Iyi nzu y’ababyeyi yatashywe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Rusizi areba uko serivisi z’ubuzima zitangwa.
Muri urwo rugendo yeretswe bimwe mu bibazo by’ingutu biri muri serivisi z’ubuzima ndetse abizeza ko ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi bizashakirwa umuti urambye.
Nyuma yo gutaha Inzu y’Ababyeyi mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye, bamwe mu bahoze babyarira mu yahoze ishaje bavuga bitari biboroheye kuko no kubona aho umubyeyi arambika umusaya byari ikibazo.
Mukaniyonsenga Josiane avuga ko mbere babyariye mu nzu isa nabi ku buryo nta bwinyagamburiro babonaga bitewe n’imiterere yabo.
Yagize ati “Nabyariye mu nzu ya mbere ariko twari twegeranye n’abandi barwayi kandi hari n’inzira y’abanyesoko; iyo batambukaga baratubonaga turi mu byumba cyangwa mu rubagiro. Nta suku yaharangwaga ndetse n’umurwaza ntiyabonaga aho arara.’’
Nyuma yo kuzura kw’inzu y’ababyeyi nshya, ubu abarwayi barisanzura ndetse hari n’isuku ku buryo ntacyo bikanga nk’uko byari bisanzwe mbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko nubwo batashye inzu y’ababyeyi ariko hakiri ibitari byuzura neza bikeneye kwihutishwa.
Yagize ati “Twatashye iyi nzu y’ababyeyi ariko hari ibyo twasanze bituzuye neza. Twasabye akarere ko kabikurikirana. Ikindi twasanze muri serivisi z’ubuzima harimo ibibazo bitandukanye birimo abakozi bake n’ibindi ariko turabizeza ko dufatanyije n’akarere tuzabikemura ku buryo bitarenga uyu mwaka.’’
Inzu y’ababyeyi y’Ikigo Nderabuzima cya Nyakabuye yatashywe yatwaye arenga miliyoni 59 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu Karere ka Rusizi hari ibitaro bibiri birimo ibya Gihundwe na Mibilizi, ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro mato 55.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!