00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Babangamiwe na serivisi bahabwa kubera amavuriro abiri akoramo umuganga umwe

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 16 August 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Abatuye mu Kagari ka Mwendo n’Akagari ka Kigoma mu murenge wa Muko muri Gicumbi, babangamiwe no guhabwa serivisi rimwe na rimwe kuko mu mavuriro mato abiri bafite (postes de santé), umuganga bahafite ari umwe.

Aba baturage bavuga ko rimwe bajya ku ivuriro runaka muri ayo abiri, bagasanga rifunze kuko uwo muganga yakoreye ahandi.

Mukaneza Annonciata umuturage utuye mu kagari ka Mwendo yagize ati “Birakubangamira iyo ugiye kwivuza kuri poste de santé ya Mwendo bakakubwira ko muganga atakoreye muri ako kagari. Bari batubwiye ko bazamanika amatangazo y’igihe zabajya bakorera ariko ntabwo tubihasanga. Ubimenya wafashe igihe cyawe kandi ufite n’imbaraga nke nk’ umurwayi, bikagusaba kongera gutangira urugendo ukajya kwivuriza mu kagari ka Kigoma kuko ariho aba yagiye gukorera”.

Tumwine Emmanuel nawe utuye mu kagari ka Kigoma, avuga ko binababaje kubaka ivuriro nta muganga uzakoreramo.

Ati “Aho kubaka amavuriro abiri nta baganga bazayakoreramo, byaruta ukubaka rimwe rikora umunsi ku munsi ,ariko abarwayi bahagana ntibaze ngo basange hafunze ngo bongere kuzenguruka basiragira bajya kwivuriza mu kandi kagari. Turasaba umuganga niba atari yaboneka bajye baduha gahunda imenyekanisha ivuriro rizakora.”

Umuyobozi w’ ikigo nderabuzima cya Muko, Dusabe Aaron yavuze ko ikibazo ari umuganga wari uhasanzwe nyuma akiyambazwa bakamwimurira kujya gukorera ahandi.

Ati “Kuri poste de santé ya Kigoma na Mwendo twabahaye gahunda y’igihe tuboherezaho umuganga, keretse niba twaramanitse itangazo abana bakarikuraho. Impambi ni uko umuganga umwe wari uhari byabaye ngomba ko leta imwiyambaza, ajya gukorera ahitwa Nyaruka. Mu gihe tutarabona undi turaba dukoresha ubushobozi dufite.”

Ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi bwemeza ko ikibazo cy’ abaganga bacye gihari, ariko gikomeje gushakirwa umuti urambye mu bice bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney yagize ati “iki kibazo ahanini gikubiyemo ko ari ikibazo cy’abaganga bake, kiri hirya no hino mu karere kacu. Turi gukorana na Minisiteri y’ubuzima, aho turi gusaba ko badufasha kubona abandi baganga biyongera ku bahari, kuko bituma tudatanga serivisi neza uko bikwiriye”

Hashize iminsi havugwa ibibazo mu mikorere ya za postes de santé mu gihugu ndetse zimwe zagiye zihagarika gutanga serivisi kuko abazikoreramo babuze.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hari gushakwa umuti ushingiye ku kwemerera abantu bose babifitiye ubushobozi kuba bacunga ayo mavuriro no kuyongerera serivisi.

Abatuye Mwendo na Kigoma babangamiwe no gusiragizwa kubera kugira muganga umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .