00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Slim&Fit Rwanda yahembye abahize abandi mu kugabanya ibiro byinshi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 August 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Ibirori byo gusoza ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cya Slim&Fit Rwanda, byabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2022 hatangwa ibihembo ku bitwaye neza.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abakobwa n’abagore babanye na Slim&Fit ndetse n’inshuti n’imiryango ngo bishimire uru rugendo rwo kurwanya indwara zitandura.

Watangiranye n’imyiyereko y’abagore n’abakobwa nk’ikimenyetso cyo kwigarurira icyizere cyane ko bavuga ko benshi muri bo bagana Slim&Fit barihebye.

Hakurikiyeho igikorwa cyo guha ishimwe batandatu bahize abandi mu kurwanya indwara zitandura binyuze mu kwirinda umubyibuho ukabije bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa nka SebaMed, Bio Oil, Jibu ndetse na Waka Fitness.

Uwimbabazi Gisele yaje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutakaza ibiro hafi birindwi kuko mbere yo gukorana na Slim&fit yari afite ibiro 114 ariko mu minsi 90 asigaranye 107.

Mutesi Peggy yabaye uwa gatanu nyuma yo gutakaza ibiro icyenda kuko mbere yari afite 107 naho Niwenshuti Soline watakaje ibiro 10 yaje ku mwanya wa kane, mbere yari ibiro 103.

Nyuma hakurikiyeho guha ishimwe batatu ba mbere bahawe amazi na Gas bya Jibu mu gihe cy’amezi atandatu, ifatabuguzi ry’umwaka muri Gym ya Waka Fitness n’ibikoresho bya siporo bahawe na Hope Line Sports.

Ingabire Chantal ni we wabaye uwa gatatu akaba yaragabanyije ibiro bye ho 15 ava ku 123 asigarana 108 mu gihe Kanzayire Eugenie uzwi nka Shangazi yatakaje ibiro 20 kuko mbere yari afite 130.Uwahize abandi yabaye Mahoro Clementine watakaje ibiro 22 akava ku 101 akagera kuri 79.

Dr Iradukunda Cyprien waje uhagarariye Minisitiri w’ubuzima, yashimiye Slim&Fit Rwanda avuga ko ibikorwa byayo bihuye n’ibiteganyijwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi.

Yasoje atanga umukoro ku bitabiriye iki gikorwa abasaba ko bitarangirana n’iminsi 90, ko ahubwo babishishikariza n’abandi ndetse bikagera no mu gihugu hose.

Slim&Fit Rwanda ifasha abagore n’abakobwa kwirinda indwara zitandura binyuze mu kugabanya umubyibuho ukabije.

Batatu ba mbere bagabanyije ibiro byinshi
Abashimiwe kugerageza kurwanya indwara zitandura binyuze mu kugabanya ibiro mu ifoto rusange
Dr Iradukunda Cyprien wari uhagarariye Minisiteri y'Ubuzima muri iki gikorwa
Gisubizo Deborah ni we watowe n'abantu benshi
Kanzayire Eugenie yaje ku mwanya wa kabiri mu bagabanyije ibiro byinshi
Ingabire Chantal wabaye uwa gatatu yatakaje ibiro 15
Miss Slim&Fit Rwanda, Mahoro Clementine byamurenze ararira
Mutesi Peggy waje ku mwanya wa gatanu, yagabanyije ibiro bye ho icyenda
Niwenshuti Solina wabaye uwa kane yatakaje ibiro 10
Uwamwezi Florence, Umuyobozi wa Slim&Fit Rwanda
Ubwo bari bagiye gutangaza uwabaye uwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .