00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo utamenye ku rugendo rwa mbere mu mateka rwagejeje inkura zera 30 mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 November 2021 saa 07:27
Yasuwe :

Kuva mu 2015 mu Rwanda hazanwa bwa mbere intare zivuye muri Afurika y’Epfo no mu 2017 na 2019 hazanwa inkura zirabura, bimaze kumenyerwa mu matwi y’abanyarwanda kumva ko inyamaswa z’agasozi zishobora kuvanwa mu kindi gihugu zikagera mu Rwanda zimeze neza nta kibazo ziteje.

Gusa uko byoroshye kubyumva si ko byorohera abazimura kuko bakora akazi gakomeye gasaba imyiteguro ihambaye, kuko nubwo inyamaswa zitagira ubwenge nk’ubw’abantu, zigira ubuzima bwazo ziba zibayemo ku buryo kuzimura bisaba ubuhanga bw’inzobere mu kwita ku nyamaswa ndetse n’abavuzi bazo.

Ubwo buhanga nibwo bwakoreshejwe nanone himurwa inkura 30 zera (Whites Rhinos) ziherutse kuzanwa mu Rwanda ku itariki 28 Ugushyingo 2021, zivuye muri Afurika y’Epfo mu cyanya gikomye cya sosiyete yigenga ya Phinda Private Game Reserve giherereye mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Mbere y’uko zimurwa zabanje gutegurwa bihagije kuko zamaze amezi abiri ziri mu buzima zitamenyereye, zishyirwa mu byo wakitwa nk’ibiraro byazo (bomas) kugira ngo zibe ziri kumwe ndetse zimenyere ko zigiye kwimuka.

Mu gihe zari muri ibi biraro, zambitswe akuma kazwi nka ‘microship transmitter’ gashyirwa mu ruhu hakoreshejwe urushinge, kugira ngo bifashe abacunga parike n’abakurikirana ubuzima bw’inyamaswa kumenya aho ziri, uko ubuzima bwazo buhagaze bibanabafashe kumenya niba zifite ubuzima bwiza ku buryo zakora urugendo.

Kugira ngo zimurwe, bazishyize mu masanduku manini buri Nkura iri mu isanduku yayo.

Iyo sanduku iba meze nka kontineri ariko ifite umuryango uzamurwa hejuru kandi ifite n’igice gifunguye hejuru. Kugira ngo bayishyiremo bazamura wa muryango barangiza bakayizana bayisunika bakayinjizamo, maze abandi abantu bari hejuru ya ya sanduku bagahita bamanura vuba urugi bakayifungiranamo, ariko iba imeze neza itabangamiwe kuko isanduku iba ari nini. Gusa ijyamo bayiteye imiti ku buryo ihita isinzira kugira ngo idateza ibibazo cyangwa se itarwana ishaka kuvamo bikayangiza.

Igikorwa cyo kuzishyira mu masanduku kirangiye, bayurije amakamyo yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Durban muri Afurika y’Epfo, zizanwa mu Rwanda, zigera ku kibuga cy’indege cya Kigali mu rukerera rwo ku itariki 28 Ugushyingo 2021 zizanwe n’indege ya Boeing 747 ya sosiyete ya Astral Aviation itwara imizigo, aho zapimaga toni zirenga 60 kuko inkura imwe ishobora gupima toni imwe n’igice.

Zikigera mu Rwanda zurijwe amakamyo atatu zikiri muri ya masanduku zijyanwa muri Parike y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Zahageze nyuma y’urugendo rurerure rutigeze rubaho na rimwe ku Isi mu kwimura inkura, kuko rwatwaye amasaha 40 yakozwe mu bilometero birenga 3.400.

Izi nkura zera zaje ari ingore 19 n’ingabo 11, ni inkunga Phinda Game Reserve yageneye u Rwanda, aho zagejejwe muri Parike zigabanywamo ibice bibiri icumi zijyanwa mu gice cy’Amajyepfo ya Parike y’Akagera izindi 20 zijyanwa mu gice cy’Amajyaruguru yayo zishyirwa mu biraro byazo (bomas) kugira ngo zitangire zimenyere iwabo hashya mu kirere cy’u Rwanda.

Indege yazigejeje i Kigali yonyine utabariyemo amakamyo, ibikoresho, imiti n’ibindi, yatwaye amafaranga arenga ibihumbi 320$ (arenga miliyoni 321 Frw) yatanzwe ku bufatanye n’umuryango wa The Howard G. Buffet usanzwe ari umuterankunga mukuru mu kwimura inyamaswa z’agasozi zizanwa mu Rwanda.

Ni ubwa mbere mu Rwanda hazanywe Inkura zera

Izi nkura zera (White Rhinos) ntabwo ari umweru nk’uko izina ryazo ribivuga ahubwo bivugwa ko ryakomotse ku Baholandi babaga muri Afurika bazitaga ’Wijd’ (Wide) bashaka kuvuga inyamaswa ifite umunwa munini bikaza kumvwa nabi n’abavuga Icyongereza bayita ‘white’.

Izi nyamaswa nini kandi zifite ibiro byinshi bishobora kugera kuri toni ebyiri, ni ubwa mbere zari zigejejwe mu Rwanda kuko hari hasanzwe inkura zirabura (nto ugereranyije n’izera) zazanwe mu 2017 ari cumi n’umunani n’izindi eshanu zazanwe mu 2019, zigenda zororoka, aho byatumye umubare w’inkura zose u Rwanda rufite ugera kuri 56.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya African Parks (igenzura Parike y’Akagera) mu Karere, Jes Gruner, yavuze ko zazanwe kugira ngo zitabweho neza mu Rwanda, zororoke zirindwe kuzimira ndetse ku buryo mu myaka iri mbere narwo rwatangira kuziha ibindi bihugu, kuko ku Isi habarirwa inkura zera ziri munsi y’ibihumbi 20.

Ati “Dutangiranye n’inkura 30, ariko zizororoka ku buryo mu myaka iri imbere ushobora gusanga Akagera karabaye urugo rw’inkura 500 cyangwa 1000.”

Inkura nyinshi mu zageze mu gihugu, nta mahembe zifite kuko ari ko amategeko y’aho zacungirwaga muri Afurika y’Epfo abiteganya. Zazanywe mu Rwanda byitezwe ko azongera akamera kuko agizwe na Keratin yo mu bwoko bw’inzara z’umuntu.

Zitezweho kugira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo

Izi nkura zitezweho kuzazamura ubukerarugendo bw’u Rwanda bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19, aho mu bya mbere bikurura abasura parike ari inyamaswa z’inkazi eshanu zirimo inkura, intare, inzovu, ingwe n’imbogo.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko inyungu u Rwanda ruzagira mu kuzana izi nkura ari uko abasura Parike bazajya babasha kubona inyamaswa nyinshi.

Ati “Inyungu irebwa muri rusange kuko iyo umuntu asura Akagera ntabwo aza ashaka kureba inyamaswa imwe. Kuba rero hari uwazaga muri iyi parike agasura inkura z’umukara uyu munsi azasura n’inkura z’umweru amenye ko zitandukanye. Kongera ibisurwa muri parike ni yo nyungu izi nyamaswa zizatanga mu bukerarugendo.”

Kageruka avuga ko kubungabunga inyamaswa bigirira n’abantu akamaro kuko kuva hashyirwaho gahunda yo gusangiza abaturage ibyavuye mu bukerarugendo hamaze gukorwa imishinga ibyarira inyungu abaturage igera kuri 780 ifite agaciro ka miliyari 6,5 Frw, aho 150 muri iyo ari iyatewe inkunga kubera inyungu yavuye muri Parike y’Igihugu y’Akagera.

Kuva mu 2010 iyi Parike yashyirwa mu maboko ya African Parks ku bufatanye na RDB, imaze gutera imbere mu buryo bugaragara aho iyi sosiyete yagiye igira uruhare mu kuzana inyamaswa zitari zikirangwa muri iyi parike zirimo inkura n’intare, ndetse ubu u Rwanda rukaba rwagiye mu mubare w’ibihugu bitanu muri Afurika bifite inkura zera birimo Afurika y’Epfo, Zambia, Uganda, Kenya ndetse n’u Rwanda.

Inkura zera ni inyamaswa zikunda kurya ibyatsi kandi zikanywa amazi menshi.

Parike y’Akagera ni imwe mu zifite inyamaswa nyinshi kandi isurwa cyane mu Rwanda, aho mbere ya Covid-19 yakiraga ba mukerarugendo barenga 50.000 ku mwaka kandi 50% byabo ari abanyarwanda cyane cyane abanyeshuri.

Indege yazigejeje i Kigali yonyine yakodeshejwe arenga ibihumbi 320$ (arenga miliyoni 321 Frw)
Umwe mu bahanga mu kwimura inyamaswa ubwo yarebaga niba inkura zimeze neza zikigezwa i Kigali
Zazananywe n'ibindi bikoresho birimo imiti yo kuzitaho mu minsi ya mbere
Ni bwo bwa mbere izi nyamaswa zari zimuwe icya rimwe mu rugendo rurerure nk'uru
Zagejejwe i Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021
Izi nkura zizanwa mu bintu bimeze nk'amasanduku gusa ziba zabanje gusinzirizwa
Amakamyo manini niyo yazipakiye azivana i Kigali azerekeza muri Pariki y'Akagera. Bivugwa ko imwe ishobora gupima toni ebyiri
Ubwo zagezwaga muri Pariki y'Akagera, zari ziherekejwe n'itsinda rigari rizobereye imibereho y'inyamaswa
Zashyizwe mu bice bibiri bya Pariki, zimwe mu Majyaruguru izindi mu Majyepfo
Amasanduku yafunguwe zimaze kugezwa muri Pariki zishyirwa mu bintu bisa n'ibiraro kugira ngo zibanze kumenyera ikirere
Izi nkura n'ubwo byitwa ko ari iy'umweru, ibara ryayo si umweru
Zabanje gukurwaho amahembe nk'uko amategeko abiteganya, byitezwe ko zizamera andi gihe gito
Buri imwe yari yahawe nimero kugira ngo babashe kuyitandukanya n'izindi

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .