00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yungutse miliyari 8,3 Frw mu mezi icyenda ya mbere ya 2021

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 November 2021 saa 10:28
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yatangaje ko inyungu yabonye mu mezi icyenda ya mbere ya 2021 mbere yo kwishyura imisoro yazamutseho 45% igera kuri miliyari 8,3 Frw.

Ugereranyije n’amezi icyenda ya mbere 2020, amafaranga I&M Bank yinjije mbere yo kwishyura imisoro yazamutse ku kigero cya 45% kuko yavuye miliyari 5,8 Frw.

Nyuma yo kwishyura imisoro amafaranga iyi banki yungutse nayo yazamutse ku kigero cya 46% agera kuri miliyari 5,4 Frw. Kuzamuka kw’iyi nyungu kwaturutse ku kuba n’amafaranga iyi banki yinjije mu mezi icyenda ya mbere 2021 nyuma yo kwishyura ibisabwa byose yariyongeye ku kigero cya 21% agera kuri miliyari 20 Frw.

Ikindi cyazamutse mu mezi icyenda ya mbere ya 2021, ni inguzanyo iyi banki yatanze ku bakiliya bayo kuko yageze kuri miliyari 217 Frw avuye kuri miiyari 205 Frw yari yatanze mu gihe nk’iki mu 2020. Ni izamuka rya 6%.

Kugeza ku wa 30 Nzeri 2021, umutungo rusange w’iyi banki wabarirwaga muri miliyari 435 Frw. Amafaranga abakiliya bayibikijemo yazamutsemo ku kigero cya 73% agera kuri miliyari 298 Frw. Afitwe n’abanyamigabane yo yageze kuri miliyari 60 Frw avuye kuri miliyari 54 Frw yari ariho mu Ukuboza 2020.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow yavuze ko iri terambere bagezeho barikesha kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi za Banki, yizeza ko bazakomeza muri uwo mujyo.

Ati “Umusaruro wacu urerekana imbaraga twashyize mu kuvugurura ibikorwaremezo mu by’ikoranabuhanga biri mu murongo wa gahunda yacu yo kuba umufatanyabikorwa wa mbere w’u Rwanda mu iterambere.”

Yakomeje avuga ko bazakomeza gushyira imbere ikoranabuhanga, imishinga mito n’iciriritse.

Ati “Tuzakomeza kubaka ikoranabuhanga rifasha benshi ndetse no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse kuko ifasha ubukungu bw’u Rwanda mu buryo bugaragara.”

I&M Bank imaze iminsi mu mavugurura agamije kurushaho kwegera ibigo bito n’ibiciriritse, binyuze mu bikorwa birimo amahugurwa ndetse no kubegereza ikoranabuhanga.

Muri buri shami ry’iyi banki, hari umukozi wihariye ushinzwe kwita ku ishoramari ry’ibigo bito n’ibiciriritse, aho ashinzwe kubitegura mu buryo burimo kuzuza ibitabo by’imari, gukoresha ikorabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari n’ibindi bitandukanye.

Inyungu ya I&M Bank yazamutseho 45% igera kuri miliyari 8.3 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .