00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MMI igiye guhindurwa urwego rwihariye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 10:04
Yasuwe :

Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI) kiri mu nzira zo guhabwa uburenganzira bwo gukora nk’urwego rwihariye, kugira ngo kibashe gutanga serivisi neza inagamije ubucuruzi.

Inama yo ku wa 9 Mata 2022, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI). Ni amwe mu mavugurura agenda akorwa mu miterere yayo.

Mu isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rigenga MMI, hagaragaramo ko kuva yajyaho, ibikorwa byayo byakomeje kwaguka.

Yatangiye yishingira Ingabo z’u Rwanda n’imiryango yabo gusa, haza kwiyongeramo Abapolisi, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Ibitaro bya Gisirikare (RMH), Ihahiro ry’Ingabo na Polisi by’u Rwanda (AFOS) n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo nka Horizon Ltd, Zigama CSS, Mediasol n’ibindi.

Isobanurampamvu rikomeza riti "Uretse intego ya MMI yo gutanga ubwishingizi ku ndwara, ifite kandi intego yo gushora amafaranga ikuye mu nkomoko z’imari yayo, hagamijwe kurinda ukudahungabana k’urwego rw’imari n’ibikorwa by’igihe kirambye biri mu nshingano zayo."

Gusa ngo bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa bya MMI, ndetse no kuba ibyo bikorwa bigenda birushaho kwaguka, ikeneye ubwinyagamburiro busumbye ubwo isanganwe mu byerekeye ifatwa ry’ibyemezo n’imicungire y’ibikorwa bya buri munsi.

Rikomeza riti "Ibyo bikaba byagerwaho ari uko Inama y’Ubuyobozi ndetse n’Ubuyobozi byayo bihawe ububasha bwo gutanga ibisubizo mu buryo bwihuse ku bibazo bigenda birushaho kwiyongera, bishamikiye ku mikorere y’ikigo."

"MMI yakora nk’urwego rwihariye kandi ikongererwa ubwisanzure mu micungire y’umutungo n’abakozi, kugira ngo irusheho gukora neza no kubahiriza amategeko atandukanye agenga ubwishingizi bw’indwara bucungwa n’icyo kigo."

Sitati y’urwego rwihariye ngo izafasha MMI kubona ubwisanzure bukenewe mu bijyanye no gushaka no gucunga abakozi bayo, no gushyiraho amabwiriza agenga imitangire y’amasoko.

Muri ubwo buryo, hashingiwe ku kuba MMI ari Ikigo cy’imari kigengwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, iramutse yubahirije ibisabwa n’itegeko ryo mu 2020 rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta, ngo "byatuma itakaza uburyo bw’imikorere yayo nk’ikigo cy’imari."

Isobanurampamvu rikomeza riti "Yahinduka ikigo cya Leta kidakora imirimo y’ubucuruzi, kandi ubwishingizi icunga ari umwe mu mirimo y’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’amategeko."

Ni muri urwo rwego hateguwe uyu mushinga w’itegeko, utegereje kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko.

Umuyobozi mukuru wa MMI, Lt Col Dr King Kayondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .