00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyaruguru: Mu mezi atatu, abantu 25 bagerageje kwiyahura, 12 barapfa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 13 August 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Mu mezi atatu, mu Ntara y’Amajyaruguru abantu 25 bagerageje kwiyahura, muri bo 12 barapfa biturutse ku bibazo by’amakimbirane mu miryango no kwiheba gukabije.

Abo bantu bapfuye mu mezi atatu guhera muri Gicurasi kugera muri Nyakanga 2022.

Ubuyobozi bw’intara buvuga ko mu bagerageje kwiyahura, abenshi babiterwaga no kwiheba gukabije n’amakimbirane yo mu miryango, ariko ko bwafashe ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage, bagahindura imitekerereze kandi bakiyubakamo icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yagize ati"Impamvu zituma abantu bashobora kwiyahura harimo ubumuga bwo mu mutwe, indwara zidakira zishobora gutera kwiheba n’amakimbirane yo mu miryango."

Akomeza agira ati "Ingamba dufite zo gukumira icyo kibazo ni ugukomeza kwigisha mu bufatanye bw’inzego zose hagamijwe guhindura imitekerereze no kubaka icyizere cy’ubuzima umuntu akumva ko niba ahuye n’ikibazo hari andi mahirwe cyangwa indi nzira cyakemurwamo hatabayemo kwiyaka ubuzima."

Kugeza ubu ntushobora kuvura kwiyahura kuko ubwabyo bitari indwara ahubwo bishobora gukumirwa hakurwaho impamvu zishobora kubitera zirimo agahinda gakabije aho abahanga mu mitekerereze ya muntu bafasha abahuye n’iki kibazo kukimenya no kumenya uko bakwitwara mu gihe hari ibyo bibazo.

Hari kandi gufashwa mu buryo bwose ngo umuntu abashe guhangana n’ububabare yahuye nabwo akareka kwihugiraho cyangwa gukora atekereza cyane kuri ibyo ahubwo akagira akanyabugabo ko kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Impuguke mu mitekerereze ya muntu zivuga ko iyo umuntu ababaye ukamuba hafi, nyuma y’icyumweru ashobora gutangira kureba mu buryo bwagutse, akabona ibindi bisubizo mu gihe yabonaga nta na kimwe.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe mu 2020/2021 bari 285.

47 % by’abiyahuye ntihamenyekanye intandaro yo kwiyambura ubuzima, mu gihe abiyahuye bitewe n’amakimbirane mu muryango ari 28 %, ababitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ni 8 %, ababitewe no kwiheba ni 4 %, amakimbirane akomoka ku butaka ni 3 %, ababitewe n’indwara zidakira ni 3% .

Abiyahuye biturutse ku kubengwa no kubenga bangana na 2 %, ubukene bukabije 2 %, amadeni 2 % naho ababitewe n’igihombo ni 2%.

Abagabo nibo benshi biyahuye ku kigero cya 82 %, mu gihe abagore ari 18 %.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko mu bantu 800 000 bapfa biyahuye buri mwaka, nibura 60 % baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, aherutse kubwira IGIHE ko akenshi abantu bagera ku rwego rwo kwiyahura, hari ibindi bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe baba bagaragaje ariko ababari iruhande ntibabihe agaciro.

Ati “Hari n’igihe umuntu yivugira ko atameze neza, ko adafite ibitekerezo bizima, ko adasinzira, ko yumva afite agahinda gakabije kandi kamaze igihe. Umuntu ashobora no kumva amajwi aza amubwira ibyo abandi batumva cyangwa akabona ibyo abandi batabona. Umuntu ashobora kugira ubwoba, kubira ibyuya, agashaka kwiruka, umutima ugatera, ashobora no kumva adashaka kujya mu bandi bantu”.

Dr Kayiteshonga yavuze ko mu gihe umuntu agaragaje ibyo bimenyetso n’ibindi, ubundi akwiriye guhita afashwa n’abamuri hafi, bakamuganiriza bakanamugeza kwa muganga.

Intara y’Iburasirazuba ifite umubare w’abiyahura benshi kuko bangana na 29 % , Iburengerazuba ni 23 %, Amajyaruguru 19 %, Amajyepfo 18 % naho Umujyi wa Kigali ni 11 %.

Akarere kagize umubare munini w’abiyahuye hagati ya 2019 na 2020 ni Nyagatare ifite 7 %, Gasabo ni 6 %, Gicumbi 6 %, Rutsiro 6 %, Karongi 5 %.

Imibare igaragaza ko abiyambuye ubuzima bakoresheje kwimanika mu mugozi bangana na 78 %, abakoresheje uburozi ni 16 %, abiyahuye bakoresheje amazi ni 5 %, gusimbuka bavuye hejuru (ku nyubako0 ni 0.1 %.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .