00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mpungenge dufite ko twaremererwa n’imyenda-Guverineri Rwangombwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 August 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa, yashimangiye ko nta mpungenge u Rwanda rufite zo kuba rwaremererwa n’imyenda rufata hanze kuko ibipimo bikurikizwa byerekana ko ruhagaze neza.

Hari ibipimo bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga by’uko umwenda waba uremereye igihugu cyangwa utakiremereye.

Hari igipimo cyo kureba umwenda igihugu gifite wo hanze uwugereranyije n’umusaruro mbumbe ariko bigahuzwa n’uyu munsi, nubwo umwenda uhari waba uzishyurwa mu myaka 30 iri imbere cyangwa irenga.

Ugendeye kuri iki gipimo, mu mwaka wa 2021, umwenda w’u Rwanda wari ugeze kuri 34.6%, ni mu gihe igipimo cy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), kigaragaza ko igihugu kiba gitangiye kuremererwa n’umwenda iyo kigeze kuri 55%. Kuri iki gipimo u Rwanda ruhagaze neza.

Ikindi gipimo ni ukureba amafaranga igihugu kibona aturutse hanze mu byo cyoherezayo kuko akenshi ni yo agomba gukoreshwa mu kwishyura iyo myenda yo hanze, akagereranywa n’umwenda.

Guverineri Rwangombwa ati “Iyo ugereranyije amafaranga tubona aturutse hanze n’imyenda twishyura hanze, iyo urebye kugeza 2021 twari kuri 22% ariko uyu mwaka tuzaba turi kuri 7.7%. Muri 2021 byarazamutse kuko u Rwanda rwishyuye umwenda wa Euro Bond”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yigeze gutangaza ko iri zamuka rikabije ryatewe n’uko u Rwanda rwafashe amafaranga mu isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshamwenda, aho rwabonye miliyoni 620$ rwari rukeneye.

Yagize ati “Twagombaga kuba turi hasi cyane ya kiriya gipimo, muzi ko twakoze ikintu gikomeye muri uyu mwaka, twafashe amafaranga muri Euro Bond, twishyura umwenda wagombaga kwishyurwa mu 2023, twawishyuye mbere y’igihe.”

Muri 2020 amafaranga u Rwanda rwakuraga mu byo rwohereje hanze ugereranyije n’umwenda yari kuri 5%. Muri uyu mwaka azaba ari 7.7% agere ku 8.7% umwaka utaha kuko nabwo igihugu kizishyura agace kasigaye ka Euro bond, hanyuma 2024 abe 8%.

Rwangombwa ati “Ubundi igipimo wageraho ukagaragaza ko uremerewe n’umwenda ni 21%, turacyari kure yayo rero”.

Igipimo cya gatatu ni amafaranga akurwa mu misoro agereranywa n’imyenda yishyurwa. Aya ntagomba kurenga 23% ariko mu 2020 u Rwanda rwari kuri 5%, uyu mwaka azaba ari 9.5% kugeza muri 2024 azaba ari 11%.

Guverineri Rwangombwa avuga ko ibi bipimo bitatu byerekana ko nta mpungenge zihari z’uko umwenda uzaremerera u Rwanda kuko n’iyo ukuruye ukageza mu 2050 nta kibazo gihari.

Ati “Nta mpungenge dufite y’uko twaremererwa n’imyenda twishyura kuko imyenda leta ifite ni imyenda hejuru ya 80% izishyurwa mu gihe kirekire cy’imyaka 30, 40 kandi inyungu iriho ikaba ari zeru n’ibice, bituma kwishyura iyo myenda bitaremerera igihugu”.

Ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6% bitewe n’umuvuduko w’ibiciro ku isoko aho muri Nyakanga byari 15% mu mwaka wose bikazaba ari 12.1%, iki kikaba ari ikintu giteye inkeke.

Isesengura ryagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rikiri ku kigero cyo hejuru ahanini bitewe n’ibibazo binyuranye bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku rwego rw’Isi n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke imbere mu gihugu.

Hari kandi izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa by’ingenzi nka peteroli, gaz n’ibiribwa byakomeje kwiyongera n’ingaruka z’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Imbere mu gihugu naho ibiciro by’ibiribwa byariyongereye bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke biturutse ku kirere kitabaye cyiza hamwe n’ibiciro bihanitse ku isoko mpuzamahanga by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buhinzi.

Guverineri Rwangombwa avuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro kitazagira ingaruka ku buryo u Rwanda rwishyura imyenda kuko ari ikibazo gishobora kumara imyaka nk’ibiri kikarangira kandi n’ubukungu bukomeje kuzamuka.

Inzobere mu bukungu zihamya ko imyenda u Rwanda rufata ikoreshwa neza ari na yo mpamvu abantu badakwiye kugira impungenge z’uko izishyurwa.

Hatangwa ingero z’umwenda u Rwanda rwafashe rwubaka Kigali Convention Center, uwaguze indege muri RwandAir, uwubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo n’ibindi bikorwa bifite akamaro ku bukungu bw’igihugu.

Guverineri Rwangombwa yemeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu myenda rufata kuko itari ku gipimo cyo kururemerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .