Iryo shuri rizajya ritanga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo yo ku rwego mpuzamahanga mu ngeri zirimo no kwakira abashyitsi.
Aya masezerano yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nyuma y’aho muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi wa Starstone, Serge Pereira, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwari rugamije gutangiza irushanwa ryitwa Iron Man Triathlon rigomba gutangirira i Rubavu mu kwezi gutaha.
Starstone ni sosiyete iri gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye muri Afurika. Urugero muri Nyakanga umwaka ushize, umuyobozi wayo yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Congo mu bikorwa bigamije gukora ishoramari mu ngeri zirimo n’ingufu z’amashanyarazi.
Iyi sosiyete ifite icyicaro mu Mujyi wa Valence muri Espagne n’ibikorwa mu bice bitandukanye nko mu Mujyi wa Pointe Noire muri Congo cyo kimwe n’i Brazaville. Aho hose ifafite ibikorwa by’inyubako.
Ifite kandi indi mishinga mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!