guhamagarira Abahutu bose kuyarwanya, CDR yareruye isaba ko habaho ibikorwa by’ubwicanyi. Itangazo rya mbere rya CDR ryasohotse Amasezerano amaze gushyirwaho umukono na Guverinoma y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi, yaryise “IBYO NTIBINDEBA JYE NDI UMUSEDERI”. Iri tangazo rifitanye isano ya hafi n’iryiswe NIKO SE GAHUTU WAGOWE twavuze haruguru. CDR ibwira ibyiciro byose by’Abahutu kuva ku muturage, umusilikare, umucuruzi, Minisitiri, umukozi wa Leta, n’abandi ko niba bemeye amasezerano y’Arusha bivuze ko bagomba no kwitegura kuva mu byabo bigahabwa Inyenzi. Nta gushishikariza gukora JENOSIDE birenze ibyo ngibyo.

Dore amagambo yakoreshejwe muri iryo tangazo :
1) “Muhutu wishubije ibyawe muri 1959 Inyenzi zikimara guhunga u Rwanda, bivemo dore Inyenzi zaje kubisubiramo nkuko amasezerano y’Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.

2) Muturage Munyarwanda gira witegure gutegekeshwa ikiboko no gutanga imisoro yo gukiza Inyenzi nk’uko amasezerano y’Arusha abiteganya. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.

3) Musirikare ngabo y’u Rwanda tanga imbunda maze ushoke igishanga nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.

4) Mucuruzi w’u Rwanda, wowe wagowe itegure kwongerwa imisoro kugira ngo Guverinoma irimo Inyenzi izabone uko yishyura imyenda zafashe igura intwaro zo gutera rubanda nyamwinshi nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba njye ndi umusederi.

5) Minisitiri w’Umuhutu va mu Murwa Mukuru ujye gukorera i BYUMBA aho Inkotanyi zishobora kuzagufata mpiri nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.

6) Mukozi wa Leta tanga ibiro ubise Inyenzi nk’uko amasezerano y’Arusha abivuga. Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.

7) Munyarwanda ugendera muri Taxi, itegure gukomeza kuzuza imifuka y’Inyenzi, dore bene wazo barazamura ibiciro ubutitsa by’amatagisi zitaraza, dore ziraje mirongo ine izikuba kane. Ibyo ntibindeba, tuzagendera mu zacu, njye ndi umusederi.

8) Bahutu mwese nimwutegure kuvurwa n’Inyenzi zibatere inshinge zuzuye SIDA, dore ko amasezerano y’Arusha yazeguriye ubuzima. Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.

9) Muhutu ugisinziriye, nubwo uzi ubwenge, witegure guhitanwa n’Inyenzi nkuko Inyenzi Museveni yabigenje mu Buganda. Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.

10) Nzirakarengane, mwitegure kubuzwa epfo na ruguru n’Inyenzi, dore ko arizo zizaba zifite inzego zose z’umutekano, ubutasi n’ubutabera, bityo zikazaza zishyiriraho amategeko zishakiye. Ibyo ntibindeba, njye ndi umusederi.”

Muri rusange, CDR yasohoye amatangazo menshi cyane ari muri uwo murongo wo gukwiza urwango no guhamagarira Abahutu gukora JENOSIDE ku Batutsi. Ikibabaje kurusha ibindi nuko abashinze CDR banakwije iyo ngengabitekerezo mu rubyiruko kuko Impuzamugambi zashyizemo urugaga rw’urubyiruko rwa CDR rurimo abahungu n’abakobwa nabo bitabira ikwirakwiza n’ishyira mu bikorwa rya JENOSIDE. Perezida w’urwo rubyiruko rwa CDR yari MUHUTU Jean Damascene naho Visi perezida akaba HATEGEKIMANA Jean Baptiste. Abo na bo amateka y’u Rwanda azahora ababaza amaraso y’inzirakarengane boretse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .