Aba borozi bari bayobowe na Jean Claude Shirimpumu Uyobora ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, akaba na Visi Perezida w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Shirimpumu asanzwe ari umworozi w’ingurube wabigize umwuga aho azororera mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, binyuze mu kigo yashize, Vision Agribusiness Farm Ltd.
Iri tsinda ry’abantu batatu bakora ubworozi mu Rwanda, ryasuye ibikorwa bitandukanye by’ubworozi mu Bubiligi by’umwihariko imurikabikorwa ry’ubworozi rikomeye ribera ryitwa “Foire de Libramont”. Ni imurika ry’ubworozi rinini mu Burayi ryitabirwa n’abasura basaga 200 000, abamurika 700 mu cyanya gifite metero kare zisaga 200 000.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Shirimpumu yavuze ko bungukiye byinshi muri iryo murika ry’ibikorwa by’ubworozi.
Ati “Twasuye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi, ubona ko riri ku rwego rwo hejuru cyane cyane ko usanga ibihugu bya EU bihahurira bikamurika byinshi bagezeho ku buhinzi n’ubworozi. Gusura imurikabikorwa nk’iryo kuri twe ni igikorwa gikomeye kuko twigiramo byinshi byatuma ibyo dukora tubyongerera agaciro.”
Mu bindi bikorwa bakoze mu Bubiligi harimo gusura aborozi, gusura Kaminuza ya Liège ifite ishami ry’ubworozi baganira n’abarimu n’abashakshatsi bakoramo ku bijyanye n’inkingo no gutera intanga. Banasuye ikigo cyo gutera intanga cyo mu ntara ya Liège, abagize ishyirahamwe ry’aborozi n’ibindi.
Shirimpumu yavuze ko aborozi bo mu Burayi bateye imbere cyane bashingiye ku musaruro w’ibyo bamurikaga ndetse n’amakuru batanga ku bworozi bwabo.
Ati “Abantu bamurika baba barabyiteguye cyane ku buryo batanga amakuru ubona ahagije yanditse, babifitiye inyandiko, hari n’abafite amashusho basobanura ibintu byabo kandi bagenda berekana ikoranabuhanga bamaze kugeraho.”
“Mu bworozi bagusobanurira ukuntu byabafashe imyaka igera ku ijana kugira ngo bagere ku nka itanga inyama uyu munsi ku buryo bushimishije, bakakwereka aho bavuye. Bati iyi nka iyo yabaga ifite ibiro 400 yabaga ifite byinshi ariko ubu dufite igera kuti toni 1.5.”
Nk’aborozi b’ingurube, Shirimpumu yavuze ko nabo mu Rwanda bagiye kuvugurura ubworozi bwabo ku buryo butanga umusaruro ufatika.
Ati “Byatugaragarije ko natwe tugiye kwiyubaka ndetse byanashoboka natwe tukajya dukora imurikagurisha ryihariye aborozi b’ingurube bakaba bafata icyumweru ababyifuza bagasobanukirwa. Uyu munsi tukaba twamurika ingurube, inkoko n’andi matungo magufi, byafasha umuntu wese kugira ngo abone amakuru ahagije.”
Ahereye ku bwoko bw’ingurube yorora, Shirimpumu yemeza ko zishobora kubyazwa umusaruro birenze uko bikorwa ubu.
Ati “Noroye ingurube zo mu bwoko bwa piétrain, hakaba n’indi ngurube ya Landrace. Iyo ufashe izo ngurube ukazihuza imwe ikabangurira indi, ingurube ivuyemo iba ifite umwihariko kuko igira inyama nziza igakura vuba. Piétrain igira inyama nziza naho Landrace ikamenya kwita ku bana neza bagakura vuba, iyo ubihuje rero havamo indi ngurube ibibumbatiye vuba.”
Ingurube mu Rwanda ni itungo ritahabwaga agaciro kuko ryazanye n’umwaduko w’abazungu ariko kuri ubu Leta yabonye ko ifite uruhare runini mu kugeza ku gihugu kuri gahunda yo kwihaza ku nyama.
Shirimpumu avuga ko ingurube ishobora gutanga umusanzu ugera kuri 48 % by’inyama igihugu gikeneye zaba izo kurya imbere mu gihugu cyangwa kohereza hanze.
Ati “Mu Rwanda twatangiye kuzorora mu buryo bw’umwuga, ku buryo ya ngurube yirirwaga itoragura ibyo kurya ku gasozi atari ko bikimeze. Ubu turazorora mu biraro zikagaburirwa mu biraro, zikagaburirwa neza, dutangiye gushaka icyororo cyiza gitanga umusaruro.”
Ashingiye ku musaruro ubworozi bw’ingurube bumaze kumugezaho, Shirimpumu avuga ko ari umushinga ushobora gufasha abaturage n’igihugu gutera imbere mu buryo bwihuse.
Ati “Natangiye buhoro kugeza igihe naje kurekera akazi ka Leta aba aribyo nkora gusa. Birantunze n’umuryango wanjye kandi bitanga n’akazi. Hari abakozi bahoraho n’abanyakabyizi. Hari abaza kungurira, abo ngurirra ibiryo, abaturage bakenera ifumbire, abo ngurisha inyama n’ibindi.”
Ubworozi bw’ingurube bumaze guteza imbere benshi mu borozi bwo mu Rwanda kuko budasaba igishoro kinini kandi zikororoka mu gihe gito. Bijyana kandi n’ubwiyongere bw’abakunzi b’inyama z’ingurube zikunzwe mu tubari n’amahoteli yo mu Rwanda ku izina ry’Akabenzi.
Kurikira ikiganiro cyose muri vidéo:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!