00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Starstone igiye kubaka ishuri ry’Ubukerarugendo mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 July 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Starstone ayiha uburenganzira bwo kubaka mu Rwanda ishuri ritanga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo.

Iryo shuri rizajya ritanga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo yo ku rwego mpuzamahanga mu ngeri zirimo no kwakira abashyitsi.

Aya masezerano yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nyuma y’aho muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi wa Starstone, Serge Pereira, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwari rugamije gutangiza irushanwa ryitwa Iron Man Triathlon rigomba gutangirira i Rubavu mu kwezi gutaha.

Starstone ni sosiyete iri gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye muri Afurika. Urugero muri Nyakanga umwaka ushize, umuyobozi wayo yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Congo mu bikorwa bigamije gukora ishoramari mu ngeri zirimo n’ingufu z’amashanyarazi.

Iyi sosiyete ifite icyicaro mu Mujyi wa Valence muri Espagne n’ibikorwa mu bice bitandukanye nko mu Mujyi wa Pointe Noire muri Congo cyo kimwe n’i Brazaville. Aho hose ifafite ibikorwa by’inyubako.

Ifite kandi indi mishinga mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Serge Pereira ni umushoramari uteganya kubaka ishuri ry'ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri Starstone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .