00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hotel ebyiri zo mu Rwanda zashyizwe mu 10 za mbere zitangiza ibidukikije muri Afurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 July 2022 saa 12:05
Yasuwe :

Bisate Lodge imwe muri hoteli zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije iri mu Rwanda mu Kinigi, yashyizwe ku mwanya wa mbere mu icumi nziza zo muri Afurika.

Ni urutonde rukorwa na Travel + Leisure rushingiye ku biterekezo by’abantu baba barasuye izo hotel. Uruheruka, Bisate ntabwo yari irimo ariko kuri iyi nshuro iza ku isonga nyuma y’uko abayisuye banyuzwe n’ibyo babonye.

Bisate Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safari mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yubatse mu ishusho imeze nk’inzu za kera mu Rwanda, iho ikikijwe n’ibyatsi mu mpande zose.

Isurwa cyane n’abari mu rugendo rwo gusura ingagi kuko aho iri ari hafi y’aho ziboneka. Abayigenderera baba bafite n’amahirwe yo kuryoherwa n’ubwiza bw’u Rwanda burira imisozi, bareba inkende n’ibindi bitandukanye.

Usibye ubwiza bwayo, kugira ngo ishyirwe ku mwanya wa mbere ni uko yashimwe kubera uburyo abakozi bayo bakira neza abakiliya, serivisi zayo, amafunguro meza n’ibindi.

Bisate Eco Lodge yatashywe tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ifite ibyumba bitandatu biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

Indi hotel yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde ni One & Only Nyungwe House. Ni hotel iteye amabengeza iri mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Burengerazuba bw’igihugu.

Ibyumba byayo uko ari 22 bitamirijwe ubwiza bw’imitako igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza.

Uretse ibyiza bitatse Nyungwe, uwasuye One& Only kandi anahabwa serivisi nziza zituma arushaho kwishima harimo iziruhura umubiri zirimo Spa ikorwa mu buryo gakondo n’amasomo ya Yoga atangirwa mu nzu yubatse mu giti hejuru.

Kubera uburyo hakunze kuba ubukonje kandi ubwogero (piscine) bukozwe mu buryo amazi aba ari ku bushyuhe butabangamira umubiri, ndetse mu masaha y’ijoro hakaba hateganywa igishyito ku buryo abantu bafata amafunguro bakanaganira biyotera.

Ibiciro byayo bihera ku 595$ kuzamura mu ijoro rimwe ndetse hari n’icyumba kigeza mu 2000$.

Usibye izi hotel ebyiri zo mu Rwanda, kuri urwo rutonde hariho Gibb’s Farm yo muri Tanzania, uyisuye aba yitegeye icyanya gikomwe cya Ngorongoro kibonekamo ibinyabuzima bitandukanye ndetse aho iri ikikijwe n’ubuhinzi bw’ikawa ku buryo umuntu agubwa neza kurushaho.

andBeyond Ngorongoro Crater Lodge nayo iri muri Tanzania iri ku mwanya wa Kane, mu gihe Angama Mara na andBeyond Bateleur Camp zo muri Tanzania ziri ku mwanya wa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Four Seasons Safari Lodge ni indi hotel yo muri Tanzania iboneka kuri uru rutonde kuko iri ku mwanya wa karindwi mu gihe andBeyond Ngala Safari Lodge yo muri Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa munani.

Ebyiri za nyuma ni Lion Sands Game Reserve yo muri Afurika y’Epfo na Bwindi Lodge yo muri Uganda.

Bisate ni imwe muri hotel abantu bashobora kujya gukoreramo ibiruhuko cyangwa mu gihe bakeneye kugira umwanya uhagije wo kwishima cyangwa kwitekerezaho
Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris
Bisate yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno
Imitegurire yayo ndetse n'aho iherereye byose bituma urushaho gusabana n'urusobe rw'ibinyabuzima
Mu kuyitaka, umuco nyarwanda wahawe agaciro kihariye
One & Only Nyungwe House yiteguye gusigira urwibutso abayisura bose
One & Only Nyungwe House yubatse mu rwagati mu mirima y'icyayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .