00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mashuri yisumbuye hagiye gusubizwaho amashami y’ubuforomo n’ububyaza

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 7 May 2021 saa 11:47
Yasuwe :

Miniteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gusubizaho Ishami ry’Ubuforomo n’Ububyaza mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kikigaragara.

Minisante yavuze ko ku ikubitiro hagiye gutangira ibigo bitanu bizatangira gutanga amasomo y’ubuforomo, ububyaza , gutera ikinya no gusinziriza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko aya masomo biteganyijwe ko agomba gutangira gutangwa guheri muri Nzeri uyu mwaka.

Yavuze ko iyi gahunda yitezweho gukemura ikibazo cyagaragaraga cy’abaforomo n’ababyaza bake.

Ati “Mu mibare ubundi twakagombye kuba dufite abaganga byibuze bagera kuri bane cyangwa batanu ku baturage 1000. Iyo ugiye kureba rero usanga uko duhagaze uyu munsi, usanga mu baturage 1000 hari umuforomo umwe".

Yavuze ko hagomba gutangizwa ibigo bitanu by’ubuforomo n’ ububyaza ku buryo bazabasha kugera kuri iyo mibare ikenewe.

Yavuze ko amasomo azajya atangira kuva mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu ndetse bakaba banakomeza no muri Kaminuza bakazobera muri ayo masomo.

Ati “Icyiza ni uko abazajya barangiza mu cyiciro rusange umwaka wa Gatatu bazajya bakomeza mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu ndetse bakaba banakomeza na Kaminuza kugira ngo bazobere muri ayo masomo.”

Niyingabira yavuze ko kugeza ubu ibisabwa byose byamaze gutunganywa ndetse ko nta n’impungenge zihari ku barimu bazatanga amasomo.

Mu 2017 mu Rwanda byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340. Ku baforomo, mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego za Guverinoma ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.

Mu biganiro byatangiwe mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bidakwiriye kuba hashize igihe bivugwa ko hakenewe abaforomo bahagije ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Amashuri yisumbuye yigishaga ubuforomo ( écoles de sciences infirmières, ESI) yavuyeho mu 2007, amwe muri yo arafungwa andi yongererwa ubushobozi ku buryo abasha gutanga icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu rwego rwo kugira abaforomo bafite ubushobozi buhagije butuma bakora akazi kabo neza.

Amashuri atanu niyo yasigaye afite ububasha bwo kwigisha ubuforomo n’ububyaza mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Icyakora hari abavuga ko ubu buryo bwagabanyije cyane umubare w’abajya mu buforomo kuko amashuri yari asigaye ari make cyane.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza basaga 12 000, umubare wikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka 10 ishize bitewe n’umuhate wa leta wo kongera umubare w’abakora iyi mirimo binyuze mu gushyiraho amashuri atandukanye mu gihugu, yigisha ubuforomo no kubyaza.

U Rwanda rukeneye abaforomo n'ababyaza bahagije kugira ngo serivisi z'ubuzima zigere kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .