00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazatekwa indyo zo ku migabane yose: Byinshi ku iserukiramuco ry’ibiryo i Kigali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 March 2024 saa 09:01
Yasuwe :

I Kigali hategerejwe iserukiramuco ry’ibiryo ryiswe ‘Uburyohe bwa Kigali’ (Taste of Kigali) rizatekerwamo indyo zitandukanye zo ku migabanye yose, mu kugaragaza itandukanuro ry’ibyo abagenderera Kigali bashobora gufungura bitewe n’aho bakomoka.

Iri serukiramuco riteganyijwe kubera mu ihema ry’ibirori muri Camp Kigali kuva ku wa 23-24 Werurwe 2024, ryateguwe n’Ikigo ‘Racel Ltd’ cyo muri Ethopia gifatanyije n’Ihuriro ry’Abatetsi babigize Umwuga mu Rwanda, RCA.

Abategura iri serukiramuco kugeza ubu bamaze kuganira na ‘restaurants’ ijana ziteka indyo zitandukanye, zishobora kugaragaza umwihariko w’amafunguro ziteka.

Muri ‘Taste of Kigali’ hazakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye n’amafunguro, nko kugerageza ubwoko bw’amafunguro atandukanye, gutanga amahugurwa ku bijyanye no gukurikirana ubuziranenge bw’amafunguro no guhugura abatetsi bakiri bato mu mwuga no kwigisha guteka.

Hazabaho kandi n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro nk’imiziki izavangwa n’aba-Djs, imbyino gakondo n’ibindi bizashimisha abazaryitabira.

Kimwe mu bintu bidasanzwe bizakorwa muri iri serukiramuco, ni uko amwe mu mafaranga azarivamo azahabwa ikigo ‘Solid Africa’ gisanzwe gikora ibikorwa byo kugaburira abatagira ababagemurira mu bitaro bitandukanye.

Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco, yavuze ko rigamije kwereka abantu indyo zitandukanye ziri i Kigali, ndetse no kwagura uburyo bw’imyidagaduro.

Ati “Dusanzwe dutegura iserukiramuco nk’iri muri Ethiopia kandi ryarakunzwe cyane. Ubu turi hano mu Rwanda, ahantu usanga hasurwa n’abantu benshi ukabona baribaza ngo nihe twakura amafunguro yo muri Afurika, mu Buhinde hano i Kigali? Nibwo twavuze ngo reka dukore ikinti k’inki.”

“Turashaka kwerekana umuco n’amafunguro ku buryo Abanya-Kigali n’abahasura babasha kubona ubwoko butandukanye bw’amafunguro n’aho bayakura.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa RCA, Rutayisire Innocent, yavuze ko iri serukiramuco rizagaragarizwamo amafunguro ya Kinyarwanda n’andi yose aboneka i Kigali.

Ati “U Rwanda ruri gutera imbere mu bukerarugendo. Ushobora kuhasanga ibyo kurya bya Kinyarwanda, abakiliya benshi iyo baje aba avuga ati wenda njye mvuye muri Amerika nshaka kurya ibyo kurya by’u Rwanda nk’inombe, isombe n’ibindi.”

“Ariko si ibyo gusa ushobora kwibaza uti ese mu Rwanda nshobora kuhasanga ibyo kurya byo mu Buhinde? Umuhinde cyangwa undi muntu waza ntiyagira irungu akagira ibyo abona bya gakondo n’ibyo hanze nko muri Aziya, ibyo muri Afurika nka Jollof. Ibyo byose bizaba bihari.”

Umutetsi Bigayimpunzi Claude, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza w’abatetsi b’Abanyarwanda wo kwigaragaza ibyo bakora ndetse no guhugurana.

Ati “Uyu ni umwanya ukomeye wo kwerekana ibyo dukora wo kugaragaza amafunguro twagiye duhanga, nkatwe dufite inararibonye tukaba twahugura abandi ndetse tukagaragaza n’uburyo bw’amafunguro ya Kinyarwanda ndetse n’andi yose wabona waje i Kigali.”

Kwinjira muri ‘Taste of Kigali’ ni 5 000Frw ku bagura amatike mbere banyuze kuri RG Tickets, abazagurira amatike ku muryango bazishyura 8 000Frw.

Teklu Sara Yesehak wateguye iri serukiramuco, yavuze ko rigamije kwereka abantu indyo zitandukanye umuntu ashobora kubona i Kigali
Chef Rama yavuze ko bafite byinshi byiza byo kwerekana ku ndyo za Kinyarwanda
Bigayimpunzi Claude, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza w’abatetsi b’Abanyarwanda wo kwigaragaza ibyo bakora ndetse no guhugurana
Abateguye iri serukiramuco bavuze ko rizagaragaza ubwoko butandakanye bw'amafunguro yo hirya no hino ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .