00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Arusha, Umujyi utarahwemye kuramburira Abanyarwanda amaboko

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 20 October 2021 saa 11:40
Yasuwe :

Uwavuga ko Arusha ari umwe mu mijyi ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda ntiyaba yibeshye. Abakuze bawuzi cyane mu myaka ya 1990, ari igicumbi cy’ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Juvenal Habyarimana n’amashyaka ataravugaga rumwe na we ku isonga FPR Inkotanyi yari yaratangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Bawibukira kandi ku gutsindwa kw’ayo masezerano kuko atigeze ashyirwa mu bikorwa, kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ihitanye abasaga miliyoni. Ni wo mujyi wongeye kuba uw’ubwiyunge ku Banyarwanda kuko wemeye kwakira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, rwaciriye imanza benshi mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umujyi ufite amateka kuko watangiye kubaho mu myaka ya 1830, ushinzwe n’abahinzi borozi b’aba-Maasai nk’ahantu bifashishaga bacuruza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bwabo.

Uretse kuba ufite umwihariko muri Politiki y’u Rwanda, ni nako bimeze kuri Politiki ya Tanzania kuko ariho Abongereza basinyiye amasezerano bemera ko bahaye ubwigenge Tanganyika mu 1961.

Ni wo mujyi kandi wasinyiwemo amasezerano y’amahoro ku mpande zitavugaga rumwe mu Burundi, tariki 28 Kanama 2000 aribwo ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryemeraga kwinjira muri Guverinoma.

Ushatse wawita umujyi w’ubumwe kandi n’ubu ubwo bumwe buracyawuranga ushingiye ku miryango ihuza ibihugu mu karere ihaherereye. Niho hari icyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), icyicaro cy’Urukiko Rukuru rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Inama Nkuru Ihuza Abacuruzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, Inteko Ishinga Amategeko ya EAC izwi nka EALA, Urwego rushinzwe imirimo y’insigarira yasizwe n’Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) n’izindi.

Binavugwa ko umunsi Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzaba wabaye igihugu kimwe, Arusha ari wo uzaba Umurwa Mukuru.

Arusha ni umujyi uri munsi y’umusozi wa Meru. Ukiwugeramo wakirwa n’akayaga gaturutse mu biti byinshi biwuteyemo ku buryo ubona ko atari umujyi w’ubucuruzi cyane ahubwo waremewe ubukerarugendo, dore ko ari na bumwe mu byinjiriza cyane Tanzania.

Uyu mujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Arusha, hafi ya Kenya. Kujyayo uvuye mu Rwanda uri mu modoka ni urugendo rutajya munsi y’iminsi ibiri. Mu ndege ho iyo waciye i Dar es Salaam, ni amasaha ane, waba ntaho wahagaze, ni isaha imwe n’igice.

Ninjiye muri uwo mujyi nzi ko ubuzima bugiye guhinduka kubera gukeka ko ikirere cyaho gitandukanye n’icyo mu Rwanda, nyamara si ko byagenze. Ikirere cya Arusha gihora gihehereye, ahari biterwa na Mount Meru iwuri hejuru na bya biti byinshi byuzuye uwo mujyi.

Biragoye kugenda metero nka 50 utarabona abanyamahanga bawutemberamo kuko ubukerarugendo ari yo mari ikomeye dore ko uwo mujyi wegereye Pariki ya Serengeti, imwe mu zikomeye muri Afurika nzima.

Uyu mujyi utuwe n’abantu basaga ibihumbi 500, ni nk’akarere kamwe k’u Rwanda nubwo uri ku buso bwa kilometero kare 37,576. Abantu benshi bahatuye ni Abanya-Tanzania, Abarabu, Abahinde n’Abanyaburayi bake.

Ni umujyi ubonekamo ibiribwa cyane dore ko ukikijwe n’ubutaka bwera rwose, by’umwihariko buhingwaho ikawa cyane. Imboga zo zirimeza, hari na hoteli ziba zifite uturima tw’igikoni, umushyitsi ushaka kwitekera akajya gusoroma.

Ibiribwa byose ushaka wabihabona ariko by’umwihariko abantu baho akaboga, [ndavuga inyama] ni ikintu bumva cyane. Uhageze ku kijyanye na capati wakeka ko wageze i Nyamirambo, itandukaniro ni bya bishyimbo by’ijana bidahari ku bwinshi.

Mu bindi biribwa abatuye Arusha bakunda kurya harimo umuceri na kawunga. Ibinyobwa ahanini ni ibisanzwe, ariko ka manyinya kakaza ku isonga dore ko uwo mujyi ubarizwamo inganda zikomeye z’inzoga nka Twiga Breweries, ishami rya Tanzania Breweries Limited n’izindi.

Igitangaje muri uwo mujyi, bigeze saa cyenda z’igicamunsi utarabikuza amafaranga yawe muri banki, biba bigoye ko ushobora kurara ukoze ku munwa kuko amabanki yaho afunga imiryango saa kumi. Nk’iyo habaye konji, ho biragoye kugira serivisi ubona cyane cyane iy’ubucuruzi n’ibigo bya Leta kuko bose baba baruhutse.

Ikindi cyantangaje ariko ntasobanukiwe neza, ni uburyo saa moya z’umugoroba sitasiyo za lisansi zose ziba zafunze imiryango. Ntiwavuga ko ari ikibazo cy’umutekano kuko Tanzania irazwi nka kimwe mu bihugu bitekanye ku isi.

Nubwo ari umujyi udatuwe cyane, ni umujyi ufite abaturage bagira urugwiro, cyane cyane iyo wazingatiye utujambo nka ‘Shikamoo, Marahaba na Asante sana”.

Nta mpungenge ku rurimi kuko ku Giswahili cya ‘Tura turye’ ubuzima burakomeza, ndetse n’Icyongereza gike ubasha gusunika iminsi.

Umujyi wa Arusha wiganjemo ibiti byinshi bitanga akayaga n'umutuzo ku bawutuyemo
Isaha iri mu mujyi wa Arusha rwagati, imeze nk'ikirango cy'uwo mujyi
Inyubako ikoreramo umuryango uhuza abacuruzi ba Afurika y'Iburasirazuba izwi nka Mafao House
Arusha Cultural Heritage Center, ni inzu ndangamuco irimo amateka n'ibikoresho gakondo n'iby'ubukorikori mu Mujyi wa Arusha
Icyapa cyerekana ahakorera ibiro bya RwandAir i Arusha
Imwe muri hoteli ziboneka mu mujyi wa Arusha. Hoteli nyinshi zaho ziba ziri ahantu hatuje cyane
Iyi nyubako yitwa Arusha International Conference, ni yo iberamo inama zikomeye muri uyu mujyi
Iyi nyubanko irazwi cyane muri Arusha yitwa Arusha House
Mbere yo kwinjira ku cyicaro cya EALA, imodoka zibanza gusakwa
Amabendera y'ibihugu bigize EAC apepera ku cyicaro cy'uwo muryango mu mujyi wa Arusha
Hakurya iyo kuri uwo musozi, ni Mount Meru ikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo
Rond Point y'amateka muri Arusha, itatsemo inzovu nk'imwe mu nyamaswa zinjiriza akayabo Tanzania mu bukerarugendo
Iyi nyubako yitwa Ngorongoro Tourism center, ikigo kiri mu mujyi wa Arusha gitanga amakuru ku bukerarugendo
Arusha Monument, ikimenyetso kiri mu mujyi wa Arusha rwagati cyashyizweho mu 1977 nk'urwibutso rw'amasezerano yahabereye afatwa nk'izingiro ry'Itegeko Nshinga rya Tanzania
Umujyi wa Arusha niwo urimo umusozi witwa Meru. Iyo uhagaze mu mujyi wa Arusha uba witegeye uwo musozi
Capati n' isombe ni bimwe mu biribwa bikundwa cyane mu mujyi wa Arusha
Uyu Mujyi ugaragaramo isuku
Abatuye Arusha bagenda mu modoka rusange bita Dala Dala, zimwe mu Rwanda bita Twegerane
Ntabwo Arusha ari umujyi ubonekamo inzu ndende nyinshi, izirimo usanga zikoreramo ibigo bikomeye cyane cyane imiryango mpuzamahanga
Kubera kuba igicumbi cy'imiryango ihuza akarere, Arusha ijya ihanurirwa kuzaba umurwa mukuru wa EAC umunsi izaba yabaye igihugu kimwe
Iyi nyubako niyo yahoze ari iy'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwafunze imiryango mu 2015
Umujyi wa Arusha urimo amasoko atandukanye. Iyo uyagezemo ahanini ntushobora kuyavamo utabonye abacuruzi b'ibinyampeke n'ibindi bihingwa byera mu nkengero z'umujyi
Arusha iri hafi ya Kenya kuko kugera muri icyo gihugu cy'igituranyi, ni amasaha abiri mu modoka
Arusha niyo yemerejwemo amasezerano y'amahoro ku mpande zitavugaga rumwe mu Burundi mu mwaka wa 2000. Ibumoso ni nyakwigendera Perezida Pierre Buyoya mu gihe iburyo ari Domitien Ndayizeye
Agace ka Kirokoni ni kamwe mu tubonekamo urujya n'uruza rwinshi muri Arusha
Muri Kirokoni ni nka Nyabugogo mu Rwanda, abantu aba ari uruvunganzoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .