Ni umuhango wabereye muri Kigali Marriot hotel, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo ubuyobozi bwa Vatel mu Rwanda, imiryango y’abarangije amashuri, abafatanyabikorwa ba Vatel, inzego z’ubukerarugendo, inzego z’abikorera mu Rwanda n’abandi.
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Vatel barihirwa na Mastercard Foundation mu rwego rwo kubakira urubyiruko ubushobozi muri gahunda yayo yatangijwe ya Hanga Ahazaza izamara imyaka itanu.
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba RICA, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo ko bakwiye guharanira kwigira mu bikorwa bya buri munsi.
Ati “Turi hano twishimira ko mwakoze ibishoboka byose mu kabasha kwiga. Mwize mu bihe bikomeye bya Covid-19, umwihariko wayo yatwigishije ko dukwiye kugira umwihariko wo gushobora gukora ibintu runaka mu bihe bikomeye. Mujye mutinyuka mumenyeko nta kintu cyabananira.”
Yashimye umusanzu wa Vatel mu kwigisha abanyeshuri b’Abanyarwanda mu birebana no guteza imbere ubukerarugendo kandi ko yizeye ko bazakomeza ubufatanye mu kubakira ubushobozi abana b’u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo.
Umuyobozi wa Vatel mu Rwanda, Nicole Bamukunde, yasabye abanyeshuri kongera gutekereza neza aho bahera bahindura imiterere n’imikorere y’urwego rw’ubukerarugendo uyu munsi bifashishije ubumenyi bahawe.
Ati “Ndagira ngo mbasabe muzajye mwibuka aho mwavuye, murebe n’aho mugeze, muzirikane abo musize inyuma kandi muharanira icyateza imbere u Rwanda.”
Umunyeshuri wari uhagarariye abandi, Uwineza Clarisse, yavuze ko bigishijwe neza kuko banyuzagamo bagashyira mu bikorwa n’ibyo bize bakiri ku ishuri.
Yavuze ko Vatel yabaguriye intekerezo bakaba bashobora kureba mu buryo butandukanye no kumenya amahirwe ari mu rwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda by’umwihariko ku bakobwa.
Yakomeje ati “Nashimye imbaraga Vatel yashyizemo mu kongerera abanyeshuri ubumenyi mu byo biga mu mvugo no mu ngiro. Njye ubwanjye byamfunguriye amahirwe muri uru rwego rw’ubukerarugendo by’umwihariko ku bagore.’’
Yashimye ubufasha bahawe na Mastercard Foundation yemeza ko ari bwo bwatumye bagira aho bagera bityo ko bazakomeza guhesha ishema ubumenyi bakuye mu ishuri mpuzamahanga rya Vatel cyane ko impamyabumenyi bahawe ziri ku rwego mpuzamahanga.
Ngabo Jules yabwiye IGIHE ko nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo na Covid-19 biteguye gufatanya n’abandi guhindura imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubukerarugendo.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko gusoza amashuri kuri aba banyeshuri ari inzira yo gutangira ubuzima bwo hanze abasaba gukomeza kwihugura mu byo bakora.
Ati “Nabonye abanyeshuri benshi hano barabonye akazi na mbere yuko barangiza kwiga, ibyo byerekana uburyo ishuri ryigisha ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Uru ni urwego ruyoboye ubukungu bw’igihugu.”
Yashimye cyane ubufasha bwa Vatel mu kwigisha amasomo arebana n’ubukerarugendo aho iri shuri ryagiye rigira uruhare no mu gutanga amahugurwa ku bakozi batandukanye bari mu bukerarugendo mu rwego rwo kubunoza.
Vatel ni ishuri ryo mu Bufaransa rikomeye mu mashuri yigisha ibirebana n’ubukerarugendo kuko riri mu mashuri 10 ya mbere akomeye muri iki gihugu, rikaba ryarinjiye mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gushyigikira ubukerariugendo bwacyo.
Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Vatel Group, Paul D’Azemar, yashimye imyitwarire y’abarangije n’uburyo ubukerarugendo bw’u Rwanda burushaho gutera imbere umunsi ku wundi.
Yagaragaje ko Kaminuza ya Vatel izakomeza guherekeza abana b’u Rwanda mu kugira ubumenyi mu nzego zinyuranye by’umwihariko ubukerarugendo n’amahoteli nk’uruhetse ubukungu bw’ibihugu bitari bike ku Isi.
Kugeza ubu Vatel ifite amashuri asaga 55 hirya no hino ku Isi, mu Rwanda isanzwe inatanga amahugurwa y’igihe gito ku bakozi bakora muri serivisi zirebana n’ubukerarugendo n’amahoteli.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!