00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuyihagarika ntibishoboka: Icyo Minisitiri Dr Ngabitsinze avuga kuri ‘Betting’ ikomeje kutavugwaho rumwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 August 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] yatangaje ko imikino y’amahirwe iramutse ikoreshejwe n’abayifiteho amakuru ndetse n’abaturage bagasobanurirwa ko kuyikina habamo guhirwa no kudahirwa, ishobora kuba umusemburo w’iterambere kuri bamwe.

Ni ibyatangajwe n’iyi minisiteri mu gihe iyi mikino y’amahirwe izwi nka ‘Betting’ ikomeje kutavugwaho rumwe aho usanga hari abo yagize imbata, abagore yatandukanyije n’abagabo babo ndetse n’abahombye utwabo twose kubera yo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko igikwiye ari uko abantu bamenya ko ari imikino y’amahirwe.

Ati “Imikino y’amahirwe iri mu cyo twita amahitamo ariko afite ibibazo, mu Kinyarwanda babyita amahitamo avuga ati ‘irabyara inyana nitabyara ikimasa’. Ni ukuvuga ngo amahirwe aba ari 50%.”

Yakomeje agira ati “Imikino y’amahirwe rero ushobora no kutagira amahirwe. Ni ukuvuga ngo ushobora gutakaza byose, icyo abantu bakora ni umukino uri ku Isi yose ukorwa n’abantu batandukanye mu byiciro byinshi.”

Minisitiri Dr Ngabitsinze avuga ko icyakorwa ari ukwigisha no gukorana n’abafite iyi mikino mu gutanga amakuru yimbitse kuri yo kugira ngo abayigana bose bajye baba basobanukiwe.

Ati “Ahubwo turibaza, ese Abanyarwanda barateguwe bihagije ngo bumve ko umuntu akina uriya mukino hari aho yabanje kugera? Cyangwa ubona amafaranga wagombaga kugura ibyo kurya nimugoroba kugira ngo urebe ko wayakina akaguha menshi?”

Dr Ngabitsinze asobanura ko akenshi abantu bakina imikino y’amahirwe ari abantu baba bafite amafaranga yakwitwa ko yasagutse cyangwa nyirayo avuga ati ’iyi nyungu nshobora kuyishora mu mikino y’amahirwe akunguka’.

Minisitiri Dr Ngabitsinze avuga kandi ko nka leta icyo igomba gukora ari ugushyiraho amategeko n’amabwiriza bigenga iyi mikino ariko ubundi kuyihagarika byo bidashoboka.

Ati “Aha rero icyo twakora mu gihugu cyacu mpamya ko tugomba gukora cyane ni ukumvisha abantu ko umukino w’amahirwe, ni icyo umutima wawe wahisemo. Icyo twe nka Leta tugomba gukora ni ugushyiramo amategeko abigenga.”

Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo ari ibintu uhubukira ngo n’umushahara wawe, utarishyurira abana ishuri ngo wumve ko ugomba kuwujyana hariya […] kuko burya ni ibintu biba bibaze, uwakoze uwo mukino hari ibyo aba ashaka.”

Minisitiri Dr Ngabitsinze avuga ko impamvu mu bijyanye n’iyi mikino y’amahirwe hagiye hazamo ibibazo wenda na Leta ikagira icyo ikora, ari uko hari igihe usanga abayifite bashobora kuba bakinisha abantu bataragira imyumvire ya nyayo kuri iyo mikino.

Inkuru bifitanye isano: Umuti w’ababaye imbata za ’Betting’: Ibidasanzwe muri politiki nshya y’imikino y’amahirwe

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko Leta izakomeza kugenzura ko amategeko agenga imikino y'amahirwe yubahirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .