00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Hadutse ahantu bacururiza icyayi mu bikombe bifite agaciro ka 25000$

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 July 2022 saa 04:01
Yasuwe :

Abakunda umuco w’u Buyapani n’ibijyanye n’amateka muri icyo gihugu bari kunezezwa no kwemererwa kunywera icyayi mu bikombe bya kera kuri ubu kimwe kibarirwa agaciro k’ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika.

CNN ivuga ko ubu ubyifuza wese ashobora kujya kunezererwa ibyo byiza ahitwa Gallery Okubo mu Karere ka Yanaka aho umugabo witwa Mitsuru Okubo afatanyije n’umuryango we, bategurira abagana ibirori gakondo bananyweramo icyayi.

Muri iyo mihango ya kera, abantu banywera mu bikombe bigezweho, abandi bakanywera mu bya kera harimo n’ibimaze imyaka 300.

Muri ibyo bikombe by’amateka harimo n’ibidasanzwe byavanwe mu nzu ndangamurage ku buryo harimo ibifite agaciro ka 25000$.

Iki gikorwa kimeze nk’imurikagurisha gifasha abantu kubasha gukora no kunywera muri ibyo bikombe, igitekerezo cyacyo cyakomotse ku basanzwe bategura uwo muhango by’umwihariko umukobwa wa Okubo witwa Atsuko ku buryo abantu banyweramo icyayi ku giciro cyoroheye benshi bigatuma bashobora kuba banywera muri ibyo bikombe by’amateka.

Muri Gallery Okubo bakora kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru hagati ya saa tanu za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho umuntu ashobora kwitabira iki gikorwa akanahabwa icyayi ku mafaranga 16$.

Uyu mugabo ukunda gufashwa cyane n’umukobwa we, Atsuko muri aka kazi cyane mu gihe cyo guha ikaze no kuzimanira abashyitsi, yateganyije ibikombe by’ubwoko butandukanye byaba ibimaze imyaka 200 na 300 akanagira ibyo mu 1970.

Akenshi ngo abamugana baba bafite ubwoba bwo kunywera mu gakombe gafite agaciro k’ibihumbi 25$, batinya ko kabamenekeraho, bakihitiramo ibyo make.

Ibikombe byo mu 1970 byo buri kimwe kibarirwa agaciro k’ibihumbi 15$ nk’uko byagarutsweho na Okubo. Habarwa agaciro k’ibi bikombe hagendewe ku gihe bimaze n’inkomoko yabyo.

Mu gihe abantu basuye aha hantu, bagerageza kwitoza ibintu bitandukanye bishingiye ku muco w’Abayapani birimo n’uburyo bicara basobekeranyije amaguru yabo mu gihe bagiye kunywa icyo cyayi. Ni imyicarire ibabaza umuntu utayimenyereye.

Icyayi cy'uyu muryango gitangwa mu dukombe turimo utugura ibihumbi 25 by'amadolari (asaga miliyoni 25 Frw)
Aho umuryango wa Okubo ukorera hari udukombe turimo utumaze imyaka 300 dukoreshwa
Udukombe dutegurwamo icyayi tuba dufite n'ibishushanyo mbonera byatwo by'umwimerere
Atsuko Okubo yerekana uko icyayi umuryango we uteka gitegurwa
Muri Gallery Okubo bategura icyayi mu bintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .