00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ikarita y’ikoranabuhanga izorohereza abantu kwinjira muri BK Arena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2022 saa 01:40
Yasuwe :

Banki ya Kigali yamuritse ikarita y’ikoranabuhanga “BK Arena Prepaid Card’’ izafasha urubyiruko rudafite konti koroherwa no gutwara amafaranga kuri iyo karita ishobora gukoreshwa nk’izindi za banki ndetse ikaba yanakwinjirirwaho mu mikino n’ibikorwa by’imyidagaduro bibera muri BK Arena.

BK Group Plc iherutse kwinjira mu bufatanye na QA Venue Solutions Rwanda, bwatumye inyubako yari izwi ku izina rya Kigali Arena ihindura izina ikitwa BK Arena.

Ni ubufatanye bwashyizweho mu gihe Banki ya Kigali ishyize imbere kugeza serivisi zayo z’ikoranabuhanga ku bakiliya cyane cyane urubyiruko.

Ibi byatumye hashyirwaho ikarita nshya ya BK Arena Prepaid Card, izatuma urubyiruko n’abandi babyifuza boroherwa no gutwara amafaranga kuri iyo karita ishobora gukoreshwa nk’izindi za banki.

Mu koroshya gutunga iyi karita ya BK Arena Prepaid Card, si ngombwa kuba ufite konti muri Banki ya Kigali ngo uyihabwe.

Ikarita ya BK Arena Prepaid Card igura 5000 Frw, ishyirwaho amafaranga y’u Rwanda ariko umukiliya ashobora kuyishyuramo serivisi cyangwa mu yandi yo ku rwego mpuzamahanga nk’amadolari.

Ikarita ishyirwaho amafaranga binyuze mu buryo bwa Internet Banking, ku mashami ya Banki ya Kigali ndetse no kuri MTN Mobile Money. Bikorwa nta kiguzi gisabwe.

Iyi karita kandi umuntu ashobora kuyishyiraho amafaranga abikorewe n’aba-agents ba BK, BKApp (Mobile Banking) no kuri USSD/ mobiserve *334#.

BK Arena Prepaid Card iboneka ku mashami yose ya Banki ya Kigali ndetse no kuri BK Arena.

Umukiliya wese ufite indangamuntu cyangwa pasiporo ariko ufite imyaka 18 kuzamura yemerewe kuyisaba. Iyi karita imara imyaka itatu, ni ukuvuga amezi 36.

BK Arena Prepaid Card ni ikarita yoroshya ubuzima kuko kuyitunga ntibisaba kugira konti muri banki, uyifite yishyura kuri POS cyangwa kuri internet ku buntu, ashobora kwihitiramo umubare w’ibanga (PIN) no kuwuhindura;

Iyi karita iri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo kwimakaza ubukungu bugamije guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga.

BK Arena Prepaid Card iratekanye kurusha kugendana amafaranga mu ntoki ndetse mu gihe cyo kuyikoresha, nyirayo ahabwa ubutumwa bugufi na email igihe hari amafaranga avuye ku ikarita ye.

Iyi karita ifasha mu gucunga neza amafaranga no kugenzura uburyo bwo kuyakoresha. Yemewe ku Isi yaba kuri ATM, POS no kuri internet (online).

Kugeza ubu ishobora gukoreshwa kuri POS zigera ku 3000 na ATM zirenga 200 mu Rwanda.

Ku bakunzi b’imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bibera muri BK Arena bafite iyi karita, bashobora kugabanyirizwa ku matike yabyo, kugabanyirizwa ku mafunguro n’ibinyobwa muri BK Arena no kwitabira za tombola zitandukanye n’andi mahirwe atangwa no gukoresha iyi karita.

Kigali Arena yahinduriwe izina yitwa BK Arena, nyuma y’uko Banki ya Kigali iguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020.

Banki ya Kigali yamuritse ikarita y’ikoranabuhanga izorohereza abantu kwinjira muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .