00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Cologne ku Kiraro cy’ingufuri z’urukundo (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 August 2022 saa 05:39
Yasuwe :

‘Le pont Honenzollem’ cyangwa se ikiraro cy’ingufuri z’urukundo ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Budage hasurwa n’umubare munini w’abantu, cyane cyane abakundana baba baje kuhahamiriza isezerano ry’urudashira bafitanye.

Mu ruzinduko umunyamakuru wa IGIHE aherutse kugirira mu Mujyi wa Cologne, iki kiraro kiri mu bikorwaremezo yasuye.

Cologne-Köln ni Umujyi umaze imyaka 2000, uherereye mu Budage ukaba umujyi urimo ibikorwaremezo bitandukanye cyane cyane ibishingiye ku muco wo muri ako karere k’iburengerazuba uherereyemo.

Uyu mujyi unyurwamo n’umugezi wa Rhine, ukoreshwa cyane mu ngendo z’ubwato no kwikorera ibicuruzwa bijya hirya no hino mu Burayi. Cologne-Köln yongeye kubakwa nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi kuko yari yarawushegeshe.

Ni umujyi usurwa cyane na ba mukerarugendo baturuka hirya no hino ku Isi, kubera ubwiza bwawo. Mu bice bisurwa cyane harimo Cathédrale de Cologne na Musée Ludwig, irimo ibihangano byo mu kinyejana cya 20 birimo n’iby’umuhanzi uzwi cyane nka Picasso.

Muri iyi nkuru turagaruka ku rwibutso rudasanzwe abakerarugendo n’abatuye muri ako karere bakunze gusiga ku Kiraro bita Honenzollem (Le pont Honenzollem).

Abakerarugendo benshi n’abandi baturuka hirya no hino muri iki Gihugu, bashyira ingufuri z’urukundo kuri iki kiraro cyitwa Hohenzollernbrücke kugira ngo berekane amarangamutima y’urukundo bafitiye abo bakunda.

Iki kiraro cyabaye nk’ahantu ho kwerekanira urukundo rutagira ubuhemu bitewe n’amagambo abakundana basiga ku ngufuri ziri ku nkengero z’iki kiraro.

Usanga abakundana bahaza mu rwego rwo gutungura abo bakunda. Baba bitwaje ingufuri banditseho amagambo y’urukundo magufi, ubundi ingufuri umwe mu bakundana akayifungira mu maso ya mugenzi, ati “urukundo rwanjye nawe rurafunze ubuzira herezo”, ubundi akanaga infunguzo mu mugezi wa Rhine bakigendera.

Iki kiraro basigaho izi ngufuri gifite amateka akomeye kuko cyubatswe mu 1907 gitahwa 1911, kigizwe n’ibice bibiri, aho kimwe kigenewe gucaho za tramway umuntu yakwita Gari ya Moshi nto n’inini ndetse n’imodoka zigana mu Mujyi, ikindi gice kigenewe abanyamaguru n’amagare.

Iki kiraro ni kimwe mu bitararashweho ibisasu mu ntambara ya kabiri y’Isi, ariko haje gufatwa icyemezo, Abadage ubwabo barakirasa kugira ngo abo barwanaga nabo batacyambukiraho, ubwo hari mu 1945.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, ikiraro cyongeye kubakwa gifungurwa mu 1948. Uyu munsi Ikiraro Hohenzollern ni kimwe mu bikunzwe cyane kandi bisurwa n’abantu benshi.

Uretse ingufuri z’urukundo, iki kiraro kandi ugisangaho abahanzi baririmba indirimbo z’urukundo banacuranga. Mu nkengero zaho hari ahantu nyaburanga ho kuruhukira, hoteli na restaurants zikikije umugezi Rhin byose byinjiza akayabo k’amadovize.

Cologne ni umwe mu mijyi ikundwa cyane n'abasura u Budage
Aho iki kiraro kiri hegereye Cathédrale de Cologne na Musée Ludwig nabyo bisurwa cyane
Mu mpande z'Umugezi wa Rhine uhasanga amahoteri akomeye
Uruhande rwirengeye rw’ikiraro kiri hejuru y'Umugezi wa Rhine rucaho Gari ya Moshi hejuru munsi haca ubwato
‘Le pont Honenzollem’ ni ikiraro cyubatse amateka cyane cyane mu bakundana
Akenshi kuri ‘Le pont Honenzollem’ haba hari abanyamuziki basusurutsa abahasura
Usanga abakundana bandika amatariki y’igihe bashyiriyeho igisa n’amasezerano y’urukundo rwabo, hari abahagaruka bakongera gusura ingufuri yabo
Hari abagaruka gusura ingufuri baba barashyize kuri iki kiraro mu bihe bitandukanye
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye iki kiraro kimaze kuba ikimenyabose
‘Le pont Honenzollem’ yamaze kuba igicumbi cy'abakundana
‘Le pont Honenzollem’ imaze gufungwaho ingufuri nyinshi
Iki kiraro gihoraho urujya n'uruza rw'abantu
Abavuye gutembera hari aho bahurira bakiyakira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .