Umuhango wo kumurika iri koranabuhanga wabaye ku wa 21 Nyakanga 2022. Witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel; Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Buvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima muri Sénégal, Dr Ibrahima Khaliloulah; abahagarariye Umuryango Mastercard Foundation ndetse na The Commons Project.
Iri koranabuhanga rizajya rikora mu buryo bwifashisha ikimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) umuntu atungaho telefoni, hanyuma agahita abona amakuru yose ajyanye na raporo yatanzwe n’ikigo cyangwa ibitaro byemewe.
Nk’urugero, uramutse ugiye ku rugendo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bakakubaza icyemezo cy’uko wakingiwe Covid-19, urakerekana bagatungaho telefone cyangwa ikindi cyuma gishobora kumenya amakuru ari kuri icyo cyemezo hifashishijwe uburyo bwa ‘Scan QR Code’.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko iri koranabuhanga ari ingenzi cyane mu rwego rw’ubuzima kuko rizafasha mu kubika no gukoresha amakuru y’abaturage mu gihe akenewe.
Ati “Ubu birashoboka gushyira mu bikorwa uburyo bwo guha umwihariko abantu mu guhanahana amakuru ku buzima. Ubu birashoboka kuko iterambere no kwinjira mu ikoranabuhanga bigendana no guhuza amakuru.”
Yakomeje agira ati “Ubuzima bwiza busaba kugira amakuru meza. Guhera ku gukwirakwiza amakarita y’ubuzima ku nkingo za Covid-19, Sénégal irakora ibishoboka ngo abaturage babashe kubona inyandiko z’ubuzima bakoresheje amahame afunguye. ”
Umukozi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa The Commons Project, Dr Gakuba Richard, yavuze ko iri koranabuhanga rifasha umuntu gutanga amakuru yizewe kandi n’ahantu hose ashobora kujya bakabona amakuru ye ajyanye n’ubuzima.
Dr Gakuba avuga ko iri koranabuhanga rizafasha mu kugabanya ikiguzi abantu batakazaga mu kugendana impapuro bagiye kwivuza n’ibindi.
Ati “Iyi karita izagabanya ikiguzi, nk’urugero navuga nka turiya dutabo nka kuriya umuntu yandika imiti kugira ngo uyijyane muri farumasi. Ibyo byose ntuzajya ubijyana kuko amakuru yose muganga azajya ayashyira muri iryo koranabuhanga.”
Kugira ngo iri koranabuhanga ribashe gukorwa, The Commons Project yafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mastercard Foundation nk’uwateye inkunga mu buryo bw’ubushobozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!