00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha MTN Rwanda barenze miliyoni 7,3

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 March 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Imibare mishya yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda, igaragaza ko abakoresha umurongo wa MTN bageze kuri miliyoni 7,3 mu gihe abakoresha uburyo bwa Mobile Money bageze kuri miliyoni 4,9 mu mwaka wa 2023.

Imibare kandi igaragaza ko mu 2023 amafaranga MTN Rwanda yinjije binyuze muri serivisi itanga yazamutse ku kigero cya 11,2%, ugereranyije n’uwari wabanje aho hiyongereyeho miliyari 246.5 Frw.

Imibare igaragaza ko amafaranga MTN Rwanda yinjije mbere y’imisoro hazamutseho miliyari 115,8 Frw.

Ku bijyanye n’inyungu za MTN utabariyemo imisoro zagabanyutseho 28,8% ugereranyije n’umwaka ushize kuko yungutse miliyari 11.4 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko bishimiye kuba ibyo binjije byariyongereye.

Ati “Twishimiye ko umwaka wa 2023 wabaye mwiza kuko twakomeje kwaguka nubwo wari umwaka utoroshye twahuyemo n’imbogamizi zitandukanye. Icya mbere twabashije kongera umubare w’abafatabuguzi kandi tuzi ko intego ya mbere y’ikigo cy’itumanaho aba ari ukuzamura umubare w’abagikoresha.”

“Umwaka ushize twabashije kwinjiza abakiliya bashya biyongereyeho 6.5%, icya kabiri ni ikoreshwa rya internet kandi twabashije kongera ibihumbi 300 by’abayikoresha bashya. Icya gatatu twongereye umubare w’abakoresha telefoni zigezweho ngira ngo mwese muzi gahunda ya Macye Macye ifasha abantu kuzitunga.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko kandi babashije kongera umubare w’abakoresha Mobile Money aho kuri ubu bagera hafi kuri miliyoni eshanu.

Mapula yagaragaje ko nubwo ari umwaka wagenze neza ariko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zishingiye ku itakazagaciro ry’ifaranga, ihindagurika ry’idorali, igabanyuka ry’ibiciro ku bo bakora serivisi zimwe ndetse no kugira ihangana rikomeye byagize ingaruka zikomeye ku mikorere ya MTN Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money, Chantal Mutoni Kagame yagaragaje ko nubwo umubare w’abakoresha serivisi z’imari bifashishije telefoni ukomeje kwiyongera ariko hakiri gushakwa uko byakwagurwa ku buryo buri wese utunze telefoni aryoherwa nabyo.

Ati “Uyu mwaka mu bintu byinshi bigiye gukorwa ni uko twaha abanyarwanda bose bakoresha Mobile Money uburyo bwo kwiguriza ahantu hatandukanye kandi uko babishatse. Ni byo tugiye kureba cyane tutibagiwe ko namwe muba mushaka gukoresha telefoni zanyu mwishyura ibintu hanze (Internet). Mushonje muhishiwe rero kuko ibyo ni ibintu turi gukoraho kugira ngo ukoresha Mobile Money yiyumve ahantu hose.”

Yagaragaje ko ikoreshwa rya kode za MoMo Pay biyongereye cyane kuko umwaka warangiye bafite abantu barenga miliyoni 2,6 bayikoresha buri munsi mu kugura ibintu na serivisi zitandukanye.

Yagaragaje ko hari kwigwa uburyo hakorwa ikarita y’ikoranabuhanga ya Mobile Money ishobora kwifashishwa mu gihe umuntu ashaka guhaha kuri internet.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yagaragaje ko mu mafaranga binjije harimo kuba abakoresha internet bariyongereye kubera ikoreshwa rya 4G no kongera umubare w’abatunze telefoni zigezweho.

Ati “Twabonye amafaranga yiyongera cyane ku bijyanye n’ikoreshwa rya internet, murabizi ko uriya mwaka ari bwo twabonye 4G yacu, ariko kandi hari na gahunda nka Connect Rwanda ndetse na Macye Macye. Ahandi ni ku mafaranga ya Mobile Money, twarangije umwaka dufite miliyoni 4,9 ariko ubu tumaze kurenza miliyoni eshanu z’abayikoresha.”

Yagaragaje ko habayeho imbogamizi zitandukanye zatumye inyungu MTN Rwanda yabonye igabanyuka biturutse ku mbogamizi zinyuranye zabayeho ziganjemo izishingiye ku izamuka ry’amadorali.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwagaragaje ko bimwe mu byagabanyutse mu 2023 ari amafaranga ava mu bakoresha uwo muyoboro bahamagara biturutse ahanini ku kuba ibiciro ku masoko bitari bimeze neza.

Umuyobozi wa MTN Rwanda yagaragaje ko intego ari ukongera umubare w'abakoresha uwo muyoboro
Umuyobozi Mukuru wa MTN Mobile Money, Chantal Umutoni Kagame yagaragaje ko bagiye gukora amavugurura mu kurushaho gukoresha serivisi za Momo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n'amakuru yagaragaje ko hari byinshi bigomba kunozwa
Abayobozi ba MTN Rwanda bagaragaje ko bafite intego zo gukomeza gukora cyane
Abanyamakuru bagaragarijwe uko MTN Rwanda yitwaye ku isoko
Abayobozi ba MTN Rwanda bishimiye uko umwaka wa 2023 wagenze
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yishimiye uko iki kigo cyitwaye umwaka ushize

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .