00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyange Industries yamuritse ‘jus’ nshya zirimo ikozwe mu mapera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 August 2022 saa 02:50
Yasuwe :

Uruganda rwa Inyange Industries rusanzwe rutunganya bimwe mu binyobwa bidasembuye rwamuritse imitobe ‘jus’ ibiri inyuranye irimo n’uw’amapera utari usanzwe ku isoko ry’u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 10 Kanama 2022, ni bwo iyi mitobe yamuritswe nk’integuza yo kurarikira Abaturarwanda kuyakira ku isoko.

Imitobe yashyizwe ku isoko harimo uw’Inyange w’Amapera (Guava Juice) ndetse na Inyange Cocktail Juice igizwe n’uruvange rw’imbuto zikungahaye ku ntungamubiri.

Ubusanzwe amapera ni ubwoko bw’imbuto ziribwa kandi zifitiye umubiri akamaro kuko agizwe n’intungamubiri zitandukanye nka vitamin A, C ndetse n’imyunyungugu nka sodium ndetse na potassium bifasha umubiri kugubwa neza.

Amapera yifitemo ubudahangarwa bwo kurinda umubiri indwara kuko akungahaye ku ntungamubiri ya Vitamin C zikunze kuboneka no mu mbuto z’amacunga.

Amapera ni imbuto yagaragaje ko yagira uruhare runini mu kugabanya ibyago bya kanseri ya prostate ku bagabo kandi akarwanya imikurire ya kanseri y’ibere ku bagore kuko akungahaye kuri Lycopene.

Uretse umutobe w’amapera, Inyange Industries yanamuritse umutobe mushya ukozwe mu ruvange rw’imbuto zose ibizwi nka Cocktail Juice. Wifitemo umwihariko wo guhuriza hamwe intungamubiri na vitamin zose ziba mu mbuto zinyuranye.

Umuyobozi wungirije wa Inyange Industries Ltd, Muhire D. Anita, yavuze ko uru ruganda rukorera Abanyarwanda kandi ku nyungu zabo ari na yo mpamvu ruharanira gukora ibifite ubuziranenge.

Ati “Twebwe nk’Inyange ntabwo dushobora gusiga akantu ako ari ko kose gashobora gutuma umukiliya atishimira ibyo twakoze, iyo bigeze ku birebana n’ubuziranenge.”

“Turi mu gihe aho abakoresha ibicuruzwa byacu bita cyane ku byo bakoresha, mu rwego rwo kubashyira mu mwanya mwiza hagendewe ku byifuzo byabo ndetse no guhanga udushya kugira ngo tubashimishe. Uwo ni wo murongo turimo.”

Yavuze ko kuba Uruganda Inyange Industries Ltd rufite izina rikomeye mu gihugu bityo rukora rwifuza guhaza ibyifuzo by’abakiliya kandi ko ibi bicuruzwa bishya bizafasha kurushaho kubagusha neza.

Imitobe ibiri mishya Inyange Industries yagejeje ku isoko, irasanga indi itanu uru ruganda rusanganywe, irimo uw’amatunda, imyembe, inanasi, ipapayi n’amacunga (orange).

Umutobe w’amapera n’uw’imbuto zose zivanze ni uw’umwimerere kuko ukozwe mu mbuto gusa ku kigero cya 100%. Bisobanuye ko uzirikana akamaro k’imbuto mu mubiri yayifashisha ndetse akarushaho kugubwa neza.

Iyi mitobe mishya na yo izagera ku isoko mu maduka atandukanye mu gihe cya vuba kandi ku giciro gisanzwe aho agakarito ka litiro imwe kazajya kagura 2000 Frw mu maduka atandukanye.

Uruganda rwa Inyange Industries Ltd rusanzwe rukora, rukanacuruza ibinyobwa binyuranye birimo amata, amazi, imitobe y’imbuto zitandukanye [zirimo mango (umwembe) na pomme] n’ibindi bicuruzwa biboneka ku isoko ry’u Rwanda.

Bari bafite akanyamuneza ubwo Inyange Industries yamurikaga jus nshya zirimo iy'Amapera (Guava Juice) na Inyange Cocktail Juice igizwe n’uruvange rw’imbuto zikungahaye ku ntungamubiri
Muri iki gikorwa, abacyitabiriye banasogongeye kuri izi jus bumva icyanga cyazo
Inyange Industries yamuritse ‘jus’ nshya zirimo ikozwe mu mapera
Jus nshya za Inyange zamuritswe bigizwemo uruhare n'abakobwa b'uburanga
Jus yamuritswe irimo ikoze mu mapera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .