Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikaba rizarangira kuri 16 Kanama 2022.
Ryongeye kuba mu buryo busesuye aho serivisi zirimo utubari, aho abana bidagadurira, amasaha yo gufunga [rifungura Saa Mbili za Mugitondo rigafunga Saa Yine z’Ijoro mu minsi isanzwe naho muri Weekend rigafunga Saa Sita z’Ijoro] n’izindi serivisi zari zarakomwe mu nkokora mu myaka ibiri ishize kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa PSF, Robert Bafakulera, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera n’abandi bagarutse ku mwihariko w’iri murikagurisha.
Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga ribaho kugira ngo bamenye ibikorwa mu bucuruzi butandukanye aho bigeze.
Ati “Imurikagurisha ribaho kugira ngo abantu bamenye ibikorwa mu bucuruzi butandukanye. Harimo ibijyanye n’ubucuruzi muri rusange ndetse n’inganda noneho hakazamo n’abanyamahanga kugira ngo na rya shoramari dukurura rigere ahangaha.”
Bafakulera yavuze ko iri murikagurisha rifite umwihariko wo kuba ryaritabiriwe n’abamurika benshi kuko bageze kuri 480.
Yakomeje avuga ko rizasoza abamurika bamaze kurenga 500, mu gihe ubusanzwe babaga bagera kuri 420.
Ati “Bagera kuri 480 kandi biragaragara ko bazarenga 500, ni ibintu byo kwishimira kuko mu myaka yashize ntabwo bageraga kuri uwo mubare. Ibi biragaragaza intambwe imaze guterwa.”
Dr Ngabitsinze, avuga ko imurikagurisha rigira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi no kubaka icyizere cy’ishoramari ry’ejo hazaza ku baryitabira.
Ikoranabuhanga…
Perezida wa PSF, Bafakulera Robert, asobanura ko imurikagurisha ari urubuga ruhuza abashoramari batandukanye n’ibigo by’ubucuruzi bikabafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Ni ibintu ahurizaho na Minisitiri Dr Ngabitsinze uvuga ko aya aba ari amahirwe y’abikorera bo mu Rwanda cyangwa abaturutse mu bihugu bitandukanye yo kuba bamenyekanisha ibyo bakora.
Ati “Imurikagurisha rihuza abamurikabikorwa batandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bazanye ibicuruzwa binyuranye. Aya ni amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu bucuruzi nk’uko byagiye bigaragara mu mamurikagurisha yabanjirije iri ry’uyu mwaka.”
Yakomeje avuga ko kuva hatangizwa imurikagurisha mu myaka 25 ishize, hagiye habaho impinduka cyane cyane mu ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi ku bamurikabikorwa.
Ati “Ubu nta wukigura tike imwe bagomba guca ageze aho binjirira, ukoresha telefone wishyura wagera ku muryango ukererekana ubutumwa cyangwa bagakoresha ikoranabuhanga rya ‘Scan’, ibi ni ibintu byo kwishimira.”
Ibi ni bimwe mu bituma bamwe mu banyamahanga bitabira iri murikagurisha baje kumurika ibikorwa byabo biyongera ndetse bagashimangira ko bazaba abaranga beza.
Graham Howe ukomoka muri Danmark, yaje mu Rwanda kumurika amatara akoresha imirasire y’izuba, avuga ko uruganda ahagarariye rwifuza gufungura ishami ryarwo mu Rwanda.
Ati “Mu Rwanda ni ahantu heza twakunze, uburyo ikoranabuhanga ryatejwe imbere, kwiyandikisha hano ntabwo byansabye kuza i Kigali nabikoreye kuri Internet.”
Umutekano w’abantu n’ibyawo
Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ribaye ku nshuro ya 25, rikaba rimaze kuba urubuga ruhuza abamurika n’abaguzi. Abaryitabira bagaragaza ko ari amahirwe adasanzwe bashyiriweho n’igihugu.
Rwiyemezamirimo Sina Gérard [Entreprise Urwibutso/Nyirangarama] uri mu batangiranye n’iri murika mu 1998, ubwo ryaberaga muri Collège Saint André, i Nyamirambo avuga ko yungukiyemo byinshi kandi yifuriza abikorera bo mu Rwanda na bo kugera muri iri murika bakibonera ayo mahirwe.
Ati “Kwitabira imurikagurisha harimo ubwenge bwinshi kuko ngo ari ahantu hahurira abashoramari banyuranye bakungurana inama, uretse kunguka abakiliya. Ni ibintu nashishikariza buri wese kujya aryitabira.”
PSF itangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga ryitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 8 na 10 ku munsi mu minsi y’impera z’icyumweru ho iyi mibare ngo irarenga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko umutekano waba uw’umuntu ku giti cye ndetse n’uw’ibicuruzwa bye wizewe.
Ati “Iri murikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25 kandi kuba rikomeza kubera hano ni ukubera ko hari umutekano kandi uzakomeza kubungabungwa.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’impanuka zishobora gutera inkongi ku buryo bwihuse, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryateganyije ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mugisha Lucien
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!