00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Eagle View Lodge mu mahumbezi yihariye ku gasongero ka Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 July 2022 saa 10:56
Yasuwe :

Nibavuga ko Kigali ari nziza, mbere yo guhakana cyangwa kubyemera uzabanze wikorera ubushakashatsi. Ubwiza bw’urugo ni umutuzo ururimo, na Kigali ntiyaba nziza idafite uduce nk’utwo ugeramo ukamera nk’uri mu ijuru!

Nibyo koko mu mpera z’icyumweru benshi mu rubyiruko rw’umujyi baba basohokeye iyo za Gisimenti, muri clubs zigezweho, mu bitaramo mu nzu z’imyidagaduro zikomeje kubakwa ku bwinshi mu murwa w’urw’imisozi igihumbi, ariko siko bose bakunda ibidunda!

Ababuka kuri ubu murabindusha. Ntiryarema bubatse ntibasige akanya k’ubusitani, kugira ngo abazagusura ugire aho ubakirira, hatuje kandi hatekanye.

Niyo mpamvu abafite imyaka yabo yigiye hejuru n’urubyiruko rufite icyerekezo, kenshi baba bishakira ahantu hatuje, hatuma batekereza neza bakishimira imyaka y’ubuzima.

Nta hantu hatuza kurusha ku musozi wa Rebero, aho uba witegeye Kigali yose byagera kuri Eagle View Lodge iherereye kuri uwo musozi bikaba akarusho.

Niho umenyera ko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no kwakira abantu. Nta honi ry’imodoka, nta rusaku n’ibindi biranga umujyi, utangira guhumeka umwuka mwiza uturuka mu biti by’ishyamba, ugahita wumva itandukaniro n’aho wari uvuye kuko harangwa n’umutuzo.

Eagle View Lodge iherereye ku i Rebero mu shyamba rito rihari, ni iminota itageze muri itanu uvuye ku muhanda munini. Yubatse mu buryo bw’ubugeni bijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda ikaba yitegeye hejuru ku musozi ku buryo iyo uri yo ubasha kureba ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Iyi nzu yubatswe na Shyaka Bakunda William akaba afatanya na Joachim ku biyikorerwamo. Ni ahantu hatangirwa serivisi zitandukanye ku bantu bifuza aho kuryama bakaruhuka n’abashaka aho gufatira amafunguro.

Muri iyo nyubako yubakanye ubuhanga, batunganya amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’ibyifuzo by’umukiliya, ugafungura wicaye ahantu hatunganyijwe bihebuje.

Ku bashaka kuruhuka byimazeyo ndetse bakaba barara nabo ntabwo bibagiranye kuko batanga izi serivisi mu byumba byiza bitatse mu buryo bwa Kinyafurika cyane imitako ikorerwa mu Rwanda.

Muri Eagle View Lodge hari amacumbi atandukanye ushobora guhitamo bitewe n’ubushobozi bwawe. Bitandukanye n’amakuru benshi bazi ku bijyanye n’amahoteli, ko ngo bahenda, Eagle View Lodge bavuga ko guhenda atari bwo buryo bwiza bwo gukurura abakiliya.

Aha hari ubwoko bw’ibyumba bisanzwe biba birimo igitanda n’ubwogero. Muri ibi, ku ijoro kimwe ni 90$ ku bantu babiri, harimo n’ifunguro rya mu gitondo. Iyo babahaye ifunguro rya mu gitondo na nijoro ni 110$, naho iyo bari bubahe aya mafunguro bakagerekaho na massage babishyuza 140$.

Hari kandi na ‘Studio apartment’, icumbi rikozwe mu buryo aba ari umwanya munini urimo aho kuryama, aho kwicara (salon) n’igikoni biri ahantu hamwe gusa ubwogero n’ubwiherero biri ku ruhande nko mu kindi cyumba.

Kurara muri ubu bwoko bw’icumbi ku ijoro, abantu babiri babaca 120$ bakabagenera ifunguro rya mu gitondo, iyo mwishyuye 140$ babagenera ifunguro rya mu gitondo n’irya ni joro.

Ubundi bwoko bw’amacumbi buhari ni ‘Bedroom apartment’. Aya abakozwe mu buryo icyumba cyo kuraramo kiri ukwacyo, igikoni ukwacyo n’ubwiherero bufatanye n’ubwogero biri ukwabyo.

Undi mwihariko w’amacumbi ari muri Eagle View Lodge ni ‘Penthouse’, ubu ni ubwoko bw’ibyumba byo ku rwego rwo hejuru biba bigomba kuba byubatse ku igorofa rya nyuma ry’inzu ku buryo ukirayemo aba areba neza ikirere cy’ahantu ari.

Uraye muri iki cyumba abasha kwirebera Kigali yose nta kimukingiriza bitewe n’inyubako y’aha hantu. Ku ijoro rimwe abantu babiri babahaye n’ifunguro rya mu gitondo babishyuza 190$.

Ikindi kidasanzwe kuri aha hantu ni uko abahubatse bateganyije ko ari ahantu abantu bajya kuruhukura, niyo mpamvu nta birori bisakuza bishobora kuhabera kuko intego nyamukuru y’abahubatse, ari ugusigasira umutuzo no guharanira ko uwabasuye ishusho azasigarana mu mutwe ari umutuzo.

Buri wese yemerewe kujya muri Eagle View Lodge gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko biba byiza kubanza guhamagara mbere yo kujyayo kugira ngo barusheho kwitegura no kukugenera serivisi nziza.

Ushaka kureba i Kigali neza wajya kuri Eagle View Lodge
Restarant yo kuri Eagle View itegura mu buryo bugezweho
Kuri Eagle View hari restaurant iteka amafunguro atandukanye
Abantu bashaka gusangira ari benshi bashobora guhitamo aha
Kimwe mu bintu abantu bakundira Eagle View Lodge ni uko bahabona umwuka mwiza uterwa n'ibidukikije bihari
Ku kijyanye no gutegura bacyitayeho cyane
Ku bakunda gushokoa n joro nabo babasha kwirebera Kigali yaka amatara
Ikirere cy'i Kigali cyose uba ukireba uri kuri Eagle View Lodge
Muri Eagle View Lodge ni hamwe mu hantu heza ho kuba waganirira n'abawe
Aha hantu hubutswe mu buryo hitaruye umujyi hashyizweho ngo abantu bajye babona aho kuruhukira
Abageni bajya kuhafatira amafoto y'urwibutso rw'ibirori byabo
Ubwiherero buba busukuye neza
Nk'abantu bashaka kuganira ibintu bikomeye aha ni hantu bajya kandi bakagira ibihe byiza
Rumwe mu ruganiriro rwo muri Eagle View Lodge
Niyo waba uri mu nzu ubasha kwirebera Kigali neza
Imwe mu mitako ihaboneka yakozwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda
Imitako iri muri iyi nzu igaragaza ubugeni bijyanye n'uko Joachm uyikoreramo asanzwe akunda ibintu nk'ibi
Icyumba cya Bedroom apartment ukirayemo aba yumva aruhutse
Ibi byumba biba bitunganyije harimo isuku ihagije
Ibyumba bya Eagle View Lodge bikozwe mu buryo bwa Kinyafurika
Abakunda ubugeni nabo bashyizwe igorora
Abari apartment bashobora kwitekera kuko harimo igikoni kigezweho

Amafoto: Rwema Bugingo Regils, Eagle View Lodge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .