Nibyo koko mu mpera z’icyumweru benshi mu rubyiruko rw’umujyi baba basohokeye iyo za Gisimenti, muri clubs zigezweho, mu bitaramo mu nzu z’imyidagaduro zikomeje kubakwa ku bwinshi mu murwa w’urw’imisozi igihumbi, ariko siko bose bakunda ibidunda!
Ababuka kuri ubu murabindusha. Ntiryarema bubatse ntibasige akanya k’ubusitani, kugira ngo abazagusura ugire aho ubakirira, hatuje kandi hatekanye.
Niyo mpamvu abafite imyaka yabo yigiye hejuru n’urubyiruko rufite icyerekezo, kenshi baba bishakira ahantu hatuje, hatuma batekereza neza bakishimira imyaka y’ubuzima.
Nta hantu hatuza kurusha ku musozi wa Rebero, aho uba witegeye Kigali yose byagera kuri Eagle View Lodge iherereye kuri uwo musozi bikaba akarusho.
Niho umenyera ko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no kwakira abantu. Nta honi ry’imodoka, nta rusaku n’ibindi biranga umujyi, utangira guhumeka umwuka mwiza uturuka mu biti by’ishyamba, ugahita wumva itandukaniro n’aho wari uvuye kuko harangwa n’umutuzo.
Eagle View Lodge iherereye ku i Rebero mu shyamba rito rihari, ni iminota itageze muri itanu uvuye ku muhanda munini. Yubatse mu buryo bw’ubugeni bijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda ikaba yitegeye hejuru ku musozi ku buryo iyo uri yo ubasha kureba ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Iyi nzu yubatswe na Shyaka Bakunda William akaba afatanya na Joachim ku biyikorerwamo. Ni ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye ku bantu bifuza aho kuryama bakaruhuka n’abashaka aho gufatira amafunguro.
Muri iyo nyubako yubakanye ubuhanga, batunganya amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’ibyifuzo by’umukiliya, ugafungura wicaye ahantu hatunganyijwe bihebuje.
Ku bashaka kuruhuka byimazeyo ndetse bakaba barara nabo ntabwo bibagiranye kuko batanga izi serivisi mu byumba byiza bitatse mu buryo bwa Kinyafurika cyane imitako ikorerwa mu Rwanda.
Muri Eagle View Lodge hari amacumbi atandukanye ushobora guhitamo bitewe n’ubushobozi bwawe. Bitandukanye n’amakuru benshi bazi ku bijyanye n’amahoteli, ko ngo bahenda, Eagle View Lodge bavuga ko guhenda atari bwo buryo bwiza bwo gukurura abakiliya.
Aha hari ubwoko bw’ibyumba bisanzwe biba birimo igitanda n’ubwogero. Muri ibi, ku ijoro kimwe ni 90$ ku bantu babiri, harimo n’ifunguro rya mu gitondo. Iyo babahaye ifunguro rya mu gitondo na nijoro ni 110$, naho iyo bari bubahe aya mafunguro bakagerekaho na massage babishyuza 140$.
Hari kandi na ‘Studio apartment’, icumbi rikozwe mu buryo aba ari umwanya munini urimo aho kuryama, aho kwicara (salon) n’igikoni biri ahantu hamwe gusa ubwogero n’ubwiherero biri ku ruhande nko mu kindi cyumba.
Kurara muri ubu bwoko bw’icumbi ku ijoro, abantu babiri babaca 120$ bakabagenera ifunguro rya mu gitondo, iyo mwishyuye 140$ babagenera ifunguro rya mu gitondo n’irya ni joro.
Ubundi bwoko bw’amacumbi buhari ni ‘Bedroom apartment’. Aya abakozwe mu buryo icyumba cyo kuraramo kiri ukwacyo, igikoni ukwacyo n’ubwiherero bufatanye n’ubwogero biri ukwabyo.
Undi mwihariko w’amacumbi ari muri Eagle View Lodge ni ‘Penthouse’, ubu ni ubwoko bw’ibyumba byo ku rwego rwo hejuru biba bigomba kuba byubatse ku igorofa rya nyuma ry’inzu ku buryo ukirayemo aba areba neza ikirere cy’ahantu ari.
Uraye muri iki cyumba abasha kwirebera Kigali yose nta kimukingiriza bitewe n’inyubako y’aha hantu. Ku ijoro rimwe abantu babiri babahaye n’ifunguro rya mu gitondo babishyuza 190$.
Ikindi kidasanzwe kuri aha hantu ni uko abahubatse bateganyije ko ari ahantu abantu bajya kuruhukura, niyo mpamvu nta birori bisakuza bishobora kuhabera kuko intego nyamukuru y’abahubatse, ari ugusigasira umutuzo no guharanira ko uwabasuye ishusho azasigarana mu mutwe ari umutuzo.
Buri wese yemerewe kujya muri Eagle View Lodge gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko biba byiza kubanza guhamagara mbere yo kujyayo kugira ngo barusheho kwitegura no kukugenera serivisi nziza.
Amafoto: Rwema Bugingo Regils, Eagle View Lodge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!