00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Sénégal bigiye gukoresha porogaramu izerekana amakuru ku wakingiwe Covid-19 n’ay’izindi ndwara

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 July 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Inzego zishinzwe ubuzima mu Rwanda no muri Sénégal zamuritse ku mugaragaro ikoranabuhanga rizwi nka ‘Smart Health Cards’ rizamenyekanisha niba umuntu yarakingiwe Covid-19 cyangwa izindi ndwara zishobora kugaragazwa na raporo ya muganga.

Umuhango wo kumurika iri koranabuhanga wabaye ku wa 21 Nyakanga 2022. Witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Buvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Sénégal, Dr Ibrahima Khaliloulah; abahagarariye Umuryango Mastercard Foundation ndetse na The Commons Project.

Iri koranabuhanga rizajya rikora mu buryo bwifashisha ikimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) umuntu atungaho telefoni, hanyuma agahita abona amakuru yose ajyanye na raporo yatanzwe n’ikigo cyangwa ibitaro byemewe.

Nk’urugero, uramutse ugiye ku rugendo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bakakubaza icyemezo cy’uko wakingiwe Covid-19, urakerekana bagatungaho telefone cyangwa ikindi cyuma gishobora kumenya amakuru ari kuri icyo cyemezo hifashishijwe uburyo bwa ‘Scan QR Code’.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko iri koranabuhanga ari ingenzi cyane mu rwego rw’ubuzima kuko rizafasha mu kubika no gukoresha amakuru y’abaturage mu gihe akenewe.

Ati “Ubu birashoboka gushyira mu bikorwa uburyo bwo guha umwihariko abantu mu guhanahana amakuru ku buzima. Ubu birashoboka kuko iterambere no kwinjira mu ikoranabuhanga bigendana no guhuza amakuru.”

Yakomeje agira ati “Ubuzima bwiza busaba kugira amakuru meza. Guhera ku gukwirakwiza amakarita y’ubuzima ku nkingo za Covid-19, Sénégal irakora ibishoboka ngo abaturage babashe kubona inyandiko z’ubuzima bakoresheje amahame afunguye. ”

Umukozi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa The Commons Project, Dr Gakuba Richard, yavuze ko iri koranabuhanga rifasha umuntu gutanga amakuru yizewe kandi n’ahantu hose ashobora kujya bakabona amakuru ye ajyanye n’ubuzima.

Dr Gakuba avuga ko iri koranabuhanga rizafasha mu kugabanya ikiguzi abantu batakazaga mu kugendana impapuro bagiye kwivuza n’ibindi.

Ati “Iyi karita izagabanya ikiguzi, nk’urugero navuga nka turiya dutabo nka kuriya umuntu yandika imiti kugira ngo uyijyane muri farumasi. Ibyo byose ntuzajya ubijyana kuko amakuru yose muganga azajya ayashyira muri iryo koranabuhanga.”

Kugira ngo iri koranabuhanga ribashe gukorwa, The Commons Project yafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mastercard Foundation nk’uwateye inkunga mu buryo bw’ubushobozi.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu rwego rw'ubuzima
U Rwanda na Sénégal bigiye gukoresha porogaramu izerekana amakuru ku wakingiwe Covid-19 n’ay’izindi ndwara zitandukanye
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye biganjemo abakora mu nzego z'ubuzima
Nsengimana Jean Philbert wahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye imurikwa rya Smart Health Cards’ bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .