00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ‘Vakantiebeurs’ mu Buholandi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 January 2024 saa 01:50
Yasuwe :

U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya 12 imurikagurisha ry’Ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga ribera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi rizwi ku izina rya Vakantiebeurs.

Iri murikagurisha ngarukamwaka ryitabirwa n’ibihugu birenga 100, ryatangiye ku wa 10 Mutarama, rizasozwa ku wa 14 Mutarama 2024.

Muri uyu mwaka, biteganyijwe ko ibikorwa byaryo bizasurwa n’abarenga ibihumbi 100 n’ibigo bikora iby’ubukerarugendo birenga 12 000 ndetse n’abamurika [bafite stands] basaga 1100.

U Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB; Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir; Wanderluxe Safaris, Blue Monkey Tours, Palast Tours & Travels na Mist Rwanda Safaris, baterwa inkunga na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kumurika ubukerarugendo rwabyo.

Yagize ati “Twe nk’u Rwanda twitabiriye iri murikagurisha ku nshuro ya 12. Ni byiza rero ko igihugu cyacu gihari kikamurika Visit Rwanda [gahunda ihamagarira abantu kumenya ibyiza bitatse igihugu no kugisura] n’ibindi bikorwa abatuye mu Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg bashobora gusura mu Rwanda.’’

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 30 igihugu kibohowe, hari byinshi byakozwe kandi n’urwego rw’ubukerarugendo ntirwarengejwe ingohe.

Ati “Hakozwe byinshi harimo no guteza imbere ubukerarugendo. U Rwanda ni igihugu gito ku buso ariko kandi ni cyiza, gifite ahantu nyaburanga henshi ho gusura kandi hakunzwe n’abanyamahanga.’’

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko kugira ibyiza bitaba bihagije ahubwo hari izindi ntambwe zikenerwa mu kubibyaza umusaruro.

Ati “Kugira ibyiza ntibiba bihagije, hari no kubiteza imbere no kubimenyekanisha. Aka ni na ko kazi kakozwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri RDB. Habaye Visit Rwanda, ikangurira Abanyarwanda n’abanyamahananga gusura u Rwanda.”

“Muri ubwo bukangurambaga twifashishije nk’amakipe akomeye mu Burayi nka Paris Saint-Germain, Arsenal na Bayern Munich, kugira ngo Abanyaburayi n’abanyamahanga muri rusange bamenye u Rwanda, barusure.’’

Yashimangiye ko ibi byatanze umusaruro kuko kuva mu 2018 iyo mikoranire itangiye kwimakazwa hagati y’u Rwanda n’aya makipe akomeye, abanyamahanga bararumenye, bararusura ku bwinshi.

Ati “Biragaragara ko amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo akomeje kwiyongera kurushaho. Bikanateza imbere abaturage baturiye za pariki.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko bishimiye kwitabira iri murikagurisha kuko ari umwanya mwiza wo kwerekana umutungo ushingiye ku bukerarugendo u Rwanda rubitse.

Ati “Ni amahirwe ku batanga serivisi z’ubukerarugendo kurushaho kwagura imikoranire n’abo ku isoko rihuriweho n’ibihugu by’u Bubiligi, u Buholandi na Luxembourg, biri mu biturukamo ba mukerarugendo benshi.’’

Imurikagurisha rya Vakantiebeurs ryitabirwa n’abantu benshi ndetse iriheruka ryasuwe n’abashyitsi barenga 65 000 mu minsi itanu ryamaze. Biteganyijwe ko muri bo nibura abagera kuri 65% baryitabiriye bagaruka uyu mwaka wa 2024.

U Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya 12 Imurikagurisha ry’Ubukerarugendo ku rwego Mpuzamahanga ribera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bishimiye ko igihugu kiri mu biri kumurika ubukerarugendo bwacyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .