00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oprah Winfrey ashobora gusura u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 March 2024 saa 06:39
Yasuwe :

Oprah Winfrey uri mu bagore b’ibyamamare ku Isi kandi bavuga rikijyana, yatangaje ko ateganya kuzasura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, nyuma yo kubyemererwa n’umukunzi we, Stedman Graham ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu mugore yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro cya Jimmy Kimmel baganiriyemo ibintu bitandukanye.

Ikiganiro kigezemo hagati, Oprah yabajijwe uko yizihije isabukuru ye y’imyaka 70 yujuje muri uyu mwaka. Mu gusubiza, yavuze ko yashatse gukora ibintu bitandukanye kuri uwo munsi ariko ntibimukundire ahubwo akisanga ari mu buriri.

Jimmy Kimmel yamubajije niba hari impano umukunzi we, Stedman Graham yamugeneye kuri uwo munsi, undi mu gusubiza avuga ko yamwemereye kumutembereza mu Rwanda.

Ati “Yakoze neza uyu mwaka n’ubwo atari ko asanzwe. Uyu mwaka yanyemereye urugendo rwo kujya mu Rwanda gusura Ingagi[...] ngomba kujyayo.’’

Oprah yamamaye mu kiganiro yatangije mu 1983, cya mu gitondo cyacaga kuri televiziyo ya WLS, kubera gukundwa n’abantu benshi cyahinduriwe izina mu 1986, cyitwa “The Oprah Winfrey Show”. Cyatumye arushaho kumenyekana kuko akenshi yatumiragamo abantu bakomeye.

Oprah Gail Winfrey [Oprah] w’imyaka 70 yavukiye muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1954, abarirwa mu baherwe ku Isi kuko afite umutungo wa miliyari 2,8$.

Reba ubwo Oprah yavugaga ko azasura u Rwanda vuba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .