00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Akagera yahinduye isura y’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 January 2024 saa 08:50
Yasuwe :

Urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntirwagarukiye mu birebana n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage gusa ahubwo rwakozwe mu nzego zitandukanye zirimo n’ibidukikije kuko na byo byari byarangiritse.

Mu byashyizwemo imbaraga harimo kubungabunga amapariki no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwamo. Pariki y’Akagera na yo yari yarangiritse ku kigero cyo hejuru.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934 ihabwa izina biturutse ku Mugezi w’Akagera unyura hafi yayo. Ni cyo gishanga kinini muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati mu kugira urusobe rw’ibinyabuzima byinshi uhereye ku bimera, ibishanga, ibiyaga n’inyamaswa.
Iyi pariki ifite inyamaswa nini z’inyamabere zigera ku bihumbi 12 n’ubwoko bw’inyoni bwabashije kumenyekana burenga 520.

Umutekano muke, ba rushimusi n’ibindi bikorwa by’abayituriye byari byaratumye yangirika mu buryo bukomeye itakaza hafi kimwe cya kabiri cy’ubuso buyigize mu myaka ya 1990.

Yanatakaje inyamaswa zirimo intare, inkura n’imbwa z’agasozi.

Impinduka kuri Pariki y’Akagera zaje mu 2010. Muri icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwafatanyije na Africa Parks, ikigo cyubatse izina mu kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima ruri mu kaga, hirya no hino muri Afurika.

Muri ubu bufatanye, nibwo urugendo rwo gusana Pariki y’Akagera rwatangiye. Mu byakozwe ku ikubitiro harimo kugarura zimwe mu nyamaswa zari zarazimiye muri iyi pariki, zirimo intare n’inkura.

Kuzamura ubukungu bw’abaturiye Pariki

Intsinzi kuri Pariki y’Akagera ntiyagarukiye gusa ku kubungabunga inyamaswa n’aho zitaha ahubwo ahubwo yaharaniye kuba isoko y’iterambere ry’abaturage by’umwihariko abayituriye.

Ibi byakozwe binyuze mu mahirwe y’akazi aboneka muri iyi Pariki no gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo ikagera ku baturage.

Iyi nyungu yavuye kuri miliyoni 200 Frw mu 2015 igera kuri miliyoni zirenga 500 Frw 2022 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pariki. Mu bikorwa harimo kubaka ibikorwaremezo nk’amavuriro, amashuri no gutera inkunga imishinga y’iterambere.

Nko mu Ugushyingo 2022, hatangijwe icyanya cyororerwamo amafi yo mu bwoko bwa Tilapia kizwi nka Gishanga Fish Farm guherereye mu birometero 10 uvuye muri Pariki nk’umwe mu mishinga y’iterambere ku bayituriye.

Abanyeshuri bagera ku 2000 n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 350 boroherezwa gusura Pariki y’Akagera buri mwaka binyuze muri porogaramu yo gutanga amasomo ku kubungabunga ibidukikije.

Uyu munsi Pariki y’igihugu y’Akagera ikomeje imirimo yayo hamwe n’abaturage bayituriye, izana inyungu mu bukungu n’imibereho myiza yabo, bituma ibinyabuzima bibarizwamo birushaho gutekana.

Uruhare rw’abaturage

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko ingamba zifatika zigamije gutuma amategeko yo kubungabunga ibidukikije yubahirizwa n’uruhare rw’abaturage ari byo byatumye Pariki y’Akagera yongera kugarura ubuzima.

Ibikorwa byo kwirukana ba rushimusi byamaze nibura imyaka itanu hanyuma intare n’inkura z’umukara zisubizwamo hagati y’umwaka wa 2015 na 2017. Ni mu gihe inkura z’umweru zashyizwemo mu 2021 mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubwo bwoko.

Muri rusange inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera zariyongereye ziva ku 5000 mu 2010 none ubu zigeze ku bihumbi 12.

Inkura z’umweru zigera kuri 30 zakuwe muri Afurika y’Epfo zashyizwe muri Pariki y’Akagera mu 2022, kuri ubu zarororotse bigaragara ko zaguwe neza.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko mu 2023, yasuwe n’abantu 54.141 barimo Abanyarwanda 26.047, abanyamahanga 23.047 ndetse n’abanyamahanga 4534 batuye mu Rwanda.

Imibare y’abasuye Pariki y’Akagera yariyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2022 kuko yari yasuwe n’abagera ku bihumbi 41 bayifashije kwinjiza miliyoni 3,7 z’amadolari.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yatangaje ko iyi mibare yiyongereye cyane bitewe na gahunda ya Leta yo kumenyekanisha igihugu binyuze mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda, amasezerano Urwego rw’Igihugu rw’Iterambe, RDB, rusinyana n’amakipe anyuranye arimo Arsenal, PSG na Bayern Munich n’ibindi.

Yavuze ko bakurikije imibare y’abasuye iyi pariki mu 2023, basanga mu mwaka wa 2024 bazasurwa n’abarenga ibihumbi 60.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12. Muri zo harimo eshanu nini ku Isi, ni ukuvuga Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Ubuyobozi bwa Pariki buvuga ko mu bituma abantu benshi bayisura harimo kuba babasha kubona izo nyamaswa nini, urugendo rworoshye kuva Kigali ugera muri Pariki, umutekano, amacumbi ari hafi, kuba Abanyarwanda bishyize hamwe bakajya kuyisura bagabanyirizwa ibiciro n’ibindi.

Ba mukerarugendo bafashwa gutembera Pariki y'Akagera bareba inyamaswa n'ibindi bigize urusobe rw'ibinyabuzima
Inkura na zo kuri ubu ziraboneka muri Pariki y'Akagera
Intare zashyizwe muri Pariki y'Akagera zikomeje kororoka
Muri Pariki y'Akagera habamo inzovu, imwe mu nyamaswa nini ku Isi
Imparage ni zimwe mu nyamaswa nto ziboneka muri Pariki y'Akagera
Ingwe zo muri Pariki y'Akagera zikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi
Inkende ziboneka hafi y'inyubako zicumbikamo ba mukerarugendo muri Pariki y'Akagera
Inkura ni zimwe mu nyamaswa zari zarazimiye muri Pariki y'Akagera ariko zongeye kugarurwamo mu 2017
Intare na zo ni inyamaswa zari zaracitse gusa kuva zagarurwa mu Rwanda mu 2015 zarorotse
Intare ni imwe mu nyamaswa ikundwa na benshi basura Pariki y'Akagera
Inyoni ya Black headed Gonolek iri mu biguruka biba mu Akagera
Inzovu ni imwe mu nyamaswa zikundwa n'abasura Pariki y'Akagera
Inzovu ni inyamaswa zirya ibyatsi ndetse zikunda kuba ku mazi
Inzovu zifite ubushobozi buhambaye bwo kuzirikana ibyo zabonye
Isatura abarinda pariki bemeza ko ihubuka cyane. Igaragara nk'inyamahane
Isatura iri mu bwoko bw'inyamaswa abatemberera muri Pariki y'Akagera bashobora gusura
Isha na zo ni inyamaswa ziboneka muri iyi pariki ku bwinshi
Iyi nyamaswa imeze nk'ihene y'ishyamba ikunda kwibasirwa n'iz'inkazi zitungwa n'inyama
Lizzard Bizzard ni igisiga cyiza kiba kiri mu biti by'Akagera
Pariki y'Akagera ibamo ibiyaga byinshi birimo na Ihema
Pariki y'Akagera irimo imihanda ireshya n'ibilometero 250 ifasha ba mukeruragendo kureba neza inyamaswa
Pariki y'Akagera igizwe n'imirambi ku buryo uyirimo abasha kureba ahantu kure
Twiga ikunda kurisha ubwatsi bwo hejuru kubera uburebure bwayo
Aho bicara bari kuruhuka baba bitegeye amazi n'inyamaswa zikunda kubarizwamo
Biba ari byiza kubona ikivunge cy'imbogo ziruka. Ni ishusho ishobora kuba imbonekarimwe mu maso ya mukerarugendo
Bivugwa ko muri iyi pariki hari inkorongo zitageze no mu ijana bituma iboneka gake cyane
Pariki y'Akagera irimo ubwoko bw'inyoni bugera kuri 490
Igitera cyicaye kiri kuruhuka
Iki gisiga kizwi ku izina rya Murobyi nacyo ugisanga muri iyi pariki
Imbogo ni inyamaswa zizwiho kugira amahane cyane
Imparage ni inyamaswa iryoheye ijisho
Imparage zizwiho kugira amabara ateye amabengeza zikunda kugenda ziri hamwe
Imvubu nubwo zikunda kwibera mu mazi hari ubwo ziza kurisha ku gasozi
Habamo ubwoko bw'inyoni butandukanye
Pariki y'Akagera ibarizwamo amoko atandukanye y'inyamaswa zikurura ba mukerarugendo
Hashize imyaka 87 Pariki y’Akagera ishinzwe n’Ababiligi bakoronizaga u Rwanda
Muri iyi pariki hari aho ba mukerarugendo baruhukira mu gihe bari kuyitemberamo
Iyi nyubako irimo n'aho ba mukerarugendo bashobora gufatira ifunguro
Ba mukerugendo bashobora no kubona aho bakarabira nyuma yo gusura inyamaswa zitandukanye
Iyi nyubako ifite aho abasuye Akagera barara ndetse baba bitegeye ibyiza bitatse iyi pariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .