00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PSF yatangaje igihe Imurikagurisha Mpuzamahanga rizatangira kubera i Gahanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 August 2022 saa 10:46
Yasuwe :

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi [EXPO] rizaba ryarimuwe rikavanwa i Gikondo aho risanzwe ribera rikajyanwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ku nshuro ya 25.

Ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa PSF, Robert Bafakulera, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera n’abandi.

Mu byagaragajwe harimo kuba kugeza ubu umubare w’abitabira iri murikagurisha ugenda wiyongera waba uw’abamurika b’imbere mu gihugu n’abanyamahanga ndetse n’abaza gusura cyangwa kugura.

Nk’uyu mwaka PSF ivuga ko abamurika bagera muri 500 mu gihe abaza gusura no kugura ku munsi baba babarirwa hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi 10.

Aha ni ho PSF ihera ivuga ko ahabera imurikagurisha hamaze kuba hato ku buryo bagiye gutangira kubaka ahantu hisanzuye rizajya ribera.

Perezida wa PSF, Robert Bafakulera yabwiye itangazamakuru ko umushinga wamaze kunozwa ku buryo mu gihe cya vuba hazatangira ibikorwa byo kubaka.

Ku rundi ruhande ariko ni umushinga umaze igihe gusa PSF ikavuga ko wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Mu 2018 nibwo PSF yihaye igihe ntarengwa cy’imyaka itatu cyo kuba yubatse ahabera imurikagurisha hagezweho hazwi nka Rwanda International Trade and Exhibition Park.

Bafakulera ati " Twari kuba twarahubatse ariko dukomwa mu nkokora na Covid-19, ariko abayobozi bashya twihaye intego y’uko mu myaka mike tuzaba twamaze kuhubaka ku buryo nko mu myaka ibiri cyangwa itatu twazaba twamaze kwimukira ahantu hashya."

Yakomeje agira ati “Murabona ko buri uko umwaka uza niko haza abantu benshi, hano haragenda haba hato kandi rero ni nako n’abanyamahanga baza kwitabira iri murikagurisha bagenda biyongera.”

Yavuze ko hakomeje ibiganiro n’ibindi bihugu ku buryo mu myaka iri imbere ibihugu byitabira bizagenda byiyongera na byo bikaza kureba ibikorerwa mu Rwanda ari na ko bimurika ibyo bikora.

Ati “Hari ibihugu byinshi byaba ibyo muri Afurika cyangwa hanze yaho, twagiranye amasezerano ku buryo mu bihe biri imbere abamurika bazaba ari benshi cyane.”

Imibare ya PSF igaragaza ko kuva mu 1998, ubwo imurikagurisha ryatangiraga kubera mu Rwanda, hagiye habaho ukwiyongera kw’abamurika, ibikorwa na serivisi zimurikwa ndetse n’abitabira baje gusura cyangwa kugura.

Imurikigurisha mpuzamahanga ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane
Abayobozi basuye ahamurikirwa ibicuruzwa bitandukanye i Gikondo
Ahakorerwa imurikagurisha mpuzamahanga hagenda haba hato uko imyaka ishira

Inkuru bifitanye isano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .