00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KCB yasimbuye Equity Bank, igiye kwegukana BPR Plc

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 November 2020 saa 08:26
Yasuwe :

KCB Group, imwe muri banki zikomeye muri Kenya ifite n’ishami mu Rwanda, irateganya kugura imigabane ingana na 62,06% ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda ndetse ikanegukana 100% BancABC yo muri Tanzania.

KCB ikorera mu Rwanda kuva mu 2008 binyuze muri KCB Bank Rwanda Limited, imaze ku isoko ry’u Rwanda imyaka 12. Iyi banki ifite inkomoko muri Kenya, iri muri gahunda zo kwagura ibikorwa byayo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni muri urwo rwego yatangiye gushaka uko yakwegukana ibikorwa bya banki zimwe na zimwe mu karere, ku ikubiro ihanze amaso isoko ry’u Rwanda n’irya Tanzania.

Mu itangazo KCB Group Plc yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yavuze ko yasinyanye amasezerano na Atlas Mara, agamije kwegukana imigabane ingana na 62,06% ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda na 100% muri BancABC (African Banking Corporation Tanzania Limited) yo muri Tanzania nayo yari ifitwe na Atlas Mara.

Iki gikorwa kibayeho nyuma y’aho mu minsi ishize Equity Group yo muri Kenya ari nayo ibarizwamo Equity Bank, yahagaritse gahunda yo kugura iyi migabane ya BPR biturutse ku bibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri Mata umwaka ushize nibwo Equity Group Holdings Plc yari yatangaje ko yemeranyijwe mu buryo bw’ibanze, guhabwa imigabane 62% Atlas Mara ifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) na 100% by’imigabane muri African Banking Corporation Tanzania Limited, African Banking Corporation Zambia Limited na African Banking Corporation Mozambique Limited.

Atlas Mara yo yagombaga guhabwa imigabane miliyoni 252 muri Equity Group Holdings Plc ingana na 6.27% muri iki kigo gikomeye muri Kenya, mu igurana ry’imigabane rifite agaciro ka miliyari 10.7 z’amashillingi ya Kenya (miliyoni $106).

Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Joshua Oigara, yatangaje ko iri gura riri muri gahunda za KCB zo kwagura ibikorwa byayo no kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gihe KCB izaba imaze kwegukana iyi migabane ya BPR mu Rwanda, izahita iba banki ya kabiri nini mu gihugu nyuma ya Banki ya Kigali. Biteganywa ko KCB izegukana imigabane ya Atlas Mara muri BPR Plc yishyuye mu mafaranga, nubwo ingano yayo itatangajwe.

Mu 2016 nibwo Atlas Mara Ltd yaguze 62% by’imigabane ya Banki y’Abaturage (BPR), havuka ikigo gishya cyahurije hamwe BPR n’ishami ry’ubucuruzi rya Banki Itsura Amajyambere, BRD, bibyara BPR Part of Atlas Mara.

Banki y'Abaturage y'u Rwanda igiye kugurwa na KCB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .