Hamilton amaze iminsi muri Kenya aho yageze avuye muri Namibia. Kuri uyu wa 11 Kanama 2022 nibwo yari muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda ari kumwe n’inshuti ze.
Yanejejwe no kuzamuka imisozi yo mu Rwanda ndetse no kureba ibinyabuzima biyituyemo.
Yagize ati “ Ahandi hantu ngeze ubu ni mu Birunga kureba iwabo w’ingagi. Ni ibintu byarenze ibitekerezo byanjye. Zari zituje, zisa neza, simpamya ko kuzegera ari ishusho izamva mu mutwe.”
Akomeza agira ati: “ Mwarakoze cyane ku buryo mwatwakiriye ndetse n’imbaraga mushyira mu kubungabunga ubwiza bw’ibyo binyabuzima. Ndetse mwarakoze nk’u Rwanda.”
Lewis Hamilton amaze gutwara shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!