Mu myaka 28 ishize, mu bari bariho icyo gihe ndahamya ko nta watekerezaga ko igihe nk’iki kizagera abakuru b’ibihugu, abayobora ibigo bikomeye, abavuga rikumvikana n’abandi bafata ibyemezo mu bihugu 54, hari umunsi bazahurira i Kigali.
Aba bose bazanywe no kungurana ibitekerezo byafasha mu guhuza 1/3 cy’abatuye mu Muryango wa Commonwealth hagamijwe kugera ku hazaza heza kandi hahuriweho. Ibi ariko bikanajyana no kuba abenshi bazaba baje no kwirebera uko u Rwanda rwabashije guhera ku busa rukaba rugeze ku rwego amahanga arwirahira.
Ukwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwashingiye ku baturage bayobowe neza, bakumvishwa impamvu bagomba kwiyubakira igihugu binyuze mu kwishakamo ibisubizo bagamije kwigira.
Uyu munsi igihugu cyabaye intangarugero, ibintu bishimangirwa no kuba mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth ari cyo cyinjiyemo nyuma [mu 2009] ariko ubu akaba ari cyo kigiye kwakira inama nkuru y’uyu muryango izwi nka CHOGM.
Muri iyi nkuru ntabwo tugiye kugaruka cyane ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda n’ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo tugiye guha ikaze abazitabira CHOGM 2022, by’umwihariko abazabasha kubona umwanya muto wo gutembera u Rwanda n’ibyiza birutatse.
Mu birometero 103 uvuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bisaba amasaha atatu mu rugendo rw’imodoka kugira ngo ube ugeze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ahari ibyiza nyaburanga birimo Ingagi zo mu Birunga ziboneka hake ku Isi.
Ugeze i Musanze mu Mujyi usangamo hoteli zigezweho zirimo Fatuma Hotel, Virunga Hotel, Muhabura Hotel, Centre Pastoral Notre Dame de Fatima n’izindi.
Izindi hoteli ziri mu bice bitandukanye nko mu Birunga harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House; One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi na Bisate Lodge.
Ibyiza Nyaburanga bikerereza abagenzi i Musanze
Akarere ka Musanze kihariye igice kinini cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga icumbikiye Ingagi zirenga 600, zikaba mu bikurura ba mukerarugendo, ahanini bagiye kureba ibijyanye n’imibereho yazo n’ibindi.
Ku muntu witabiriye CHOGM 2022, byaba akarusho gutemberera i Musanze akihera amaso izo ngagi ariko akanabasha kubona ibyiza bitatse Pariki y’Ibirunga ikora ku Birunga bitanu by’u Rwanda ari byo Kalisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.
Ni pariki irimo inyamaswa n’ibimera by’amoko atandukanye, bigenda bitandukana bitewe n’ubutumburuke cyangwa imiterere yorohereza buri kinyabuzima cyaho kuhaba nta nkomyi.
Musanze kandi ifite umwihariko wo kuba ifite Ibiyaga by’Impanga bya Burera na Ruhondo. Ni ahantu ukwiriye kugera kugira ngo unogerwe n’amafu yo mu birwa biri hagati muri ibi biyaga.
Ni ibiyaga byegeranye biri hafi y’ibirunga, biherereye mu gice cy’icyaro, bikikijwe n’imisozi n’amashyamba.
Ntabwo waba wageze i Musanze kandi ngo wibagirwe gusura ubuvumo bwa Musanze buherereye mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. Bwegereye ibirunga, ikirunga kiri hafi cyane uba witegeye ni Sabyinyo.
Ubuvumo bwa Musanze bufite imiterere kamere imaze imyaka myinshi, imiterere itarigeze iremwa n’abantu. Ni ahantu habayeho kubera iruka ry’ibirunga mu myaka miliyoni 65 ishize.
Ku bakiristu Gatolika ariko nanone bashobora gusura Kiliziya ya Rwaza iri mu zabayeho mbere mu Rwanda, tariki ya 20 Ugushyingo 1903. I Rwaza hari ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho ryashinzwe mu 1986.
Uramutse uri i Musanze kandi ushobora gusura imirima y’ibireti n’ibirayi, nka bimwe mu bihingwa biboneka ku bwinshi muri icyo gice kirangwa n’imbeho iringaniye.
Ni imirima ishimishije gusurwa kuko bifasha kumenya uko bahinga mu makoro, ubutaka bw’umukara, uko basarura, uko babagara n’ibindi bikorwa bikorerwa ibyo bihingwa.
Niba wageze i Musanze ariko ushobora kurushaho kumererwa neza usuye ‘Amakera’, amazi yihariye, ateye ukwayo, afite urwunyunyu, aherereye mu gishanga kiri ahazwi nka Mpenge mu mujyi wa Musanze. Ni ahantu wabasha kureba inyoni zitandukanye ziba muri icyo gishanga.
Ntabwo nakwibagirwa kukubwira ko i Musanze hari ‘Amakoro’! Musanze hazwi nk’ahantu haba amakoro, kuba ari akarere kabamo ibirunga, kubera iruka ry’ibirunga ryabayeho kera, hagaragara amakoro akomoka kuri iryo ruka.
Abatuye muri aka karere bakoresha amakoro mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by’ubwubatsi.
Ab’i Musanze biteguye CHOGM
Mu ntangiro z’iki Cyumweru, itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE batembereye bimwe mu bice by’Umujyi wa Musanze kuva mu Mujyi rwagati, mu Kinigi, ahari Ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ahandi.
Uhageze usanga imyiteguro isa n’iyarangiye mu bice binyuranye bigize uwo mujyi no mu nkengero zawo, aho amahoteli yavuguruye serivisi zayo, ahugura abakozi, bita cyane ku bijyanye n’isuku n’ibindi bigaragaza ko biteguye kwakira abashyitsi b’imena.
Ni imyiteguro yahereye mu mihanda ahasizwe amarangi ku mirongo yo hagati no ku ruhande rwa kaburimbo, gusukura ubusitani bwo mu Mujyi, ahari Ikibuga cy’Indege cya Ruhengeri ndetse n’ahari inyubako zirimo kubakwa bashyiraho ibyapa byamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse na gahunda ya Visit Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo kiyobora ba Mukerarugendo, Beyond the Gorillas Experience Ltd, Nzabonimpa Théodore yavuze ko uretse Ingagi zo mu Birunga, kuzamuka Ibirunga hari n’ahandi hantu hatandukanye biteguye kujyana ba Mukerarugendo.
Yagize ati “Dushobora kubazana hano ku Biyaga bya Burera na Ruhongo mu rugendo rwiswe ‘Baho Nk’umwami’. Ni urugendo ukora utemberezwa mu bwato bugezweho bwa moteri, icyo gihe iyo uri mu bwato haba hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byoroheje n’ibindi bituma bagira ibihe byiza.”
Yakomeje agira ati “Muri kwa kubaho nk’Umwami rero, iyo umaze kwambuka ukagera mu birwa byiza biri muri ibi biyaga bya Burera na Ruhondo, tuba dufite abantu bababyinira umudiho gakondo, tugacana bakota, tukabakorera imigenzo ya Cyami ndetse bagasobanurirwa amateka yaranze Abami batwaye u Rwanda.”
Ku bijyanye n’amahoteli, Fatuma Hotel y’inyenyeri enye ikaba iherereye mu Mujyi rwagati, ni imwe mu zamaze kwitegura kwakira abazitabira inama ya CHOGM.
Umucungamutungo wa Fatuma Hotel, Habyarimana Steven aganira na IGIHE yagize ati “Ni hoteli ifite ibyumba bigera kuri 66 ikaba ifite n’izindi serivisi zijyanye na bar na restaurant. By’umwihariko dufite ubwogero [piscine] na sauna, massage na fitness n’izindi umuntu ugeze mu Mujyi wa Musanze dushobora kumuha akagubwa neza.”
Yakomeje agira ati “Imyiteguro ya CHOGM yararangiye, twahuguye abakozi bacu, twateye amarangi, twiteguye gutanga serivisi nziza ku buryo abazaza batugana bazagenda bavuga ko u Rwanda ari intangarugero mu gutanga serivisi nziza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yavuze ko hari inama zitandukanye zakozwe hagati y’ubuyobozi n’inzego z’abikorera zigamije kubibutsa ibijyanye n’iyi nama ndetse n’uko abashyitsi bazayizamo barimo abazasura Musanze nk’Umujyi w’Ubukerarugendo.
Ati “Abikorera, abafite amahoteli n’abaturage muri rusange, twakoranye nabo inama tubereka ko ari amahirwe adasanzwe kuri bo, bakwiye kuyabyaza umusaruro.”
Yavuze ko abikorera b’i Musanze bazi neza ko iyi nama ishobora kubabera amahirwe yo kuziba icyuho cyasizwe n’icyorezo cya Covid-19.
Amafoto: IGIHE, Shumbusho Djasiri
Video: Mucyo Jean Regis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!