00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu fatizo ya BNR yagejejwe kuri 6% mu gukumira izamuka ry’ibiciro ku isoko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 August 2022 saa 04:20
Yasuwe :

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, ho 1%, iva kuri 5,0% igera kuri 6% mu rwego rwo gukumira izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko no gukomeza gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y’Ifaranga y’iki gihembwe yateranye ku wa 9 Kanama 2022. Iyi nama ni yo igena igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yavuze ko kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo y’iyi banki byaturutse ku isesengura ryagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rikiri ku kigero cyo hejuru ahanini bitewe n’ibibazo binyuranye bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku rwego rw’Isi n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke imbere mu gihugu.

Hari kandi izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi nka peteroli, gaz n’ibiribwa byakomeje kwiyongera n’ingaruka z’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Imbere mu gihugu naho ibiciro by’ibiribwa byariyongereye bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke biturutse ku kirere kitabaye cyiza hamwe n’ibiciro bihanitse ku isoko mpuzamahanga by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buhinzi.

Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6% bitewe n’umuvuduko w’ibiciro ku isoko aho muri Nyakanga byari 15% mu mwaka wose bikazaba ari 12.1%, iki kikaba ari ikintu giteye inkeke ari yo mpamvu Banki Nkuru y’igihugu yafashe icyemezo cyo kuzamura inyungu fatizo yayo.

Guverineri Rwangombwa yavuze iki cyemezo kigamije kugabanya igitutu cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko no gusigasira ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha ibyo bakeneye.

Aati “Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kandi ngo habungabungwe ubushobozi bw’abaguzi. Uyu mwaka tuvuga ko ibiciro biziyongera ku mpuzandengo ya 12,1%,ni ikibazo ku butajegajega bw’ifaranga.Twazamuye igipimo cy’urwunguko rwa BNR kugira ngo tugarure mu gipimo cyiza ubwo butajegajega".

Prof Kasai Ndahiriwe uyobora Ishami rishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo mbere na mbere kivuze ko BNR ishishikajwe n’uko ibiciro bidakomeza kuzamuka ku kigero biriho.

Ati “Iyo ibiciro bya peteroli bizamutse, bigenda bigira ingaruka no ku bindi. Mbere byari byatangiye kuzamuka ariko ikibazo cy’intambara kirabyongera noneho bituma n’ibindi bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga nabyo bizamuka mu biciro”.

Prof Kasai yakomeje avuga ko umuturage ingaruka atari we zihita zigeraho kuko binyura mu mabanki akaba ari yo areba uko ibiciro bihagaze, akareba icyemezo BNR yafashe ikakigenderaho mu mikoranire n’abakiliya.

Ati “Icyo bivuze ku muturage ni uko amabanki ashyira mu bikorwa ibyemezo, ni yo yitwararika akiga neza aho agiye gutanga inguzanyo, akareba ko ari ibintu bidashobora gusubiza urwego rw’imari inyuma, ari nako bigera ku muturage kuko uko izamuka ry’ibiciro rigenda rigabanuka, ubushobozi bw’umuturage nabwo bugenda bwiyongera kuri ya mafaranga afite”.

Yatanze urugero rw’umuturage ufite ibihumbi 10Frw, ibiciro byaba bitazamuka cyane akamugirira akamaro kanini ugereranyije n’igihe byaba bizamuka.

Ati “Icyo turi gukora ni ukugira ngo ayo mafaranga umuturage afite cyangwa ashobora kubona, agaciro kayo ntigakomeze kugenda gatakara”.

Kuzamura urwunguko rwa Banki Nkuru ni icyemezo kirimo gufatwa ku isi yose mu rwego rwo kugarura izamuka ry’ibiciro ku murongo utabangamira umuturage.

BNR itanga icyizere ko hamwe n’izi ngamba umwaka utaha ibiciro bishobora kuba byatangiye kujya mu murongo noneho n’izamuka ryabyo rikajya mu kigero kinogeye ubukungu bw’u Rwanda.

Hitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagabanuka ukegera igipimo fatizo cya BNR cya 5% mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2023.

Ubusanzwe inguzanyo z’amafaranga zitangwa mu buryo bubiri; hari inguzanyo banki z’ubucuruzi zifata muri Banki nkuru y’igihugu cyangwa se hagati yazo ubwazo.

Banki z’ubucuruzi zihabwa amafaranga ariko zikayatangaho inyungu runaka, ariyo Banki Nkuru y’u Rwanda yita igipimo cy’inyungu fatizo.

Banki y’ubucuruzi nayo iragenda ikagurisha ya mafaranga (iyatangamo inguzanyo) ishakamo inyungu yayo, kuko nayo iba yayaranguye igamije kunguka.

Niba BNR yongereye igipimo cy’inyungu fatizo, bivuze ko igiciro cy’amafaranga kigiye kwiyongera. Niba banki yafashe amafaranga ihenzwe nayo iyacuruza ahenze. Ibi bishobora kugabanya umubare w’abafata inguzanyo mu mabanki bikaba byagabanya ishoramari.

Ni icyemezo kirinda ihungabana ry’ubukungu rishingiye ku mabanki kuko amabanki agira uruhare rukomeye mu kubungabunga politiki y’ifaranga. Kuzamura rero igiciro cy’inyungu fatizo ni wo mwanzuro uri hagati kugira ngo habungabungwe kudahungabana cyane k’ubukungu bw’igihugu.

Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda

Ubukungu buzazamuka 6% mu 2022

BNR yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe gukomeza kwihagararaho. Igipimo gihuza umusaruro w’inganda na serivisi cyifashishwa mu buryo bw’agateganyo mu kumenya icyerekezo cy’ubukungu cyazamutseho 10.7% mu gihembwe cya kabiri 2022 ugereranyije n’izamuka rya 32.5% mu gihembwe cya kabiri cya 2021. Ibi byatewe n’umusaruro uva mu nganda na serivisi wagabanutse.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2022, umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ibiciro ku isoko mpuzamahanga bihanitse by’ifumbire mvaruganda, umuti wica udukoko n’imbuto z’indobanure.

Mu gihembwe cy’ihinga A 2022, umusaruro w’ibiribwa wagabanutseho 1.2% bityo ibiciro byabyo biriyongera imbere mu gihugu. Muri rusange mu mwaka wa 2022, umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu witezwe kuba 6% mu gihe wari ku 10.9% mu 2021.

Igipimo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho cyakomeje kuba hafi y’inyungu fatizo ya BNR

Muri Gicurasi 2022, igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR cyagumishijwe kuri 5%. Nyamara igipimo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho cyariyongereye kigera kuri 5.54% mu gihembwe cya kabiri cya 2022 kivuye kuri 5.21% mu gihembwe cya kabiri 2021. Ibi byatewe n’izamuka ry’inyungu fatizo ya BNR muri Gashyantare 2022.

Igipimo cy’inyungu ku nguzanyo zihabwa abagana banki z’ubucuruzi cyariyongereye kigera kuri 16.31% mu gihembwe cya kabiri cya 2022 kivuye kuri 16.0% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.

Ibi byatumye inguzanyo zihabwa abikorera ziyongera ku muvuduko wa 16.2% uvuye kuri 19.1% mu gihembwe cya kabiri cya 2021.

Ubuhahirane bw’u Rwanda n’amahanga bukomeje kuzahuka

Ugereranyije n’igihembwe cya kabiri umwaka ushize, umusaruro uturuka ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga wiyongereyeho 32.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2022 naho ibyo rutumizayo byiyongeraho 24.5%.

Icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga kirushaho kwaguka (inyongera ya 20.6%) nubwo ibijyayo byiyongereye ugereranyije n’ibyo rutumizayo.

Mu mpera za Kamena 2022, u Rwanda rwari rufite ubwizigame mu madovize buhagije bwafasha igihugu gutumiza ibintu na serivisi mu mahanga mu gihe cy’amezi 4.8.

Ifaranga ry’u Rwanda ntiryataye agaciro cyane

Ku isoko ry’ivunjisha, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 1.93% mu mpera za Nyakanga 2022 ugereranyije n’impera z’Ukuboza 2021 mu gihe kari kagabanutseho 1.80% muri Nyakanga 2021. Mu mezi ari imbere nta mpinduka zikabije zitezwe ku isoko ry’ivunjisha.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko kuzamura igipimo cy'inyungu fatizo bigamije guhangana n'izamuka ry'ibiciro ku isoko
Visi Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko amabanki yose yategetswe gushyira amasezerano agirana n’abakiliya mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda
Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) Murenzi Ivan, yavuze ko imibare yerekana ko ibiciro byazamutse ku isoko
Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Prof Kasai Ndahiriwe uyobora Ishami rishinzwe Politiki y'Ifaranga muri Banki Nkuru y'Igihugu yavuze ko umuturage azungukira muri iki cyemezo

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .