00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye inkura zera 30 (Amafoto)

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 November 2021 saa 01:01
Yasuwe :

Binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks, u Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zagejejwe i Kigali ku Cyumweru, tariki ya 28 Ugushyingo, ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Inkura zera 30 (whites rhinos) u Rwanda rwakiriye, zahise zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo mu gihe kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Ariella Kageruka, yashimiye abagize uruhare mu kugezwa mu Rwanda kw’izi nkura, avuga ko bizongera agaciro ku bukerarugendo.

Ati “Uyu munsi, ntabwo twishimira gusa ko izi nyamaswa zibonye ahantu hatekanye ho kuba, ahubwo birongera agaciro ku bukerarugendo rwacu, kubungabunga inyamaswa muri iyi Pariki no ku gihugu cyacu kandi bikaba bigirira akamaro abantu nk’uko byagenze mu myaka ishize.”

“Twizeye kugera ku rwego rwiza rwo kubungabunga no kwita ku nkura binyuze mu kongera umubare wazo no kuzana ubundi bwoko bwazo.”

Yakomeje avuga ko kugira umubare munini w’inkura bizafasha u Rwanda kongera kuzamura ubukerarugendo bwarwo bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba inkura zera (whites rhinos) kuko ubusanzwe ziba muri Kenya, Uganda na Zambia.

Ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize mu 2007 ubwo hapfaga iya nyuma, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.

Ubukerarugendo bugira uruhare runini mu guteza imbere abaturage binyuze mu mishinga inyuranye harimo nka gahunda yo gusangiza abaturiye za pariki ibyavuyemo, byatangiye mu 2005.

Iyi gahunda yatangiye abaturage bahabwa 5%, ariko nyuma Inama y’Abaminisitiri yemeje ko bazajya bahabwa 10%, akaba ari amafaranga ajya mu mishinga abaturage batoranyije ijyanye n’ibyo bakeneye cyane.

Ariella Kageruka yavuze kuri ubu imishinga y’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera yatewe inkunga binyuze muri iyi gahunda ari 150, aho yashowemo asaga miliyari 2,4 Frw.

Mu 2019 hazanywe izindi nkura zirabura (eastern black rhinos) eshanu zivuye i Burayi zisanga izindi 18 zari muri Pariki y’Akagera. Kuri ubu, inkura zose ziri mu Rwanda ni 56.

Inkura zera 30 zagejejwe mu Rwanda ku Cyumweru zivuye muri Afurika y'Epfo
Izi nkura zageze mu Rwanda nyuma yo gukora urugendo rw'amasaha 40
Inkura 30 u Rwanda rwakiriye zahise zijyanwa muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Inkura u Rwanda rwakiriye zirimo 19 z'ingore na 11 z'ingabo
Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba inkura zera
Kuri ubu, muri Pariki y'Akagera hari inkura 56 nyuma yo kwakira 30 zageze mu Rwanda ku Cyumweru

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .