00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bw’ubusitani rusange bushya bwuzuye ku Kimihurura (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 February 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Hejuru y’ahandi hantu henshi hari hasanzwe abatuye Umujyi wa Kigali bashobora kujya igihe bashaka kuruhuka, hiyongereyeho n’ubusitani rusange bwubatswe mu masangano y’imihanda ya Kimihurura hafi y’ahahoze Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Imirimo yo kubaka ubu busitani yatangiye mu Ukwakira mu 2023. Yakozwe havugurura aya masangano y’imihanda, ashyirwamo inzira ishobora gukoreshwa n’abari muri siporo, intebe abantu bashobora kuruhukiramo bafata akayaga, ubwiherero n’ibindi.

Ni ubusitani bwakozwe mu rwego rwo kongera ahantu abatuye Umujyi wa Kigali bashobora kuruhukira. Bwubatswe hafi y’ihuriro ry’imihanda ya Kimihurura, ku biro bya Minisitiri w’Intebe, ibya Minisiteri ya Gisirikare, Iy’ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Amafoto y’ubwiza bw’ubu busitani

Ubu busitani bufite ibiti bitanga amahumbezi
Hafi y'ubu busitani bwa Kimihurura hubatswe n'ubwiherero bufite byose
Ibyapa bifasha abatemberera mu busitani bwa kimihurura byahawe umwihariko
Ibiti bitanga umwuka mwiza biri mu byibanzweho hubakwa ubusitani bwa Kimihurura
Abazajya batemberera mu busitani bwa Kimihurura bazajya babona indabo nziza zitaweho
Abakora siporo nijoro bazajya baba bafite urumuri rubafasha kuzikora
Intebe zifasha abaruhukira mu busitani bwa Kimihurura zashyizwemo ku bwinshi
Mu busitani harimo bwa Kimihurura harimo ibiti by'inganzamarumbo
Umuhanda wifashishwa n'abakora siporo uzaba ufite intera ya Kilometero imwe
Ubusitani bwashyizwemo ahantu ho kujugunya imyanda mu kubungabunga isuku yabwo
Abakora siporo mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho inzira zihariye zitabangamirana n'ibinyabiziga
Umuhanda wa Kimihurura urimo 'Tapis' igezweho ifite imirongo yabugenewe

Amafoto: Guverinoma y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .