00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutseho 28,6% muri Nyakanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 August 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko byiyongereyeho 15,6% muri Nyakanga 2022 ugereranyije na Nyakanga 2021, aho nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 28,6%.

Muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 13,7%. Ibi ni ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, ari nabyo byifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda.

Ikigo cy’ibarurishamibare cyatangaje ko muri Nyakanga 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 28,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongeraho 7,5%.

Mu kwezi gushize kandi, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,4%, naho ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 17,2%.

Gikomeza kiti "Iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Nyakanga 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 12,5%. Iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022, ibiciro byiyongereyeho 1,7%."

Ni mu gihe ku biciro byo mu byaro, muri Nyakanga 2022 byiyongereyeho 22,5%, ugereranyije na Nyakanga 2021. Muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 17,9%.

Ikigo cy’ibarurishamibare gikomeza kiti "Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nyakanga, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 34,5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11,4%."

"Iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022, ibiciro byiyongereyeho 3,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%."

Ni mu gihe ibiciro bikomatanyirijwe byo mu mijyi no mu byaro, muri Nyakanga 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 19,6%, ugereranyije na Nyakanga 2021.

Muri Kamena 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 16,1%.

Uretse mu Rwanda, ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikomeje kuzamuka cyane, ahanini kubera ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine n’ibiciro by’ubwikorezi byatumbagiye cyane.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo iheruka kwemeza ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607 Frw kuri litiro, naho lisansi ikagura 1609 Frw.

Ni ibiciro byakomeje kuzamuka cyane, ku buryo iyo Leta idashyiraho uburyo bwa nkunganire, litiro ya mazutu yari kuba igura 1757 Frw, litiro ya lisansi ikagura 1767 Frw.

Ni ibintu byose birushaho gutumbagiza ibiciro ku isoko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ibiciro ku masoko bidahita bihinduka, ari nayo mpamvu ya nkunganire leta ishyiramo.

Ati "Gusa nyine imitwe y’abantu cyangwa ubucuruzi muri rusange, impinduka ntoya ibayeho itera izindi, ariko nka Leta kubera ko tuba dushinzwe gukurikirana uko ibintu bimeze, tureba abacuruzi, tukareba n’abaguzi, ahari ikibazo tukagikemura mu buryo bwihuse."

Gusa yavuze ko abacuruzi bashobora kugaragaza ko barimo guhomba, nabyo bifite ukundi byarebwaho.

Ibiciro by'ibiribwa bikomeje kuzamuka uko bwije n'uko bukeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .