Aya masezerano yari amaze igihe yarumvikanyweho ndetse yaratangiye no kubahirizwa kuva tariki ya 1 Mutarama 2022. Yashyizweho umukono ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 11 Kanama 2022.
Yitezweho kuzamura imibereho y’Ikipe ya REG BBC ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bya Prime Insurance Ltd, ikigo cy’ubwishingizi kimaze kuba ubukombe mu Rwanda.
Ku ruhande rwa Prime Insurance Ltd, aya masezerano yasinywe na Ruzigande Jean Damascène uhagarariye Ibikorwa bya Tekiniki mu gihe REG BBC yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Francis Murindabigwi.
Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 100 Frw, ni zo Prime Insurance Ltd izagenera REG BBC, na yo ikazayifashisha mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Mu byumvikanyweho hakubiyemo ko REG BBC izajya yambara imyenda iriho ibirango bya Prime Insurance Ltd, ikamenyekanisha ibikorwa byayo biciye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’aho ikipe izajya ikorera imyitozo.
Ku kirebana no kuzajya bamamariza ku bibuga REG yakiniyeho, havuzwe ko ibyo bizajya bikurikiza amabwiriza agenga amarushanwa bitabiriye.
Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Siporo muri REG, Geoffrey Zawadi, yavuze ko bishimiye ubufatanye bagiranye na Prime Insurance Ltd kuko bugaragaza umusaruro w’iyi sosiyete mu kugeza ibyishimo ku Banyarwanda.
Ruzigande Jean Damascène ushinzwe Tekiniki muri Prime Insurance Ltd, yashimiye REG yemeye kwinjira mu masezerano y’imikoranire n’iki kigo.
Yakomeje ati “Kuko biri mu nshingano zacu guha Abanyarwanda ibyo bakunda. Mutubona ahantu henshi hatandukanye nko mu masiganwa y’amagare no mu y’amamodoka. Kuri iyi nshuro twahisemo Basketball na REG by’umwihariko kuko ari ikipe isigaye ikurura abakunzi benshi kuri stade nziza muri Afurika “BK Arena. Ku bw’ibyo rero ntitwabura kubitera inkunga.”
Mulindabigwi Francis uyobora REG BBC na we yavuze ko banyuzwe n’ubufatanye bitezeho ko buzazamura urwego rw’ikipe yabo.
Yagize ati “Ubu bufatanye ni bwiza cyane kuko natwe nka REG turi ikipe y’ikigugu. Twarenze urwego rwo kumenyekanisha ikigo cya REG no kugira ngo duhe Abanyarwanda ibyishimo, ariko turacyafite byinshi byo gukora.’’
“Ubu dufite intego zo gusubira muri BAL (Basketball Africa League) ndetse tukarenga n’aho twagarukiye ubushize. Aha ni ho amasezerano na Prime agiye kuba ingirakamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ntabwo bahisemo nabi gukorana natwe kandi natwe ntituzabatenguha.”
Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga Cogear Ltd, Ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Imaze kugaba amashami arenga 60 mu gihugu mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.
Ikipe ya REG BBC byinjiye mu mikoranire yo yabonye izuba mu 2016. Mu myaka itandatu gusa imaze guhamya igitinyiro ndetse ni yo yari ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) ryasorejwe i Kigali aho yaviriyemo muri ¼.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!