00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane muri Samoa, igihugu gitegerejweho kwakira CHOGM itaha (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2022 saa 07:19
Yasuwe :

CHOGM 2022 iheruka kubera i Kigali ntirava mu mitwe ya benshi. Mu byo bakizirikana hashobora kubamo inama nziza yabahereye, ubucuruzi byasigiye benshi icyashara, tutibagiwe n’uwakerewe ku rugendo kubera imihanda yahinduriwe ibyerekezo.

Mu 2024, iyi nama nkuru ya Commonwealth iba buri myaka ibiri yamaze kubona uyakira, ubu imyiteguro igiye gutangira. Samoa. Iki ni igihugu kiri hagati mu Nyanja ya Pasifika, ku Mugabane wa Oceania.

Ni agace gato cyane kagizwe na kilometelo kare 2,831. Ugereranyije n’ahantu tuzi mu Rwanda, icyo gihugu kirutwa kure n’Uturere twa Kayonza (1,937 km²) na Gatsibo (1,582 km²) uduhurije hamwe.

Samoa irimo gutera imbere, ariko ku rundi ruhande ifite n’inzitizi ku buryo abantu bashobora kuzatabona ibidasanzwe nk’ibyaranze inama yabereye i Kigali.

Iki gihugu gituwe n’abaturage 200.000, benshi muri bo ni abakirisitu. Icyizere cy’ubuzima ni imyaka 72 ku bagabo na 78 ku bagore.

Imiterere

Samoa ni igihugu kigizwe n’ibirwa icyenda, harimo bibiri binini bya Savai’i na Upolu bigize 99% by’ubuso bwose bw’igihugu. Umurwa Mukuru wayo ni Apia.

Ni igihugu nubwo kiri mu mazi rwagati, kigizwe n’udusozi turiho ibirunga byazimye. Ni kimwe mu birwa binini biri mu Majyepfo ya Pasifika.

Kujya muri iki gihugu ahanini ni ugukoresha ubwato cyangwa indege.

Ni igihugu kiri hafi ya Hawaii na Nouvelle-Zélande. Nyamara uvuye muri Samoa ujya muri Nouvelle-Zélande harimo intera ya kilometero 3,263, kilometero 889 uvuye muri Tonga na 1152 km uvuye muri Fiji, naho ujya muri Hawaii ni 4,127 km..

Muri Samoa, usanga abaturage babaho mu miryango migari, iyoborwa n’abashefu batorwa, bakurikiranira hafi ibijyanye n’imibereho, ubukungu na politiki.

Samoa igizwe ahanini n’imikorere gakondo, yaje kwivanga n’ubukirisitu bwahageze mu 1830.

Politiki

Samoa yahoze iyoborwa Nouvelle-Zélande kugeza ubwo abaturage bayo batoreye ko itangira kubaho nk’igihugu cyigenga, mu 1961.

Iki gihugu kiyoborwa na Va’aletoa Sualauvi II nk’umukuru w’igihugu ariko w’icyubahiro, guhera muri Nyakanga 2017.

Minisitiri w’Intebe ni Fiame Naomi Mata’afa guhera muri Mata 2021, ari na we mugore wa mbere watorewe umwanya wo ku rwego rwo hejuru ndetse nyuma y’imyaka 23 kiyoborwa na Tuilaepa Sailele Malielegaoi.

Yarahiye muri Gicurasi 2021, mu gikorwa kitavugwaho rumwe kubera ko ubwo yageraga ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko agiye kurahira no gutangaza Guverinoma nshya, Mata’afa yangiwe na Polisi kwinjira kubera ko uwari ucyuye igihe, Tuilaepa Sailele Malielegaoi, yari yanze gutanga ibiro.

Nyamara muri icyo gihe yari aje ari kumwe n’abacamanza bagombaga kumurahiza. Byarangiye Minisitiri w’Intebe mushya arahiriye hanze y’Inteko mu ihema ryari mu kibuga, asimbura umuyobozi wo mu Ishyaka HRPP ryayoboraga kuva mu 1982.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yageze ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko asanga urugi ruradadiye

Ubukungu

Samoa ni igihugu gifite ubukungu bukiri hasi, ndetse muri ibi bihe bwashegeshwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo giteganya gufungura imipaka muri Kanama 2022.

Ubukungu bw’iki gihugu ahanini bwubakiye ku burobyi nk’igihugu kiri mu mazi, kimwe n’ubuhinzi.

Imiterere yacyo ariko ituma gishobora guhura n’ibibazo birimo imiyaga ituruka mu nyanja kimwe n’ibindi biza kamere.

Ifaranga ry’iki gihugu ryitwa Samoan tālā, mu mpine yaryo hagakoreshwa ikimenyetso ‘$’ kimenyerewe ku idolari rya Amerika, cyangwa SAT, ST cyangwa T.

Giteganya ko nibura muri uyu mwaka ubukungu bwacyo buzazamuka kuri 0.6%. Muri gahunda yacyo kizakoresha ingengo y’imari ya 964,835,276.00$. Ni amafaranga ahwanye na - 3.5% by’umutungo mbumbe w’igihugu.

Kugeza muri Kamena 2022, iki gihugu kivuga ko ideni mpuzamahanga gifite rigera kuri 46.2%.

Imibare igaragaza ko amafaranga umuturage yinjiza mu mwaka agera muri 4,190$ hagendewe ku mibare yo mu 2019. Umusaruro mbumbe wayo mu 2018 wari miliyoni 852$.

Imibare yo mu 2017 yerekanaga ko ubuhinzi butanga 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, bugaha akazi abaturage 65%.

Ubukerarugendo

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zirimo gukura cyane, bitewe n’uburyo iki gihugu kiri mu mazi, umucanga wacyo ukaba ari umwe mu bikurura abantu benshi.

Abasura iki gihugu bishimira ibikorwa birimo Fiafia nights, amajoro arangwa n’ibyishimo bishingiye ku bikorwa ndangamuco birimo imbyino ndetse n’amafunguro.

Muri izo mbyino habamo iyitwa "Siva’’ ibyinwa n’abagore, bakigaragaga bazunguza amaboko n’amayunguyungu n’udutsintsino.

Haba n’indi mbyino izwi nka siva afi, aho abagabo babyina bafite ibintu byaka, biyereka.

Haba n’ahantu hameze neza abantu bashobora kwidagadurira mu mazi, harimo nka Sua Ocean Trench, Lalomanu Beach, Afu Aau Waterfall, n’ahandi. Hari n’ahandi nka Alofaaga Blowholes, Samoa Scenic.

Faleolo International Airport yafunguwe ku mugaragaro mu 2018 nyuma yo kuvugururwa
Lalomanu Beach ni ahantu hakundwa cyane n'abagenderera iki gihugu
Muri To-Sua Ocean Trench haba umunyenga udasanzwe
Imigenzo gakondo ni kimwe mu byakirizwa abasura Samoa
To Sua Ocean Trench ni umwobo ufite amateka akomeye
Isumo rya Afu Aau rifite ubwiza bukomeye
Taumeasina Island Resort ni imwe muri hotel zikomeye muri Samoa
Return to Paradise Resort & Spa ni indi hotel nziza mu Murwa Mukuru Apia
Saletoga Sands Resorts ikundwa cyane n'abasura Samoa
Mu isoko rya Fugalei habonekamo ibiribwa bitandukanye
Uru rusengero ni urwa Arkidiyosezi ya Apia, Umurwa Mukuru wa Samoa
Iyi ni Ingoro Ndangamurage yitiriwe Robert Louis Stevenson muri Samoa
Aha hazwi nka Alofaaga Blowholes, aho amazi aba apfupfunuka mu butaka akinaga hejuru cyane, ku buryo hasurwa cyane. Ni mu Karere ka Palauli, ku Kirwa cya Savai'i

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .